RFL
Kigali

Mu mukino wo kwibuka Shyaka Claver abanyamakuru bandika kuri siporo baguye miswi n’abayivuga-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/08/2016 10:08
2


Kuri uyu wa kane tariki 11 Kanama 2016 nibwo hakinwaga umukino ugamije kwibuka Shyaka Claver uwahoze ari umunyamakuru w’imikino mu Rwanda akaza kwitaba Imana tariki 12 Kanama 2010 azize uburwayi butunguranye, hakaba hashize imyaka itandatu atabarutse bityo akaba yibukwaga ku nshuro ya gatandatu.



Ni umukino wakinwaga hagati y’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda ariko abakora uyu mwuga bandika mu bitangazamakuru bakina n’abawukora bavuga haba kuri televiziyo na Radio. Uyu mukino warangiye amakipe yombi aguye miswi ku gitego 1-1.

 

AJSPOR 1

Abari bagize ikipe y'abanyamakuru bavuga

AJSPOR 12

Abari bagize ikipe y'abanyamakuru bandika ku mikino

AJSPOR 12

Amakipe yombi yafashe umunota wo kwibuka Shyaka Claver

Ikipe y’abandika niyo yafunguye amazamu mu minota ya kare y’igice cya mbere ku gitego cyatsinzwe na Nshimiyimana Richard Machad. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Hitimana Claude (Hit) umunyamakuru wa Flash FM kuri ‘coup franc’ yateye nyuma yo gukorerwaho ikosa mu rubuga rw’amahina, ayiteye igana mu izamu nta muntu ukozeho.Mbere yuko Mihigo Saddam wa Inyarwanda.com yari amaze gutsinda igitego cya kabiri  cy’abandika ariko umusifuzi akanzura ko yari yaraririye.Igice cya mbere kirangira nta mpinduka ibayeho.

Uyu mukino wakinirwaga ku kibuga cya FERWAFA siho warangiriye kuko baygeze aho ikipe y’Isonga FC iza mu myitozo biba ngombwa ko aba banyamakuru bajya ku kindi kibuga kiri hafi yacyo, ikibuga cyari cyarakozwe  mbere y’imikino ya CHAN2016.

Mbere yuko amakipe yombi atangira umukino, umutoza mukuru w’aya makipe Uwihanganye Fuad yabanje gufata umwanya asobanurira amakipe yombi impamvu nyamyukuru bagiye gukina uyu mukino. “Tugiye gukina uyu mukino.Ngira ngo mwese muzi Shyaka Claver, yari umuvandimwe wacu bityo rero tugiye gukina kugira ngo tumuzirikane kandi tunamusabira iruhuko ridashira”. 

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

Abavuga: Dany Nduwayo Barthez (RBA, GK), Karangwa Jules (Royal TV/FM), Hitimana Claude Hit (Flash FM), Mugisha Eric, Mucyo Antha (Flash FM), Bigirimana Augustin (Isango Star), Habimana Sadi (Voice of Africa Kigali FM), Hatungimana Desire', Amadou, David Dev na Gentil Gideon (KT Radio).

Abandika: Mugisha Eric Patos (GK, umufana wa Shyaka Claver), Egide Joilie (Kigalishows), Samuel Mandali (Izubarirashe), Machad (KigaliHits), Happy, Jad d'Eau Dukuze, Anicet Mugabo, Matsiko, Mihigo Saddam (Inyarwanda.com),Kabandana na Frank.

 

Coup franc

Mbere gato ko Hit atera coup franc

Patos

Umunyezamu Mugisha Eric patos umupira yawukurikije amaso urinda ugera mu rucundura

Hit

Hitimana Claude (Hit/4) niwe watsinze igitego cy'abanyamakuru bavuga

Karangwa Jules

Karangwa Jules (Royal TV/FM) myugariro w'abanyamakuru bavuga ku mikino

Mihigo Saddam

Mihigo Saddam (Inyarwanda/10) na Amadou (12) barwanira umupira

Bimwe mu bigwi bya Shyaka Claver:

Kugeza ubu Shyaka Claver ni we wahanze uburyo bwo gukora ibiganiro bukoreshwa hafi ku maradiyo yose mu Rwanda, yaba ayigenga ndetse n’iya Leta. Shyaka Claver ni we munyamakuru wakoze ibiganiro bya siporo bwa mbere ku maradiyo yigenga.

*Mbere hari hamenyerewe ikiganiro cy’iminota 30 gica kuri Radio Rwanda ku wa Gatandatu rimwe na rimwe no kuwa Mbere, ariko Shyaka Claver ni we wazanye gahunda y’ibiganiro bya siporo bya buri munsi.

*Shyaka Claver ni we munyamakuru wa mbere wabashije gukora ikiganiro cya siporo wenyine kikaba cyamara isaha yose kandi gikunzwe, ibi akaba yarabikoze imyaka isaga 3.

*Shyaka Claver ni umwe mu bashinze itsinda ry’abafana b’Amavubi (Amavubi Fan Club). Shyaka Claver ntawe uzibagirwa impano ye yihariye yo kubana neza n’abantu (Sociabilite), gukunda akazi ke bigaragazwa n’ubwitange budasanzwe mu kazi.

 Shyaka yavukiye mu gihugu cya Uganda ahitwa Musana mu Karere ka Luweero tariki ya 23 Ukwakira 1978.  Shyaka Claver ni mwene Rwabudeyi John na Mukandori Bujeniya.

Yize amashuri abanza, ayisumbuye n’icyiciro cya mbere n’icya kabiri bya Kaminuza muri Uganda, mbere y’uko mu 1998 agaruka mu Rwanda, agahita ajya kuba umwalimu mu ishuri rikuru rya Nyamata (Nyamata High School, nyuma akaza gukomereza muri Alliance High School.

Yatangiye umwuga w’itangazamakuru mu mwaka w’2005, atangirira kuri Radiyo 10 ari na yo Radiyo yabimburiye izindi zigenga zikorera ku butaka bw’u Rwanda. Yakoraga ikiganiro cy’imikino cyakunzwe na benshi bitewe ahanini n’amakuru menshi kandi avuganywe ubuhanga yagezaga ku banyarwanda.

Nduwayo Dany Barthez

Umunyezamu Nduwayo Dany Barthez (RBA)

Shyaka Claver ntiyatinze kumenyekana cyane ndetse ikiganiro yakoraga kikamara isaha kuva saa sita kugeza saa saba nta mukunzi wa siporo wagicikwaga. Shyaka Claver yashakanye na Peace Mutegwaraba muri Gicurasi 2009, akaba yaratabarutse asize umugore n’abana babiri.

Uwihanganye Fuad

Umutoza Uwihanganye Fuad (Radio10) asobanura agaciro k'umukino amakipe yombi yaragiye gukina

Bigirimana Augustin

Bigirimana Augustin (Isango Star) umwe mu bagerageje gushakira intsinzi abanyamakuru bavuga 

Kabandana Maurice

Kabandana Maurice watanze ubuhamya ku rupfu rwa Shyaka Claver kuko bari inshuti zikomeye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hu7 years ago
    Shyaka numva ngo afite undi mwana hanze yabyaranye na SONIA Nawe muge mumufasha kd murabizi nuko mumbyirengagiza.
  • Inyarwanda7 years ago
    Murakoze kwandika iyi article kdi uyu muvandimwe akomeze aruhukire mu mahoro. Numvaga byaba byiza mushyizeho I picture ya Nyakwigendera kuko iki gikorwa aricyo kumwibuka not you guys. Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND