Iradukunda Grace Divine uzwi nka Dj Ira muri muzika nyarwanda, nyuma y’igihe gito yinjijwe na musaza we Dj Bissoso mu mwuga wo kuvangavanga imiziki, yamaze kubona akazi ko kuvangavanga imiziki mu kabyiniro ka People kamwe mu tubyiniro tugezweho muri Kigali.
Mu gikorwa Inyarwanda dukunze gukora kenshi cyo gusura ahantu habera imyidagaduro mu Rwanda, umunyamakuru wa Inyarwanda.com ubwo yageraga muri aka kabyiniro yasanze uyu mukobwa ari kuvangavanga imiziki abantu bizihiwe ndetse babyina bikomeye.
Dj Ira mu kabyiniro ka People aho ari gukorera akazi
Byari bigoye kuba wahafata ifoto cyane ko ari akabyiniro gakunze gusohokerwamo n’abantu batandukanye ndetse bikaba bigoye gufata amafoto, si ibintu byari byoroshye kugirana ikiganiro n’uyu mukobwa, gusa amakuru Inyarwanda.com yakuye muri bamwe mu bakozi b’aka kabyiniro ni uko Dj Ira yaba yaramaze kubona akazi muri aka kabyiniro ka People nyuma yuko ariho ari gukorera muri iyi minsi.
Dj Ira yamenyekanye cyane ubwo yavangavangaga imiziki muri PGGSS6
DJ Ira wigishijwe byinshi bijyanye no kuvangavanga umuziki na musaza we Bissoso, amaze kwigaragaza henshi mu bitamo bikomeye ndetse yagaragaye na henshi mu bitaramo bya PGGSS6 avangavangira abahanzi imiziki, aha niho benshi bamubonyemo kuba ari umukobwa ushoboye kuba yanezeza imbaga yabitabiriye ibitaramo abavangavangira imiziki ku buryo bw’umwuga.
TANGA IGITECYEREZO