Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yagize ati,”Hari ifoto yanjye nafotowe muri 2012 ndimo gukina muri filime yitwa Anitha nari meze nk’umuntu wapfuye ndyamye mu rwogero, iyo foto baje kuyishyira kuri facebook, rero ejo bundi sinzi umuntu wayifashe ayikuraho ayiteranya n'indi yanjye yandikaho ko napfuye abikwirakwiza hose akoresheje imbuga nkoranyambaga zitandukanye ubwo igihuha kiragenda kirakururuka gikwirakwizwa hose, ndimo guhamagarwa n’abantu batagira ingano bazi ko napfuye ubu tuvugana maze guhamagarwa n’umuntu uri hanze aziko byarangiye.”

Iyi foto niyo irimo kwifashishwa ikwirakwizwa kuri whatsapp kuri gurupe atandukanye nayo hanze
Willy ndahiro yahumurije abantu ababwira ko akiri muzima ntakibazo nakimwe afite ati,”Icyo namenyesha abakunzi banjye n’uko ndi muzima nta kibazo na kimwe mfite, ndetse ubu tuvugana ndi kumwe n’abakinnyi bagenzi banjye nka Danniel Gaga, Mukasekuru Fabiola n'abandi. Turimo gukina filime yitwa Urwobo rubi y’umushoramari witwa Sekitu Jerome igiye kugera ku bakunzi ba filime nyarwanda vuba aha. Nkaba nsaba buri muntu wese ubona icyo gihuha kumfasha kukirwanya atangaza ukuri.
