RFL
Kigali

Rio2016: Komite Olempike yanyomoje amakuru yatangajwe na The Guard1an

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/08/2016 18:31
1


Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nibwo ikinyamakuru The Guard1an cyaramutse gitangaza ko umunyarwanda Uwiragiye Ambroise yatwaye umudali wa Zahabu mu mikino Olempike iri kubera i Rio mu gihugu cya Brezil.



Iki gitangazamakuru cyavugaga ko Uwiragiye yirutse intera ya kilometero 42 (42KM/Marathon) mu masaaha abiri n’iminota 58’(2h58’). Nyuma yuko aya makuru atariyo atangiye gusakara ku mbuga zitandukanye zihurirwaho n’abantu benshi, komite olemike n’imino mu Rwanda (CNOSR) yafashe ingamba yo kubeshyuza aya makuru kuko n’uyu mukinnyi uhagarariye u Rwanda atari yagera i Rio magingo aya ndetse akaba azakina tariki 21 Kanama 2016.

Uwiragiye Ambroise wabeshyewe ko yatwaye umudali wa Zahabu i Rio ataranagerayo 

Ubutumwa CNOSR yageneye abanyamakuru ku gicamunsi cy’iki Cyumweru  buragira buti ”Komite Olempike y’u Rwanda irabeshyuza amakuru akomeje gukwirakwizwa binyuze cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga yanditswe n’ikinyamakuru The Guard1an, aho bavuga ko umunyarwanda wiruka Marathon Uwiragiye Ambroise yabaye uwa mbere akegukana umudali wa zahabu mu mikino olempike ndetse akanesa umuhigo ku rwego rw’isi.

Aya makuru ni ikinyoma kuko uyu mukinnyi ataranagera muri Brasil ahari kubera imikino Olempike. Biteganyijwe ko azahagera ejo kuwa Mbere tariki ya 15/8/2016 akazakina ku  tariki ya 21/8/2016. Twasabaga abanyarwanda bose ndetse n’abandi babonye aya makuru kuyatesha agaciro”.

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • U7 years ago
    Courage bro





Inyarwanda BACKGROUND