Baca umugani mu Kinyarwanda ngo ‘Ntawe ukina akora’. Irankunda Julien ni umusore ukiri muto , mu bwana bwe wakuze akunda itunganywa ry’amashusho , ndetse akumva azaba umwe mu bakomeye none atangiye kubona ko inzozi ze zishobora kuzaba impamo nubwo asanga urugendo rukiri rurerure.
Muri 2014 nibwo Irankunda Julien ukoresha izina Julien Bmjizzo nk’izina ry’akazi yatangiye gutunganya amashusho. Kubikora abikunze nibyo byatumye atangira akora aka kazi yifashishije’ Camera’ y’intirano. Yatangiye akora indirimbo z’umuvandimwe we uririmba indirimbo zo guhimbaza Imana witwa Niragire Jean Marley uzwi ku izina rya Christson. Ubwo yari amaze gukora amashusho y’indirimbo ya mbere, abayibonye bamuteye imbaraga, abikomeza ubwo.
Kuva muri 2011, Irankunda Julien abarizwa mu gihugu cy’Ububiligi. Nyuma yo gukora ibiraka byo mu biruhuko abanyeshuri bakora , Julien yakabije inzozi ze za mbere, abasha kwigurira’ Camera’ ye bwite. Akazi katangiye kumworohera ndetse atangira gukorana imbaraga, ahera ku ndirimbo ya mukuru we yise’ God is holy. Kuyikorana imbaraga byamuhesheje kubona ibindi biraka, akurikizaho indirimbo ‘Kibondo’ ya Charles Uwizihiwe, na ‘Pommes’ y’umuhanzi Selemani.
Ati “ Abandi bahanzi bamenye kubera indirimbo ya kabiri nari nakoreye brother wange. Indirimbo yise God is holy…kuko nayo yari ikoze neza cyane nari nayitayeho kugirango izabashe kunzanira indi public.”
Guhura na The Ben na Ben Kayiranga bimaze kumugeza kuri byinshi
Tariki 5 Werurwe 2016 nibwo The Ben yakoreye igitaramo mu Bubiligi ndetse yishimirwa na benshi, mu gitaramo cyari cyitabiriwe cyane. Ubwo Julien yamenyaga ko agiye kuza mu Bubiligi, yashakishije uburyo bwose bavugana. Uku niko yamubonye bakivugana bwa mbere.
Ati “Nasanze ari umuntu ucisha makeya, nubwo ari umuntu uzwi cyane ariko sinamusanganye ubwirasi, muraganira , mugasabana.”
Icyo gihe ngo Julien yamweretse ibikorwa bye n’amashusho anyuranye yakoze, The Ben amwemerera kumufatira amashusho y’igitaramo cye. Ntibyagarukiye aho kuko The Ben yakomeje kumugira inama nk’umuntu umaze igihe kinini muri muzika. Nyuma yaho nibwo Julien yaje kumenya ko The Ben afite umushinga wo gukorana indirimbo na Ben Kayiranga, abasaba ko ariwe wabakorera amashusho yayo.
Ati “Hashize igihe mbona Ben Kayiranga anyoherereje message ambwira ko nkora neza ko yabyishimiye ko akunda guteza abana batoya bakunda akazi imbere, ko bibaye byiza nabakorera video yabo we na The Ben ko haricyo byaza nyungura kandi bigatuma mbona abandi bakiriya bo muri Europe , sinkomeza gukorera isoko ryo muri Belgique …”
Julien Irankunda
Julien mu kazi
The Ben uvugwa imyato na Julien Irankunda
Ubumuntu no guharanira guteza imbere umunyarwanda aho ari hose, nibyo Julien yasanganye umuhanzi Ben Kayiranga
Julien avuga ko kuri we icyo bamugaragarije ari ubumuntu budasanzwe, atari amenyereye ku bantu b’ibyamamare. Nyuma y’uko akoze amashusho y’indirimbo yabo ‘Only you’, Julien ahamya ko byamugejeje ku ntabwe ikomeye, amenyana n’abahanzi benshi bamusabye kubakorera amashusho, nanubu bakaba bakiyongera.
Ati “Kugeza ubu byatumye menyana n’abafana babo batandukanye kandi n’abandi bahanzi batuye hirya no hino barashaka ko twakorana kuko bishimiye Video ya The Ben na Kayiranga. Kandi byanyongereye ingufu cyane cyane ko usanga bangira inama , banantera imbaraga. »
Julien yasoje ikiganiro yagiranye na inyarwanda.com avuga ko buri munyarwanda wese agize umutima mwiza nk’uwo yabonanye The Ben na Ben Kayiranga, ndetse n’ubumuntu bwo kuzamurana , ntakabuza buri munyarwanda aho ari yagera ku nzozi ze, bityo n’igihugu kigatera imbere.
Reba hano amashusho y'indirimbo'Only you' The Ben yakoranye na Ben Kayiranga
TANGA IGITECYEREZO