Mu gihe abakristo benshi bizera ko bazajya mu ijuru nyuma y’imperuka ubwo Yesu Kristo azaba agarutse ku isi kubajyana, abandi bakizera ko nta muntu uzajya mu ijuru kuko ari intebe y'Imana gusa ahubwo ko hazabaho isi nshya, umuhanuzi Mboro yatangaje ko ashobora kujyana mu ijuru buri wese ubishaka ariko ukabanza ukamwishyura.
Pastor Paseka Motsoeneng uzwi nka Prophet Mboro wo mu itorero Incredible Happenings Ministry ryo mu gihugu cya Afrika y’Epfo, yatangaje ko umuhaye amafaranga ibihumbi 10 akoreshwa muri Afrika y’Epfo (R10 000) yakujyana mu ijuru. Ayo mafaranga uyashyize mu manyarwanda, angana n’ibihumbi bisaga Magana atanu (564.744 Frw).
Ubwo yigishaga abakristo be kuri iyi ngingo yababwiye ko umuntu utazishyura ayo mafaranga, azajya ikuzimu akajya mu muriro utazima. Icyatumye Imana ishyiraho ayo mafaranga, ngo ni ukubera ko abantu bakoze ibyaha byinshi bikayibabaza bityo hakaba hakenewe icyo kiguzi bagomba guha umukozi w’Imana kugira ngo nayo yishime, ibahanagureho ibyaha byose bakoze. Ati:
Imana yavuganye nanjye irambwira iti mwana wanjye, umutima wanjye ufite agahinda kenshi. Hari icyaha gikomeye gikomeje kubera mu isi, cy'uko ubu nta muntu ushobora kujya mu bwami bw’ijuru. Igiciro kigomba kwishyurwa, bwoko bw’Imana. Ntabwo bizaba bihendutse kuko twese twaracumuye bihagije turakaza Imana. Buri wese agomba kwishyura R10 000 (564.744 Frw) kugira ngo muhanagureho ibyaha bye byose mugire mushya mu maso y’Imana. Nta bundi buryo buhari, iyi niyo nzira gusa, naho ubundi muzashyana na satani mu muriro w’ikuzimu.
Prophet Mboro avuga ko hano yari yagiye mu ijuru
N'ubwo kujya mu ijuru yababwiye ko ari ukubanza ukamwishyura ibihumbi 10 yo muri Afrika y'Epfo, yaboneyeho kubatangariza ko uwashaka umwanya w’icyubahiro (VIP) yatanga amafaranga yikubye inshuro eshatu akaba R30 000 ahwanye n'amanyarwanda asaga miliyon imwei n'igice (1.500.000 Frw), uyatanze bikamuhesha amahirwe yo kwicara iruhande rwa Abrahamu, Mose, Dawidi ndetse akicara n’iruhande rwa Yesu Kristo, Umwana w'Imana.
Umwe mu bacuruzi bari muri iryo teraniro, nyuma yo kumva iyo nkuru y'uko kujya mu ijuru bishoboka aramutse yishyuye nk'uko Pasiteri yari abivuze, yahise yishima cyane ako kanya ahita agura amatike y’icyubahiro y'abantu 6 bo mu muryango we, ahwanye na R180,000 mu mafaranga akoreshwa muri Afrika y'Epfo akaba asaga miliyoni icumi z'amanyarwanda (10,165,392 Frw). Ayo mafaranga yayatanze kugira ngo umuryango we uzicare inyuma y’Umwami Salomo, Mose n’abandi. Yagize ati:
Ndishimye cyane kuba Pastor adukoreye iki kintu. Njye n’umuryango wanjye, nta mahirwe twari dufite yo kujya mu ijuru ariko turamushimira, ubu twese tugiye kwicara iruhanse rw’Umwami Salomo mu ijuru, Imana ishimwe.
Kuri Pasika y’uyu mwaka wa 2016, Prophet Mboro yashyize hanze ifoto ya Selfie ahamya ko ariwe wayifotoye ari mu ijuru akoresheje telefone ye ya Galaxy. Abantu bagize amatsiko yo kureba amafoto ye, yabasabye kwishyura 5,000 rand mu manyarwanda aka yenda kugera ku mihumbi 300.
Umuryango wo muri Afrika y’Epfo ufite mu nshingano amadini n’umuco, icyo gihe watangaje ko ushobora kujyana mu nkiko uyu mupasiteri kuko ari gukora ubucuruzi yitwaje Imana.
Prophet Favour Stephens, umunyamabanga w’inama y’amatorero yigenga muri Afrika y’Epfo (South African Union Council of Independent Churches (SAUCIC), yatangaje ko Prophet Mboro afatwa nk’uri mu buyobe, ahamagarira abayoboke be kuva mu itorero bakajya mu yandi matorero afite imyizerere ishingiye kuri Bibiliya.
Pastor Paseka Motsoeneng azwi ku izina rya Prophet PFP Motsoeneng cyangwa Prophet Mboro. Ni umunyafrika y’Epfo ufite itorero rikomeye ryitwa Incredible Happenings Ministries. Yavutse tariki 8 Mata 1968 bivuze ko afite imyaka 48 y’amavuko. Prophet Mboro ni umwe mu bapasiteri bakize cyane muri icyo gihugu.
Prophet Mboro avuga ko yagiye mu ijuru akifatirayo 'Selfie'
Hano yavuze ko ashobora no kubereka amafoto ari kumwe na Malayika
TANGA IGITECYEREZO