RFL
Kigali

Umuhanuzi Mboro yatangaje ko umuhaye asaga ibihumbi 500 Frw yakujyana mu ijuru

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/09/2016 11:37
18


Mu gihe abakristo benshi bizera ko bazajya mu ijuru nyuma y’imperuka ubwo Yesu Kristo azaba agarutse ku isi kubajyana, abandi bakizera ko nta muntu uzajya mu ijuru kuko ari intebe y'Imana gusa ahubwo ko hazabaho isi nshya, umuhanuzi Mboro yatangaje ko ashobora kujyana mu ijuru buri wese ubishaka ariko ukabanza ukamwishyura.



Pastor Paseka Motsoeneng uzwi nka Prophet Mboro wo mu itorero Incredible Happenings Ministry ryo mu gihugu cya Afrika y’Epfo, yatangaje ko umuhaye amafaranga ibihumbi 10 akoreshwa muri Afrika y’Epfo (R10 000) yakujyana mu ijuru. Ayo mafaranga uyashyize mu manyarwanda, angana n’ibihumbi bisaga Magana atanu (564.744 Frw).

   

Ubwo yigishaga abakristo be kuri iyi ngingo yababwiye ko umuntu utazishyura ayo mafaranga, azajya ikuzimu akajya mu muriro utazima. Icyatumye Imana ishyiraho ayo mafaranga, ngo ni ukubera ko abantu bakoze ibyaha byinshi bikayibabaza bityo hakaba hakenewe icyo kiguzi bagomba guha umukozi w’Imana kugira ngo nayo yishime, ibahanagureho ibyaha byose bakoze. Ati:

Imana yavuganye nanjye irambwira iti mwana wanjye, umutima wanjye ufite agahinda kenshi. Hari icyaha gikomeye gikomeje kubera mu isi, cy'uko ubu nta muntu ushobora kujya mu bwami bw’ijuru. Igiciro kigomba kwishyurwa, bwoko bw’Imana. Ntabwo bizaba bihendutse kuko twese twaracumuye bihagije turakaza Imana. Buri wese agomba kwishyura R10 000 (564.744 Frw) kugira ngo muhanagureho ibyaha bye byose mugire mushya mu maso y’Imana. Nta bundi buryo buhari, iyi niyo nzira gusa, naho ubundi muzashyana na satani mu muriro w’ikuzimu.

pic

Prophet Mboro avuga ko hano yari yagiye mu ijuru

N'ubwo kujya mu ijuru yababwiye ko ari ukubanza ukamwishyura ibihumbi 10 yo muri Afrika y'Epfo, yaboneyeho kubatangariza ko uwashaka umwanya w’icyubahiro (VIP) yatanga amafaranga yikubye inshuro eshatu akaba R30 000 ahwanye n'amanyarwanda asaga miliyon imwei n'igice (1.500.000 Frw), uyatanze bikamuhesha amahirwe yo kwicara iruhande rwa Abrahamu, Mose, Dawidi ndetse akicara n’iruhande rwa Yesu Kristo, Umwana w'Imana.

Umwe mu bacuruzi bari muri iryo teraniro, nyuma yo kumva iyo nkuru y'uko kujya mu ijuru bishoboka aramutse yishyuye nk'uko Pasiteri yari abivuze, yahise yishima cyane ako kanya ahita agura amatike y’icyubahiro y'abantu 6 bo mu muryango we, ahwanye na R180,000 mu mafaranga akoreshwa muri Afrika y'Epfo akaba asaga miliyoni icumi z'amanyarwanda (10,165,392 Frw). Ayo mafaranga yayatanze kugira ngo umuryango we uzicare inyuma y’Umwami Salomo, Mose n’abandi. Yagize ati:

Ndishimye cyane kuba Pastor adukoreye iki kintu. Njye n’umuryango wanjye, nta mahirwe twari dufite yo kujya mu ijuru ariko turamushimira, ubu twese tugiye kwicara iruhanse rw’Umwami Salomo mu ijuru, Imana ishimwe.

Kuri Pasika y’uyu mwaka wa 2016, Prophet Mboro yashyize hanze ifoto ya Selfie ahamya ko ariwe wayifotoye ari mu ijuru akoresheje telefone ye ya Galaxy. Abantu bagize amatsiko yo kureba amafoto ye, yabasabye kwishyura 5,000 rand mu manyarwanda aka yenda kugera ku mihumbi 300. 

Umuryango wo muri Afrika y’Epfo ufite mu nshingano amadini n’umuco, icyo gihe watangaje ko ushobora kujyana mu nkiko uyu mupasiteri kuko ari gukora ubucuruzi yitwaje Imana.

Prophet Favour Stephens, umunyamabanga w’inama y’amatorero yigenga muri Afrika y’Epfo (South African Union Council of Independent Churches (SAUCIC), yatangaje ko Prophet Mboro afatwa nk’uri mu buyobe, ahamagarira abayoboke be kuva mu itorero bakajya mu yandi matorero afite imyizerere ishingiye kuri Bibiliya.

Pastor Paseka Motsoeneng azwi ku izina rya Prophet PFP Motsoeneng cyangwa Prophet Mboro. Ni umunyafrika y’Epfo ufite itorero rikomeye ryitwa Incredible Happenings Ministries. Yavutse tariki 8 Mata 1968 bivuze ko afite imyaka 48 y’amavuko. Prophet Mboro ni umwe mu bapasiteri bakize cyane muri icyo gihugu.

pic

Prophet Mboro avuga ko yagiye mu ijuru akifatirayo 'Selfie'

Prophet Mboro

Hano yavuze ko ashobora no kubereka amafoto ari kumwe na Malayika

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rwema8 years ago
    Ibintu ni bibiri: Mboro uyu ni umukozi wa Satani cyangwa se ni umusazi!
  • gakwisi 8 years ago
    Ni mboro nyine ubwo c hari ikindi
  • ddd8 years ago
    iby'abapfu biribwa n'abapfumu, nuko Imana idahaniraho nko bwa Musa uyu ntiyari kumwihanganira kuko yakabije kuyibeshyera yishakira amafaranga gusa.
  • Kibwa8 years ago
    NI mboro nyine nabanze nawe ajyeho abone kujyana abandi ntayo abonye arimo ararota ku manywa.
  • NUNU8 years ago
    NIKO MBORO WE NTASONI KOKO? IJAMBO RY'IMANA RIRAVUGA NGO TWIHANE IBYAHA BYACU TUBABARIRWE NTABWO RIVUGA NGO DUTANGE FRW TUBABARIRWE, ARI IBYO ABANTU BOSE BAJYA BASAYISHA BAGATANGA FRW BAKABABARIRWA, IMANA IGUTABARE AHUBWO KUKO UGEZE HABI
  • mukunzi didier8 years ago
    ni Mboro nyine ,yaravangiwe na shitani!!!!!!!!!!!!!!!
  • Nyindo Emmanuel8 years ago
    Muhanuzi w'Imana ntashatse gusubiramo izina jye kubera rintera isoni, ndifuza ibi bikurikira: - shaka amafaranga atarayo gutwara abantu mw'ijuru ahubwo abe ayo guhinduza izina ryawe. Wiyite Nkurikiyumukiza, Barabwiriza, Manariyo n'ayandi .... - Ubushize wavuze ko Benengango bagutwaye phone yawe yarimo za selfies zawe na Yesu (Yezu). Genda mumuhanda ufate ibirema (ababana n'ubumuga), inzererezi, abatishoboye, maze ubafashe ubahe ifunguro, imyambaro, aho begeka umusaya wamugani w'abarundi. Niwakora ibyiza nkibyo, ntakabuza Imana izakwifatira amafoto, selfies yewe naza video uzasanga mw'ijuru. Izazibika aho abajura batazagera. Ntuzasubire kwivuna ujya mw'ijuru kwifotoza n'abamalayika, buriya duhura nabo mumuhanda buri munsi ntitubamenye. Umuturanyi wawe, umugenzi, umunyamahanga, uwemera n'utemera uzamukorere neza, umubone ishusho yImana iruta kure iy'amalayika.
  • Nyindo Emmanuel8 years ago
    Rwema we ntabwo arumusazi ahubwo yarayobye. akeneye inkunga yaburiwese akagaruka kumurongo.
  • Tuyishime Innoce8 years ago
    Uyu Mboro Ni Umusazi. Niba Akenye Amafaranga, Ntiyibwireko N' Imana Iyakenye Ahubwo Abanyafurika Yepfo Babe Maso, Bamenyeko Umuntu Azajya Mwijuru, Bitewenokwihana Ibyahabye. Kuko Ibitambobyosebyavuyeho, Yesu Niwegitambogikuru
  • wizkid8 years ago
    Niko wa Mboro we urabona dufite umwanya wo guta kuri ayo ma homvu yawe? hasekere bottes! PU!!!! toka satani!!!!
  • jean8 years ago
    Uyu mu pasiteri ni umutekamutwe wa hatari ahubwo. None se urumva atarahakuye 10 milions umunsi umwe! Arishakira indamu!!!
  • Soldier boy8 years ago
    Yewe ni Mboro koko! Dunia ilisha zeheka ndugu.
  • Hhhh8 years ago
    No mboro koko
  • Martin8 years ago
    Iri ni ishyano. Afrika y'epfo bajijwe batyo kuburyo batega amatwi umuntu uvuga bene ibyo. Ubundi se Mboro mu kirimi cy'iwabo bivuga iki? Ko indimi nyafurika zijya kuvuga bimwe aho ubupagani bwe sibwo bamwitiye kuriya ko mbona atariryo zina rye. Nshimye ko umunyarwanda wasomye iyi nkuru wese abonye ari ishyano. Mutwoherereze aho iyi nkuru yavuye mu cyongereza twandikire abavandimwe bacu bo muri Afrika y'Epfo.
  • Romalo Valens8 years ago
    toka Satan ngo ni Mboro
  • Angelique8 years ago
    ese impongano y'ibyaha n'amafaranga? yewe isi igeze kure, inzira imwe igeza mu ijuru ni Yesu Kristu wenyine. muri make abakene ntibazagerayo ahubwo abakire baratanga double cg triple bagere hejuru y'amajuru.
  • kiki8 years ago
    ni mboro koko wasanga numugore we yitwa ....
  • uwamhoro8 years ago
    ubwose iryozin kekoracyo barasaze peee nasenge ahubwo Imana imubabarire.Naho ubundi ararimbuka.





Inyarwanda BACKGROUND