
UNIK VC yatwaye igikombe itsinze APR VC amaseti 3-2
Seti ya kane ikipe ya APR VC yaje yahinduye gahunda ihita iyitsinda n’amanota 25-18. Aha, amakipe yombi yahise anganya amaseti 2-2 biba ngombwa ko hitabazwa agace k’umukino aho amakipe yombi atanguranwa amanota 15.Aka hgakino kaje gusozwa ikipe ya UNIK itsinze ikipe ya APR VC amanota 17-15 ihita itwara igikombe.

UNIK VC
Ntawangundi Dominique umutoza wa UNIK yabwiye abanyamakuru ko ashimishijwe no gutwara iki gikombe kuko umwaka w’imikino wari ukomeye ku buryo kuba abakinnyi be batwaye iki gikombe ari ubutwari bukomeye kuko bahuye n’akazi katoroshye.

Ikipe ya UNIK VC

Ikipe ya APR VC
Ku ruhande rw’ikipe ya APR VC umutoza Sammy Mulinge ntiyabashije kuvugana n’itangazamakuru ryari i Remera ku kibuga cya NPC Rwanda
Mu cyiciro cy’abagore, ikipe y’ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro (Rwanda Revenu Authority Women Volleyball Club/RRA VC) yageukanye igikombe cya ‘Carre d’Ace’ nyuma yo kwihaniza APR WVC ikayitsinda amaseti 3-2 ku mukino wa nyuma.

Ikipe ya RRA VC niyo yatwaye igikombe itsinze APR VC amaseti 3-2
Ikipe ya RRA niyo yinjiye mu mukino mbere kuko yatsinze seti ya mbere n’amanota 27-25 yiyongeza seti ya kabiri n’amanota 25-21.
Seti ya gatatu yatsinzwe na APR VC n’amanota 25-23, inatsinda iya kane ku manota 25-21.Aha amakipe yombi yabaye nk’aho aguye miswi ahita anganya amaseti 2-2 hitabazwa icyiciro cyo gutanguranwa amanota 15.Ikipe ya RRA VC yahise itsinda amanota 15-9.
Peter Kamasa umutoza wungirije muri RRA VC yavuze ko nk’ikipe yose bishimiye gutwara igikombe kuko amakipe yose atangira agishaka ariko bikarangira kibonye nyiracyo bityo ko yashimira abakinnyi, abayobozi ndetse n’abatoza bagenzi be bafatanya gushaka icyazatuma RRA ikomeza kuba ikipe ikomeye.

Peter Kamasa umutoza wungirije muri RRA Women Volleyball Club
Sibomana Viateur umutoza w’ikipe ya APR VC yatangaje ko we n’ikipe ye bakinnye umukino mwiza ariko amahirwe yo kwitwara neza ku manota 15 ya nyuma yabaye macye cyane bityo bagatsindwa na RRA.

Sibomana Viateur umutoza wa APR Women Volleyball Club
Umwaka w’imikino muri Volleyball ikinirwa ku bibuga (Indoor Volleyball) ukaba usojwe ariko nk’uko Nkurunziza Gustave umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) yabibwiye itangazamakuru, kuva tariki 17-18 Nzeli 2016 hateganyijwe imikino ya Volleyaball ikinirwa ku mucanga (Beach Volleyball) zabera mu karere ka Rubavu.Iyi mikino ikaziotabirwa n’ubundi n’amakipe yaje muri enye za mbere muri shampiyona haba mu bahungu ndetse n’abakobwa.

RRA na APR VC wari umukino utoroshye ku mpande zombi

APR VC bishimira amwe mu manota babaga bamaze gutsinda

Abatoza bari bafite akazi katoroshye

APR WVC byarangiye itwawe igikombe

Nkurunziza Gustave umuyobozi wa FRVB
