Rev Pastor Gapusi R Jean yitabye Imana azize cancer, bitera agahinda kenshi abakristo bakoranaga umurimo w’Imana, inshuti ze ndetse n’abo mu muryango we barimo na Janvier Muhoza umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wari ufitanye isano rya hafi n'uyu nyakwigendera.
Kuri uyu wa 10 Nzeri 2016 nibwo Pastor Gapusi yitabye Imana atabaruka ku myaka ye 55 y’amavuko. Ni nyuma y’iminsi micye agiye kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho yatabarukiye. Kurwara kwe byatangiye ari mu Rwanda, afatwa mu buryo butunguranye, nyuma kwa muganga baza gusanga arwaye umwijima (Hepatite B), ageze muri Amerika basanga ari Cancer yo mu bihaha.
Rev Pastor Gapusi yakoreraga umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Cyarwa ndetse yanabayeho umuyobozi wa korali Evangelique imwe mu zikunzwe cyane muri ADEPR. Mu buzima busanzwe Rev Gapusi jean ni we wayoboraga ikigo cya Eapygreen muri Afrika ndetse yakoze no mu kigo cy'igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi(RAB). Nkuko bamwe mu bamuzi bamutangira ubuhamya mu kiganiro bagiranye na Inyarwanda.com, nyakwigendera Pastor Gapusi R Jean yari imfura ikomeye akaba yarafashije imfubyi nyinshi.
Nyakwigendera Rev Gapusi R Jean
Umuhanzi Janvier Muhoza wo muri Zion Temple Huye wo mu muryango wa nyakwigendera, by’umwihariko akaba amufata nk’umubyeyi we mu mubiri no mu buryo bw’Umwuka, yatangarije Inyarwanda.com ko kugeza ubu abaye imfubyi kubera urupfu rw’uyu mukozi w’Imana. Yagize ati:
Ni we wanyoboraga mu buzima, ni we wari umujyanama wanjye. Yari imfura ikomeye, yafashije imfubyi nyinshi izo mu muryango n’abandi. Ni we wafashe inshingano z’umuryango wacu mu gihe Papa yari amaze gupfa kuko yaofuye nkiru muto. Nakuze ngendera ku gitsure cye. Twari dufitanye isano rya hafi kuko Papa wanjye yakurikiraga umugore we (wa nyakwigendera).
Umuhanzi Janvier Muhoza
Biteganyijwe ko umurambo wa Nyakwigendera Pastor Gapusi uzavanwa muri Amerika ukazanwa mu Rwanda ari naho azashyingurwa nk'uko amakuru agera ku Inyarwanda abivuga.
TANGA IGITECYEREZO