Mu ndirimbo ‘Inzozi mbi zabo’ Riderman hari aho aririmba yitaka avuga ko ari intare y’umugara umwe akagira ati ’Amateka yiwe ni nka movie y'amavampire, yatwitse ibyaha kera akoresheje kaya ubwonko bwiwe yabunyujije mu ikaramu abika mu ikaye,Ingofero yamufurebye kera ahisha sura mbaya ye.’’
Aha rero niho uyu mugabo agaragariza isura iteye ubwoba dore ko baba biyambitse ibintu mu maso. Ikindi kiri muri iyi ndirimbo ni imbyino atamenyereweho dore ko mu mashusho y’iyi ndirimbo harimo abakobwa babyina bazunguza ibibuno bambaye utwenda tugufi mbega ibintu bidakunze kugaragara kuri uyu muraperi.

Isura ya Riderman n'ababyinnyi be bambaye ibi bintu biteye ubwoba
Mu kiganiro Riderman yagiranye na Inyarwanda.com yatangaje ko muri iyi minsi ahugiye bikomeye ku gukora kuri album ye nshya azashyira hanze mu mpera z’uyu mwaka wa 2016. Uyu muraperi yavuze ko nk’ibisanzwe buri mwaka agomba gushyira hanze album ye nshya ndetse n’uyu mwaka akaba yiteguye kumurikira abakunzi be iyo album.
Si kenshi uzabona abakobwa babyina gutya mu ndirimbo za Riderman
Riderman arashyira hanze album ye nshya tariki 25 Ukuboza 2016 kuri Petit stade i Remera, iyi album ya karindwi yise “Ukuri” yagombaga kuba yayimuritse umwaka ushize wa 2015 aho yari kuyimurikira rimwe na Album ye ya gatandatu yise “Drame” nyamara ntibikunde bitewe n’uburyo uyu muraperi yari ahugiye mu kubanza kwita ku muryango we yari amaze amezi make yubatse.
