Kigali

Dore impamvu ugomba kwirinda kureba amashusho y'urukozasoni

Yanditswe na: Abdou Bronze
Taliki:17/06/2016 16:58
6


Niba ukoresha interineti, umenye ko byatinda byatebuka uzahura n’ibintu bifitanye isano na porunogarafi (amashusho y'urukozasoni). Hayley ufite imyaka 17 yaravuze ati “nta n’ubwo wirirwa ushakisha porunogarafi; ni yo igushaka.”



Abantu biyemeje kutareba porunogarafi nabo bashobora kugwa mu gishuko cyo kuyireba. Greg ufite imyaka 18 yaravuze ati “Nibwiraga ko ntazigera nyireba, ariko byambayeho. Ntiwakwemeza ko bitazigera bikubaho.”

Muri iki gihe, biroroshye kugera kuri porunogarafi kurusha mbere hose. Kandi kubera ko muri iki gihe kohererezanya ubutumwa buvuga iby’ibitsina byogeye, bituma abakira bato bakora amashusho ya porunogarafiya yabo ubwabo bakayoherereza abandi.

 Ingaruka zo kureba Poronogarafi

Porunogarafi yangiza ubwenge nk’uko kunywa itabi byangiza ibihaha. Irakonona rwose. Porunogarafi itesha agaciro gahunda Imana yashyizeho kugira ngo ihuze abantu babiri mu buryo burambye. Ishobora no gutuma nyuma y’igihe uba nk’igiti ntugire icyo witaho, cyaba icyiza cyangwa ikibi. Urugero, hari impuguke zavuze ko abagabo bafite ingeso yo kureba porunogarafi ari bo bakunze gukorera abagore babo ibikorwa by’urugomo.

Porunogarafi ituma uba umunyamururumba. Itesha agaciro abantu, ugasigara ubona ari nk’ibikoresho byo guhaza irari ryawe gusa. Ntibitangaje kuba hari ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu bafite akamenyero ko kureba porunogarafi badakunze kunyurwa n’imibonano mpuzabitsina na nyuma yo gushaka.

Abirinda porunogarafi baterwa isoni n’imibonano mpuzabitsina.

Abantu birinda porunogarafi baha agaciro imibonano mpuzabitsina. Babona ko imibonano mpuzabitsina ari impano twahawe n’Imana igamije gushimangira urukundo ruba hagati y’umugabo n’umugore bashakanye kandi biyemeje kubana akaramata. Ababona ibintu muri ubwo buryo, usanga banyurwa n’imibonano mpuzabitsina nyuma yo gushaka.

Uko Wakwirinda Porunogarafi

Byagenda bite se niba wumva ikigeragezo cyo kureba porunogarafiya kigukomereye cyane ku buryo utabasha kucyirinda?

Reka dusuzume ibyabaye ku witwa Calvin, uvuga ko yadutsweho n’ingeso yo kureba porunogarafiya ari mu kigero cy’imyaka 13. Calvin agira ati “Nari nzi ko ari bibi, ariko kunesha icyo kigeragezo cyo kuyireba byari byarananiye. Kandi iyo namaraga kuyireba numvaga niyanze. Amaherezo papa yaramvumbuye, kandi mvugishije ukuri, numvise anduhuye umutwaro! Nguko uko nabonye ubufasha nari nkeneye.”

kkk

Itabi na Pronograpy  byica kimwe

Calvin yamenye uko yacika ku ngeso yo kureba porunogarafiya. Agira ati “Nakoze ikosa rikomeye ryo kureba porunogarafi ku buryo n’ubu nkigerwaho n’ingaruka zayo kuko amashusho mabi akingaruka mu bwenge. Hari n’igihe numva ngiye kugwa mu gishuko cyo gutekereza uko byaba bimeze ndebye ibintu ntagombye kureba. Ariko icyo gihe ntekereza ukuntu ninkora ibyo Imana ishaka nzagira imibereho myiza, ishimishije kandi itanduye.”






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mignone8 years ago
    Inyarwanda.com ahubwo muturangire aho umuntu yajya agura udushegu, naho ibindi mubireke, wabihungirahe se ko ari karemano, wahunga ikikubamo ute koko?
  • Ange8 years ago
    ngo iki? ushaka kuzajya usambana koko? bimaze iki kubabaza Imana yaturemye inatubeshejeho koko? twisubireho nta kiza cya porn movies
  • Niyomugabo JMV 7 years ago
    Birakomeyepe nukujya mudusengera nkurubyiruko kuko iyo tumaze kubireba koko duta umwetwe Imana Ibahe umugisha
  • Paul1 year ago
    Kureba amashusho y'Urukoza Soni ntibikwiye pe
  • Dankon IV1 year ago
    Niba ushaka kwirinda ibyakwangiza ubwo nko shaka ibyo uhugiraho byaburimunsi nka siporo,kumva indirimbo,gusoma ibitabo n'ibindi!
  • Ntwali1 year ago
    Ntabwo byoroshye pe cyeretse Hari bahagaritse buri rubuga rusohora porn video nigifitanye isano nazo nkamafoto nibindi



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND