Nubwo byajyaga bihwirahwiswa, kuri ubu urujijo rwavanyweho na bamwe mu bakozi ba Kigali Serena Hotel, batangaje ko hari abapasiteri bazana indaya rwihishwa bakararana na zo bene amatorero yabatumiye batazi icyakurikiyeho nyuma yo gutandukana nabo (Bamaze kubashakira aho barara).
Umwe mu bashumba b’amatorero yo mu Rwanda nawe utarifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko ibi nawe byamubayeho kuko ngo yahamagawe n’umwe mu bakozi ba Serena amutabaza nyuma yo kubona amahano umupasiteri yari yatumiye yakoraga. Uwo mupasiteri waganiriye na Isange.com dukesha iyi nkuru yagize ati:
Nigeze gutumira umupasiteri w’umwirabura wari uvuye muri Amerika, maze mujyana muri Serena Hotel. Uyu, yagombaga kumara iminsi ine atwigisha. Ku munsi wa mbere nijoro nibwo abakozi ba Serena bakora mu byumba abakiliya bararamo baje kumpamagara bambwira ngo wa mupasiteri wawe uzi ibintu arimo hano? Naje kubanza kubifata nko kumuharabika sinabitindaho. Gusa narabasabye ngo ni bongera kubona bibaye bazampamagare nanjye nzaba ndi hafi.
Ku munsi wa kabiri nabwo yarabyongeye maze njye ubwanjye nigirayo nsanga koko aryamanye n’indaya ariko sinamwiyereka ndataha. Ubwo naje kumufata mu gitondo maze mujyana ahantu hitaruye njya kumubaza ibyo yarayemo maze niko kubura aho akwirwa. Namubwije ukuri ko atakongera kutwigisha nuko musubiza kuri Serena dutegereza ko iminsi ye irangira niko kumutegera indege asubirayo. Nasigaranye agahinda ndetse nibaza impamvu twiyumvisha ako abapasiteri bakomeye ari bariya tuba twavanye mu bihugu bya kure byataye umuco
Nyuma y’ibi bitangazwa n’uyu mupasiteri ushinja ubusambanyi bamwe muri bagenzi be baturuka hanze y’u Rwanda, Inyarwanda.com twashatse kuvugana n'umwe mu bayobozi b'iyi hotel ushinzwe n’umwe gutanga amakuru ngo tumubaza niba koko ibitangazwa kuri aba bapasiteri ari ukuri, ntitwamubona kuri terefone gusa , gusa undi mukozi twavuganye yatubwiye ko ayo makuru atayazi.
Usibye muri Kigali Serena Hotel bivugwa ko hasambanirwa na bamwe mu bapasiteri, hari n’abandi bamaze iminsi bagaragara hirya no hino baheheta ndetse banagaragaza imyifatire mibi ku ngingo igendanye n’ubusambanyi.
