Daniel Gaga (Ngenzi) ukina Filime yahishuye ko ari umukinnyi ukomeye w'iteramakofe

Cinema - 27/06/2016 12:12 PM
Share:
Daniel Gaga (Ngenzi) ukina Filime yahishuye ko ari umukinnyi ukomeye w'iteramakofe

Daniel Gaga (Ngenzi) n’umwe mu bakinnyi bakomeye ba filime nyarwanda wagiye umenyekana cyane muri filime zitandukanye. Uyu musore yamenyekanye cyane muri filime Ikigeragezo cy’ubuzima aza gukomeza no mu yandi ma filime.

Daniel Gaga (Ngenzi) wamenyekanye cyane muri Filime Ikigeragezo cy’ubuzima ari naho yakuye iri zina rya Ngenzi, si aho gusa yakinnye kuko yagiye anagaragara muri Filime nyinshi aho twavuga nka filime Ryangombe, Filime Anitha, Filime Nkuba, Filime Ndi umukiristu n’izindi.

 

Daniel Gaga yatangiye gukina umukino w'iteramakofe akiri muto

Nubwo benshi bamuzi nka Ngenzi wo muri filime ariko ni n’umwe mu bakinnyi bagize umwuga umukino w’iteramakofe (Boxing) n’ubwo usanga abamuzi hafi ya bose ntawe umuzi muri uyu mukino, mu kiganiro na Inyarwanda.com yagize ati,”Nibyo koko uretse gukina filime no kuba nzikunda ariko ndi n’umwe mu bakinnyi bakina umukino w’itera makofi. Natangiye gukina uyu mukino kuva nkiri umwana kugeza na n'iyi saha ndacyakina uyu mukino.

Gaga ari mu myitozo y'umukino w'iteramakofe

Daniel Gaga amaze kwitabira amarushanwa menshi muri uyu mukino, haba mu Rwanda no hanze yarwo, aho muri aya marushanwa nk'uko yabidutangarije, amaze kwegukana imidari igera muri itatu. Uretse iyi midari yegukanye ni n’umwe mu bayobozi b’Urugaga nyarwanda rw’iteramakofe akaba ari nawe watorewe kuba umugenzuzi (Auditor) w’uru rugaga (Federation) ry’abateramakofe

Ngenzi n'umwe mu bakinnyi ba filime bacisha make mu buzima busanzwe

Daniel Gaga ukunda uyu mukino ku rwego rwo hejuru, nkuko abitangaza asanga uyu mu kino harimo inyungu zo kuba ari akazi nkakandi, bimuha amafaranga, abasha no kuba yakwirinda ibyo yise(Self Defense) ikindi asanga gukina uyu mukino byaramwongereye ubwitonzi n’ikinyabupfura (Displine).


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...