Kama Jeshi batatse ibyiza by’u Rwanda n’ubutwari bw’abanyarwanda-VIDEO

Imyidagaduro - 02/07/2016 9:37 AM
Share:
Kama Jeshi batatse ibyiza by’u Rwanda n’ubutwari bw’abanyarwanda-VIDEO

Abasore bagize itsinda Kama Jeshi rihuriwemo n’abahanzi bo mu nzego z’umutekano zitandukanye za hano mu Rwanda bakoze mu nganzo bataka ibyiza by’igihugu cy’u Rwanda ndetse bagaruka no k’ubutwari bw’abanyarwanda. Ni indirimbo bise ‘Gihugu cyatubyaye’ bakaba barasubiyemo (Remix).

Mbere iyi ndirimbo ikijya hanze yari irimo ubutumwa bujyanye n’ibyifuzo by’abanyarwanda bifuzaga kugeraho mu gihe kizaza. Kuri ubu amashusho yayo mashya bashyize hanze agaragaza uburyo bya byifuzo abanyarwanda bari bafite mbere ubu byasohoye, bagashimira abantu bose babigizemo uruhare.

Kama Jeshi

Sgt Otis Ngoboka umwe mu basore bane bagize Kama Jeshi yatangarije Inyarwanda.com ko umunyarwanda uzabona iyi ndirimbo yabo bizamutera ishema no kwishimira imbaraga yakoresheje kugira ngo u Rwanda rugere aho rugeze uyu munsi mu iterambere. Yavuze kandi ko bayishyize hanze mu gihe u Rwanda rwizihiza umunsi wo ‘Kwibohora’ kuko bifitanye isano. Yagize ati:

‘Gihugu cyatubyaye’ ni indirimbo yacu itaka ibyiza by’u Rwanda n’ubutware bw’abanyarwanda n’ibyo bagiye bageraho. Ni indirimbo twasubiyemo tuyikorera Remix.  Kwibohora bigaragaza ubutwari kandi no mu ndirimbo ‘Gihugu cyatubyaye’ harimo ubutumwa bujyanye n’ubutwari. Nyuma y’iyi ndirimbo dufite gahunda yo gukora cyane no gukomeza guteza imbere igihugu cyacu.  

Kama Jeshi ni itsinda rigizwe n’abahanzi 4 bo mu nzego z’umutekano barimo SMS (umupolisi), umusirikare Ssgt Robert, umucungagereza witwa Otis Ngoboka n’umusivile umwe witwa Uncle J.Mu butumwa batambutsa mu bihangano byabo bakunze kugaruka cyane k’uburere mboneragihugu ndetse bakaratira amahanga ibyiza by’u Rwanda.

Kama Jeshi

REBA HANO 'GIHUGU CYATUBYAYE' YA KAMA JESHI


 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...