Neema agiye kurushingana n’umusore witwa Aime Ndayambaje bamaze igihe kitari gito bakundana. Ubwo yahamagarwaga mu iteraniro ngo yerekane umukunzi we, uwari ayoboye gahunda, yabaye akivuga izina Neema, abakristo benshi bavuza impundu, ikimenyetso cy’uko bari bishimye cyane.
Nyuma yo kwerekanwa mu nsengero bombi babarizwamo dore ko tariki 2 Ukwakira 2016 nabwo berekanywe mu rusengero umuhungu abarizwamo, ubu bemerewe gutangiza umushinga wabo w’ubukwe. Gusezerana imbere y’Imana n’imbere y’abakristo biteganyijwe mu kwezi kwa Mutarama mu mwaka wa 2017.
Neema Marie Jeanne wavutse mu 1989, azwi cyane muri korali Iriba ya ADEPR Taba i Huye yamamaye mu ndirimbo 'Ntakibasha' na ‘Witinya’ bamwe bise 'Yakobo'. Neema akaba ariwe wumvikana cyane muri iyo ndirimbo. Neema ni umuririmbyi ufite ijwi ryiza ndetse n’ubuhanga bigashimangirwa n'uburyo akunze kwiyambazwa cyane n’amakorali atandukanye cyane cyane ayo muri ADEPR kandi akomeye.

Hano bari mu rusengero rwa ADEPR Nyarugenge/Gakinjiro

Nyuma yo kwerekanwa mu rusengero bahise bajya kwiyakira hamwe n'inshuti zabo

Neema hamwe n'umukunzi we Aime Ndayambaje

Bagiye kwiyakira, Aime Ndayambaje abwira abari aho ko Neema yafashwe

Basangiye n'amafunguro bashima Imana yabahuje
