Uko amajyambere agenda aza, niko abantu barushaho kwihangira udushya mubyo bakora, ni muri urwo rwego abahanga mu by’amahoteli n’ubukerarugendo bo mu Busuwisi batekereje gukora uburiri bwibereye ku musozi nta nkuta cyangwa igisenge, nta bwiherero cyangwa ubwogero, ubu buriri kuburaraho ni 164,125 Rwf ijoro rimwe.
Ubundi bisanzwe bimenyerewe cyane ko mu amahoteli aba ari amazu yubatse neza cyane kandi afite ibikoresho byose umuntu yakenera mu gihe ayacumbitsemo, gusa ntibyari bisanzwe bimenyerewe ko umuntu yakwishyura amafaranga agiye kurara ku buriri bwibereye ku gasozi.
Ubu buriri buri hejuru ku musozi aho umuntu aba areba ibintu bitandukanye bicaracara hafi y’aho aryamye, ndetse ni rwagati mu yindi misozi miremire ibereye ijisho. Ni uburiri gusa budafite ikindi kintu, ndetse ubwiherero umuntu akaba abugeraho akoze urugendo rw’iminota 10, iki cyumba kizajya cyishyurwa amayero 190 ijoro rimwe, ni ukuvuga 164,125 Rwf.
ni uburyamo bwibereye rwagati mu misozi
Ubu buriri ngo bushobora kurarwaho mu gihe ari mu bihe byiza nta mvura igwa cyangwa indi mihindagurikire mibi y’ikirere, abazajya barara kuri ubu buriri mu gitondo bohererezwa ikawa cyangwa ikindi cyo gufata mu gitondo. Iki gitekerezo cyagizwe na Frank na Patrik Riklin bagize itsinda “Null Stern”, bishatse kuvuga ngo “nta nyenyeri n’imwe” iri zina ryaturutse ku kindi gitekerezo bari bagize cyo kubaka hoteli munsi y’ubutaka aho umuntu atabasha kubona inyenyeri n’imwe, bari barabihinnye mu mvugo igira iti “inyenyeri ni wowe (the only star is you)”
mu gitondo abakiriye bazajya bazanirwa ifunguro babyutse
Nyuma yo gutekereza hoteli yo munsi y’ubutaka, bifashishije undi muhanga mu by’amahoteli Daniel Charbonnier hanyuma bakora uyu mushinga musya wa hoteli ifite ibyumba hejuru mu misozi yo mu Busuwisi. Ibi byose bikorwa mu rwego rwo kurushaho kuzanira abantu udushya ndetse no kurema uburyo bushya abantu bishimishamo.
Source: Dailymail
TANGA IGITECYEREZO