RFL
Kigali

FIRE-BASE FC niyo yegukanye igikombe cy’irushanwa ryateguwe na Gitikinyoni FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/09/2016 11:19
0


Kuri iki Cyumweru tariki 11 Nzeli 2016 nibwo hakinwaga umukino wa nyuma w’irushanwa ryari ryateguwe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Gitikinyoni ibarizwa mu cyiciro cya kabiri, umukino warangiye ikipe ya Fire Base FC yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Ubumwe FC kuri penaliti.



Ni umukino wakiniwe ku kibuga gisanzwe gikinirwaho n’iyi kipe ya Gitikinyoni FC itarabashije kwitabira iri rushanwa kuko iri rushanwa rikinwa n’amakipe yose afite abakinnyi batagira ibyangombwa bya FERWAFA (License) nk’uko Mutegetsi umuyobozi w’iyi kipe yabibwiye abanyamakuru .

Gitikinyoni

Uko irushanwa ryitwaga

Fire Base FC

Ikipe ya Fire-Base yegukanye igikombe cya 'Gitikinyoni Liberation Cup 2016'

Amakipe yombi yarangije iminota 90’ anganya ubusa ku busa (0-0) biba ngombwa ko hitabazwa penaliti, ikipe ya Fire Base FC yaje kwinjiza penaliti eshatu (3) kuri ebyiri(2) za Ubumwe FC bityo inahabwa igikombe.

Mutegetsi umuyobozi w’ikipe ya Gitikinyoni ari nawe ufite mu maboko itegurwa ry’iki gikombe kitwa ‘Gitikinyoni Liberation Cup’, yabwiye abanyamakuru ko we nk’umuntu ukunda umupira w’amaguru yumva yanakora ibirenze gutegura irushanwa ari ko ubushobozi afite ari ubwo gukora ibyo abantu bishimira kabone nubwo byaba bifite agaciro gacye. Gusa avuga ko uko imyaka izagenda yicuma hazajya habaho impinduka ku irushanwa bityo ibintu bikarushaho kuba byiza.

Mutegetsi

Mutegetsi umuyobozi w'ikipe ya Gitikinyoni iri mu cyiciro cya kabiri  unategura irushanwa 'Gitikinyoni Liberation Cup'

Ni irushanwa ryatangiye tariki 19 Nyakanga 2016 rikaba ryasojwe kuri iki Cyumweru tariki 11 Nzeli 2016. Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe icumi (10).

 abafana

Fire Base FC ikipe nayo ifite abafana badasanzwe ku makipe ataragira izina rikomeye mu mupira w'amaguru

abafana

Umwe mu bafana yari yikoreye insina iriho igitoki

amakipe

Amakipe yombi yiyereka abafana bari bacye mbere yo gutangira umukino

abbas

Abbas kapiteni wa Ubumwe FC

abafana

Abafana ba Fire-Base FC bishimira igikombe 

abafana

Ni ikipe ifite amabara asa neza n'amabara ya Kiyovu Sport

umukinnyi

Umukinnyi wa Fire-Base agerageza ishoti rigana mu izamu

abakinnyi

abakinnyi

igikombe

Igikombe cyahawe Fire-Base FC 

abbas

abafana ba Rayon

Umwe mu bafana ba Rayon Sports yabanje guca kuri iki kibuga abanza gushyushya abafana ahita agana sitade Amahoro

abakinnyi

Ishyaka riba ari ryose mu ivumbi ritumuka 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND