Kigali Boyz (KGB) ishyizwe mu bubiko, Mr Skizzy yinjira mu itsinda rishya

Imyidagaduro - 08/07/2016 10:26 AM
Share:

Umwanditsi:

 Kigali Boyz (KGB) ishyizwe mu bubiko, Mr Skizzy yinjira mu itsinda rishya

Umuhanzi Skizzy wamamaye mu itsinda rya KGB, kuri ubu yamaze kwinjira mu itsinda rishya nyuma y’imyaka itanu atumvikana muri muzika aho ubu ari kubarizwa mu itsinda rya ‘The Benqs’, yinjiyemo nyuma yo kubona ko gukomeza KGB bitagishobotse.

Rurangwa Gaston uzwi  nka Mr. Skizzy mu kiganiro na Inyarwanda.com yatangaje ko yinjiye mu itsinda rya ‘The Benqs’ risanzwe rigizwe n’abasore babiri bakora injyana ya Hip Hop  aribo Tuyishime Enoc ukoresha izina rya ‘FAX’ na Manzi Claude ukoresha izina rya ‘WEXY’.

 

skizzyMr Skizzy yisunze abahanzi bari basanzwe bakora batarazamuka bakora itsinda rya The Benqs

Skizzy aganira na Inyarwanda.com yahamije impamvu yahisemo kwinjira mu itsinda rya The Banqs, yagize ati”Njye nahisemo iri tsinda kuko nabonaga gukora nka KGB bitagishobotse, MYP yibera muri USA afite ubundi buzima abayemo, biragoye ko twakorana umuziki. Sinari gufata aba bahungu ngo mbinjize mu itsinda rya KGB ahubwo njye nahisemo kubasanga mu itsinda ryabo rya The Benqs.”

Uyu muhanzi wamamaye mu itsinda rya KGB yabajijwe impamvu byamusabye imyaka itanu kugira ngo agaruke muri muzika maze mu magambo ye Skizzy agira ati

Narindiriye kubanza kujya mu murongo, byarangoye kuko abenshi banyegeraga banyerekaga ko bashaka ko twihuta ngo tukajya muri za Guma Guma cyangwa Salax aho gukora umuziki, nyuma y’imyaka itanu mbonye abana bafite gahunda kandi mbona twahuza.

the benqsSkizzy mu itsinda rya The Benqs

Skizzy yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda ko yahisemo kureka izina rya KGB rikaguma aho, ahubwo akubaka izina rishya rya The Benqs kabone nubwo azi neza ko bigoye gusa agahamya ko ibihangano byabo aribyo bizabagira icyo bashaka kuba cyo. Ku ikubitiro iri tsinda rikaba ryatangiranye indirimbo bise "Igishoro" iri bujye hanze vuba aha.

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...