Ku myaka 31, Scarlett Johansson ni we muntu muto wabashije kuza muri aba bakinnyi ba filime 10 ba mbere bakinnye filime zinjije akayabo, aho ufashe filime zose yakinnye ukagenda uteranya amafaranga zinjije usanga ari $3,332,506,156, undi wamukurikiye mu bagore ni Cameron Diaz waje ku mwanya wa 19, nawe wakinnye muri filime “Shrek” yacurujwe cyane, nawe izo yakinnyemo zose zikaba zimaze kwinjiza amafaranga angana na $3,031,691,124.
Uru rutonde rwakomeje kwibazwaho cyane hibazwa impamvu nta b’igitsina gore barugaragaraho cyane. Reba urutonde rw’abakinnyi 10 ba mbere binjiriza filime baba bakinnyemo amafaranga menshi b’ibihe byose muri Hollywood:
1. Harrison Ford ($4,871,724,321)
2. Samuel L. Jackson ($4,646,771,930)
3. Morgan Freeman ($4,434,054,033)
4. Tom Hanks ($4,340,736,323)
5. Robert Downey, Jr. ($3,943,785,953)
6. Eddie Murphy ($3,810,422,028)
7. Tom Cruise ($3,587,201,845)
8. Johnny Depp ($3,366,592,704)
9. Michael Caine ($3,341,528,443)
10. Scarlett Johansson ($3,332,506,156)
Aya mafaranga twagiye tuvuga si ayo aba bakinnyi batunze, ahubwo ni ayo filime baba barakinnye zose uteranyije ziba zarinjije.
Source: Indiewire