Ibi byari mu mikino yo gushaka itike y’igiko,mbe cy’isi cya 2018 kizabera mu Burusiya aho u Bubiligi bwanyagiraga Gibraltar ibitego 6-0 bikanatuma buyobora itsinda rya munani (H) barimo ku kinyuranyo cy’ibitego. Ubwo uyu mukino wari utangiye, umukinnyi wa Gibraltar yahushije umupira ako kanya Benteke ahita ashota mu izamu igitego kiba kiranyoye ku isegonda rya karindwi (7’) ry’umukino.
Abakinnyi b'u Bubiligi bishimira ibitego batsinze
Ibi bihe (amasegonda) yabaye macye ugereranyije n’amasegonda umunani n’ibice bitatu (8.3) David Gualtieri umunya-San Marino yatsindiyeho igitego ubwo yagitsindaga u Bwongereza igitego mu 1993 hashakwa itike y’igikombe cy’isi 1994.
Benteke amaze gutsinda iki gitego, ntabwo byarangiriye aho kuko yaje gutsinda ibindi bibiri (43’, 55’), Axel Witsel (19’) na Dries Metens (51’) na Eden Hazard (79'). Nyuma y’imikino itatu imaze gukinwa mu itsinda H, u Bubiligi buri ku mwanya wa mbere n’amaota icyenda (9) bunganya n’u Bugereki ku mwanya wa kabiri n’ubuzigamo bw’ibitego birindwi (7) mu gihe Ababiligi bazigamye ibitego 13.
Christian Benteke (hagati) yakuyeho agahigo kamaze imyaka 23 nyuma yo gutsinda igitego ku isegonda rya karindwi