Kuri iki Cyumweru tariki 11 Nzeli 2016 nibwo hakinwaga umukino wa nyuma w’irushanwa ryari ryateguwe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Gitikinyoni ibarizwa mu cyiciro cya kabiri, umukino warangiye ikipe ya Fire Base FC yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Ubumwe FC kuri penaliti.
Ni umukino wakiniwe ku kibuga gisanzwe gikinirwaho n’iyi kipe ya Gitikinyoni FC itarabashije kwitabira iri rushanwa kuko iri rushanwa rikinwa n’amakipe yose afite abakinnyi batagira ibyangombwa bya FERWAFA (License) nk’uko Mutegetsi umuyobozi w’iyi kipe yabibwiye abanyamakuru .
Uko irushanwa ryitwaga
Ikipe ya Fire-Base yegukanye igikombe cya 'Gitikinyoni Liberation Cup 2016'
Amakipe yombi yarangije iminota 90’ anganya ubusa ku busa (0-0) biba ngombwa ko hitabazwa penaliti, ikipe ya Fire Base FC yaje kwinjiza penaliti eshatu (3) kuri ebyiri(2) za Ubumwe FC bityo inahabwa igikombe.
Mutegetsi umuyobozi w’ikipe ya Gitikinyoni ari nawe ufite mu maboko itegurwa ry’iki gikombe kitwa ‘Gitikinyoni Liberation Cup’, yabwiye abanyamakuru ko we nk’umuntu ukunda umupira w’amaguru yumva yanakora ibirenze gutegura irushanwa ari ko ubushobozi afite ari ubwo gukora ibyo abantu bishimira kabone nubwo byaba bifite agaciro gacye. Gusa avuga ko uko imyaka izagenda yicuma hazajya habaho impinduka ku irushanwa bityo ibintu bikarushaho kuba byiza.
Mutegetsi umuyobozi w'ikipe ya Gitikinyoni iri mu cyiciro cya kabiri unategura irushanwa 'Gitikinyoni Liberation Cup'
Ni irushanwa ryatangiye tariki 19 Nyakanga 2016 rikaba ryasojwe kuri iki Cyumweru tariki 11 Nzeli 2016. Iri rushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe icumi (10).
Fire Base FC ikipe nayo ifite abafana badasanzwe ku makipe ataragira izina rikomeye mu mupira w'amaguru
Umwe mu bafana yari yikoreye insina iriho igitoki
Amakipe yombi yiyereka abafana bari bacye mbere yo gutangira umukino
Abbas kapiteni wa Ubumwe FC
Abafana ba Fire-Base FC bishimira igikombe
Ni ikipe ifite amabara asa neza n'amabara ya Kiyovu Sport
Umukinnyi wa Fire-Base agerageza ishoti rigana mu izamu
Igikombe cyahawe Fire-Base FC
Umwe mu bafana ba Rayon Sports yabanje guca kuri iki kibuga abanza gushyushya abafana ahita agana sitade Amahoro
Ishyaka riba ari ryose mu ivumbi ritumuka
TANGA IGITECYEREZO