RFL
Kigali

Amateka utamenye kuri Dream Boyz: Bavutse mu mwaka umwe, bagahuza kuvukira hanze y’u Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/09/2016 12:07
6


Dream Boys ni itsinda rigizwe na Platini hamwe na TMC, rikaba rimaze kwamamara ndetse no kwiyerekana muri muzika. Kuri ubu ni itsinda ryiteguye gushyira hanze album yabo ya gatandatu kuri uyu wa 10 Nzeri 2016, nyuma y’imyaka umunani babana nk’itsinda ririmba muri muzika nyarwanda.



Platini ubundi yitwa Nemeye Platini akaba yaravutse muri Nzeli 1988 avukira i Bukavu ku mpamvu zuko ababyeyi be bari bahamaze igihe kirekire. Nyuma yaho yaje gutahuka kimwe n’abandi banyarwanda bose akomeza amashuli kuko abiri abanza yayize muri Congo.

Yakomereje kuri Ecole Primaire ya Nyanza ya Kicukiro, icyiciro rusange cy’amashuli yisumbuye agikomereza kuri Ecole Secondaire de Gasange i Byumba, akomereza muri GSOB (Group Scolaire Officiel de Butare). Uyu musore yaje gukomereza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru. Platini akiri umwana yaririmbaga muri korari aza kuhava atangira gukora muzika ye.

Mujyanama Claude uzwi nka TMC ni undi musore ubarizwa mu itsinda rya Dream boys. TMC akaba yarabonye izuba taliki ya 25 Nzeli 1988 na we avukira Uvila muri Congo. Yaje kuza mu Rwanda nyuma ya 1994 atangira amashuli ye abanza kuri Ecole Primaire de Kicukiro akomereza ayisumbuye kuri Ecole Secondaire de Kicukiro yaje guhinduka E.T.O Kicukiro.

TMC yaje kujya kwiga muri GSOB (Group Scolaire Officiel de Butare) mu ishami ry’imibare n’ubugenge, Kaminuza ayiga muri KIST. Kimwe na Platini, TMC na we yabanje kuririmba muri korari ayivamo ajya kwiririmbira ku giti cye.

dream boys

Dream Boyz bitahiriye irushanwa rya PGGSS

Mu mwaka wa 2007, TMC arangije amashuli yisumbuye ni bwo yakoze indirimbo ya mbere ayikorerwa na BZB The Brain ayikorera muri The Future Production ariko iki gihe yaririmbaga injyana ya Hip hop. Muri 2008, Platini akirangiza amashuli yisumbuye yahuye na TMC bari bariganye i Butare mu mashuli yisumbuye ndetse bakaba bari banaturanye ibyo bikaba byaratumye bakora itsinda baryita "Dream Boys" kugeza n'uyu munsi ni ko ryitwa.

Lick Lick yasabye TMC ko yareka kuririmba Hip Hop

Muri uwo mwaka ni bwo barebye Lick Lick atangira kubakorera indirimbo ariko ababwira ko byaba byiza bakoze mu njyana ya Bongo. Ni bwo TMC yavuye mu njyana ya Hip hop atangira kuririmba bisanzwe. Dream Boys yaje gukora indirimbo yabo yitwa 'Nirizingua' yo mu njyana ya Bongo,  irakundwa cyane, ariko indirimbo yatumye Deam Boys bakundwa bakanamenyekana cyane ni iyitwa “Magorwa”.

Nyuma yaho Dream Boys bakoze indirimbo zifasha abantu benshi nka ‘Si inzika’ n’izindi nyinshi. Mu ndirimbo zabo humvikanamo ubutumwa busa nkaho ari ubuzima busanzwe ndetse n’amaganya bityo abantu akaba ari yo mpamvu babakundaga kuko baririmbaga ibintu biriho.

dream boys

Dream Boyz ntibigeze bacika intege kuva batangira muzika

Mu mwaka wa 2009 ni bwo iri tsinda ryashyize hanze Wanizingua.  Album yabo ya mbere bayimurikiye i Huye muri Auditorium ya kaminuza nkuru y’u Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2009.

Mu mwaka wa 2011 ni bwo itsinda rya Dream Boyz ryamuritse album yabo ya kabiri bise “Dufitanye isano”, bayimurikira kuri Petit stade i Remera. Mu mwaka wa 2012 aba bahanzi bahise bamurika album yabo ya gatatu bise, “Uzambarize mama” album yamuritswe mu bitaramo bibiri bitandukanye, icyabere i Huye ndetse n’igitaramo cyabereye i Kigali.

Iyi ni album yari iriho indirimbo zinyuranye yagiye ikorana n’abahanzi mpuzamahanga bakomeye barimo; Eddie Kenzo w’i Bugande bakoranye iyo bise ‘No one like me’, iyitwa ‘Nzagaruka’ bakoranye n’umurundi T MAX,hamwe n’indi bise ‘Rwanda uri nziza’ bakoranye na Kitoko, Riderman ndetse na Good Lyfe.

Mu mwaka wa 2014 itsinda rya Dream Boyz ryamurikiye abanyarwanda by’umwihariko abatuye mu mujyi wa Musanze album yabo ya kane bise ‘Data ni nde’ iriho indirimbo zinyuranye harimo: Urare aharyana, Data ni nde, Ungaraguza agati n’izindi zamurikiwe abanyarwanda.  Mu mwaka wakurikiyeho wa 2015 iri tsinda rya Dream Boyz  ryamuritse album yabo ya gatanu bise ‘Nzibuka n’abandi’ yari iriho indirimbo 10 harimo nka Uzahahe uronke,Tujyane iwacu, Warakoze , Nzibuka n’abandi, Karolina n’izindi.

dream boys

Dream Boyz biteguye kumurika album yabo ya gatandatu

Itsinda rya Dream Boyz mu myaka umunani rimaze, ryegukanye ibihembo binyuranye mu myaka itandukanye.  ku ikubitiro mu mwaka wa 2011 mu byiswe " Ijoro ry’urukundo Award" , Dream Boyz yegukanye igihembo cya Best Caller Tune, igihembo cyatangwaga na MTN ndetse banegukana igihembo cy' Itsinda ryiza ry’umwaka muri Salax Awards . Mu mwaka wa 2012 Dream Boyz yegukanyemo ibihembo bibiri muri Salax Awards ari byo Best Group of the year ndetse n'indirimbo yabo Bella itorwa nka Best Song of the year. Muri uyu mwaka kandi iri tsinda ryegukanye PAM Awards.

Mu irushanwa rya PGGSS, Dream Boyz ku nshuro yaryo ya mbere bahise begukana umwanya wa kane, Ku nshuro ya Kabiri ntibagize amahirwe yo gukomeza kuko baviriyemo mu majonjora, ku nshuro ya gatatu y’iri rushanwa baba aba kane, ku nshuro ya kane y’iri rushanwa Dream Boyz baba aba kabiri naho ku nshuro ya gatanu y’iri rushanwa aba basore begukana umwanya wa gatatu. Dream Boyz imaze kwitabira iri rushanwa inshuro eshanu muri esheshatu rimaze kuba, dore ko basibye inshuro imwe iheruka ya PGGSS6 kubera amategeko yatowe akabagonga.

Aya ni amwe mu mateka y’iri tsinda ryafashijwe na Muyoboke Alex kuva mu mwaka wa 2011 kugeza 2012 nk’umujyanama wabo, nyuma mu mwaka wa 2013 aba bahanzi binjiye mu nzu itunganya imiziki ya KINA MUSIC barakorana kugeza magingo aya akaba ari ho bakibarizwa. Kina Music ikaba ari na yo igiye kubafasha kumurika album yabo ya gatandatu bise “Wenda azaza” mu gitaramo bazakorera mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa 10 Nzeri 2016.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MIMI7 years ago
    Congs dream boys, icyababwira ukuntu mbakunda, mwazaje n'ikayonza koko natwe mukadutaramira? ndabakunda cyane kandi Imana ijye ibafasha
  • Kayitesi7 years ago
    Ndabakunda cyane muri abahanzi ntimuri abacuranzi munkumbuza abahanzi ba mbere ya genocide. Indirimbo zanyu rwose zifite inyigisho Kandi zikoranye ubuhanga
  • Frorence7 years ago
    Sinzi ikampamvu mutamamara kndi muzi kuririmb pe
  • 7 years ago
    kabisa bakomeze turabafana nahano Uganda
  • 7 years ago
    kabisa bakomeze turabafana nahano Uganda
  • Ange4 years ago
    Wow Ndackunda Cyane muri indatwa zanjy





Inyarwanda BACKGROUND