RFL
Kigali

Imyambarire irangaza abasore, kimwe mu bigaragara mu ndirimbo Akenda ya TBB-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/08/2016 14:46
2


Itsinda TBB riri mu bahanzi 10 bahatanira PGGSS6, ryamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ‘Akenda’ riboneraho gutangaza ko ryiyemeje gukora cyane, rigakoresha imbaraga nyinshi rikageza ku bakunzi baryo ibigezweho nyuma yo guhishurirwa ikizarifasha gushimisha birenze abakunzi b'umuziki nyarwanda.



Mc Tino umwe mu bagize TBB yabwiye Inyarwanda.com ko ubu bahagurukiye gukora amashusho meza cyane y’indirimbo zabo na cyane ko abakunzi babo bazibasaba ku bwinshi. Gukora ibigezweho biri ku rwego rwo hejuru akaba ari iturufu batangiye gukoresha izabafasha kwigarurira imitima y'abakunzi b’umuziki nyarwanda.

By’umwihariko iyi ndirimbo bakoreye amashusho, ariyo ‘Akenda’, Mc Tino yadutangarije ko yabahenze cyane, gusa ikaba izashimisha abantu bose bazayibona na cyane ko ngo bayikorewe na Maliva umwe mu ba Producer bo mu Rwanda b’abahanga. Yijeje abakunzi babo ko ubu bagiye kubona amashusho y’indirimbo zabo bahoraga babishyuza.

Mu mashusho y’iyi ndirimbo ya TBB  yitwa ‘Akenda’ hagaragaramo umukobwa w’uburanga, ugaragara yambaye akenda kamwegereye cyane ndetse kagufi cyane, ikintu gikurura abasore bakaba barushaho kwimariramo uwo mukobwa. Aba basore ba TBB baririmba bataka uburanga bw’uyu mukobwa ariko bakibanda cyane ku myambarire ye, bakabwira uwo mukobwa ko yambaye neza cyane. Bati "Ako kenda wambaye reba hino wireba hirya, sweet umeze nk’inuma".Akenda by TBB

Akenda by TBBAkenda by TBBAkenda by TBBAkenda by TBB

REBA HANO 'AKENDA' YA TBB






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • luckas dexy7 years ago
    nimugakabye nibisanzwe promote video n sawa
  • JEAN BOSCO4 years ago
    Biriya mbonabidakwiye.





Inyarwanda BACKGROUND