Itsinda rya Urban boys ryashinzwe tariki 13 Ukuboza 2008. Ku itariki 17 Ukuboza 2016 nibwo bateganya kumurika album yabo ya 6. Safi avuga ko ubusanzwe umunsi bashingiyeho itsinda ariwo basanzwe bakoreraho ibitaramo byo kumurika album ariko kuko uyu munsi uzahura n’umunsi wo mu mibyizi, bimuriye igitaramo ku itariki 17 Ukuboza.
Adam na Eva izaba iriho indirimbo nka ‘Aragiye’, ‘Pete kidole’,’My Rwanda’,’Call me’,’Adam na Eva’,’Nararize narihanaguye’,’So good’, n’izindi ariko Safi yatangarije inyarwanda.com ko hazaba hanakubiyeho indirimbo yo guhimbaza Imana izaba yitwa ‘Nakunganya iki’. Safi yemeza ko Imana ariyo ibagejeje aho bageze ubu nk’itsinda nubwo benshi bakunze kubatega iminsi, babaturiraho gutandukana.
Safi ati “ Muri iyi myaka 8 tumaze, si twe tuhigejeje. Tuzirikana cyane uruhare Imana yabigizemo. Twaciye muri byinshi, twahuye n’imvune utarondora, ariko ibyo byose Imana ibiducishamo, ntitwabura rero kuyishimira niyo mpamvu iriya ndirimbo izaba iri kuri album ya 6.”
Iyo ubajije Safi icyo kumurika album ya 6 bizaba bisobanuye kuribo, akubwira ko bizaba ari urundi rwego bagezeho , ikazaba ari icyo we yita ipeti rindi bazaba bambaye muri muzika.
Ati “ Ririya rizaba ari irindi peti ritari irya gisirikare ahuwo ipeti muri muzika. Rizaba ari irya 6 tuzaba twambaye ku ntugu zacu, ni ikintu gikomeye kuri twe n’abafana bacu, batahwemye kutuba inyuma muri iyi myaka 8 tumaze.”
Nubwo zimwe mu ndirimbo zizasohoka kuri iyi album zitarajya hanze, Safi ahamya ko mu minsi itari iya kure zizaba zose zarangiye, Adam na Eva bazitirira album ikaba ariyo izasohoka nyuma y’izindi zose.
Kuri ubu PGGSS 6 irahatanirwa n’amatsinda 2 ndetse n’abahanzi 8. Urban Boys nabo bari mubahatanira kwegukana iri rushanwa. Safi ahamya ko bifitiye icyizere cyo kuryegukana kandi bakazamurikira igikombe abafana babo mu gihe cyo kumurika ‘Adam na Eva’.
Muri PGGSS 6,bariha amahirwe menshi yo kwegukana igikombe
Ati “ Reka nkubwize ukuri, mu gutwara igikombe hagenderwa kuri byinshi, ariko muri byose ntanakimwe tutujuje. Roadshows zose zimaze gutambuka, abantu babonye uko twitwaye, haba muri Play Back n’ibitaramo bya Live ntawaduhize, si ukwirarira byabaye ku manywa y’ihangu, n’igitaramo cy’i Nyamirambo cyabaye nijoro, amatara yarakaga, ibyo twahakoreye ntawe utarabibonye ….”
Yongeyeho ati “Kuba turi mu irushanwa, turi gushimangira ubudahangarwa n’ubukaka bwa Urban boys .Ubundi biroroha iyo ufite icyo uvugiraho, ibikorwa byacu birivugira rwose. Tugomba rero gutwara kiriya gikombe tukacyongera mu bindi twagiye dutwara n’utundi duhigo itsinda ryacu ryihariye mu Rwanda.”
Reba hano amashusho y’indirimbo’ Pete kidole’ Urba boys yafatanyije na Good life