RFL
Kigali

Ku munsi we w’amavuko Aissa Cyiza yatunguriwe n’abafana ku kazi agakora asize ifu–Amafoto +Video

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:5/10/2016 10:10
3


Umunyamakuru wa Radiyo ya Royal Fm, Aissa Cyiza kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Ukwakira nibwo yizihije isabukuru y’amavuko. Ubwo yajyaga ku kazi uyu munyamakuru yasanze abakunzi be bamutegereje baramutungura baramuririmbira banamusiga ifu, bijyanye nuko amasaha yari yamufashe uyu munyamakuru yahise ajya mu kazi asize ifu.



Ubwo uyu munyamakuru yajyaga ku kazi nk’ibisanzwe, yarinjiye asanga abakunzi be bamwiteguye bamuteguriye umutsima ndetse baramuririmbira. Byari ibyishimo kuri uyu munyamakuru ndetse n’abakunzi be ubwo bamuririmbiraga ariko banamusiga ifu yo ku mutsima bari bamuteguriye. Nyuma yo kwisanga amasaha yamufashe Aissa Cyiza yahise ajya kuri radiyo agisize ifu mu maso.

Aissa Cyiza ni umunyamakuru wamenyekanye cyane ubwo yarari kuri radiyo Isango Star, kuri ubu akaba ari kubarizwa kuri Royal Fm aho ari gukorana ikiganiro ‘Roya Drive’ na Mc Tino wavuye kuri KFM, iki kikaba ari ikiganiro gikunzwe n'abatari bake bakurikira iyi radiyo.

Reba hano amafoto na Video by’uyu munsi w’amateka wa Aissa Cyiza:

aissaAissa Cyiza akigera ku kazi yakiriwe n'abafana bari baje kumutungurira aho akoreraaissa

Aissa Cyiza yahise akomereza ku kazi agisize ifu

REBA HANO AMASHUSHO UBWO UYU MUNYAMAKURU BAMWIZIHIRIZAGA ISABUKURU YE Y'AMAVUKO








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Ntaho badashakira kuba abastar!!! Niki kijumba koko??? Hhhh
  • eric7 years ago
    Ubwose nkawe ntuvuze ubusa koko? Nkibyo byari bigutwaye iki koko
  • tibert7 years ago
    kweli humble enjoy to ur love





Inyarwanda BACKGROUND