Manu, umukinnyi wa Filime akaba n’umubyinnyi w’Intayoberana yibarutse umuhungu

Imyidagaduro - 17/09/2016 2:13 PM
Share:

Umwanditsi:

Manu, umukinnyi wa Filime akaba n’umubyinnyi w’Intayoberana yibarutse umuhungu

Mugitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nzeli 2016 nibwo umuryango wa Ndayizeye Emmanuel ukina filime akaba n’umubyinnyi mu itorero Intayoberana bibarutse umwana w’umuhungu.

Ahagana saa yine na cumi n’umunani za mugitondo(10H18) nibwo Sangwa Aline, umugore wa Ndayizeye Emmanuel yibarukiye mu bitaro Polyclinique Saint Jean biherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, ahahoze ari kwa Nyirinkwaya. Bibarutse umwana nyuma y’imyaka itatu n’igice bamaze babana.

 “Iyo ubonye ibintu bwa mbere uba ufite ibyishimo, iyo ubonye umuntu ugukomokaho, ukabona umubyeyi abyaye neza, batamubaze, ukabona abaye muzima, ni ibitangaza ,umuntu aba agomba gushimira Imana.” Aya ni amagambo Ndayizeye Emmanuel uzwi cyane ku izina rya Manu yatangarije inyarwanda.com ubwo twamubazaga uko yakiriye iyi nkuru nziza ku muryango we.

Manu yakomeje avuga ko uyu mwana wabo bahise bamwita Mirasire Shema, irindi zina (Prenom) bakazaritoranya bitonze. Manu yamenyekanye muri Filime zinyuranye harimo Giramata,Gica, n'izindi zinyuranye kuri ubu akaba akina muri City Maid ica kuri televiziyo y'u Rwanda (RTV). Uretse gukina filime anabyina mu itorero Intayoberana yagiyemo avuye mu Nganzo Ngali.

Sangwa Aline, umugore wa Manu na we yahoze ari umubyinnyi mu Nganzo Ngali anazibereye umutoza ariko kuri ubu akaba abyina mu Ntayoberana n’umugabo we.

Manu 

Ndayizeye Emmanuel uzwi nka Manu

Manu Yibarutse

Ararebana ubwuzu umwana we yibarutse 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...