Inkomoko, ubusobanuro n’imiterere ya ba ‘Gideon’

Utuntu nutundi - 09/06/2016 6:34 PM
Share:
Inkomoko, ubusobanuro  n’imiterere ya ba ‘Gideon’

Gideon ni izina rikomoka mu rurimi rw’igiheburayo, Gideon rizwi cyane muri bibiliya nka Gidiyoni wayoboye abisiraheli mu gihe barwanaga n’abamidiyani. Iri zina risobanura “umugabo " cyangwa “indwanyi y’akataraboneka "

Izina Gideon iyo rigiye mu rurimi rw’igifaransa riba ‘Gédéon’ naho mu cyongereza rikaba ‘Gideon’ (soma Gidiyoni). Ni izina rivuga umuntu w'umunyembaraga, ushyira umwete mu byo yerekejeho amaboko, akabikora nta gasigane.

Imiterere ya ba Gideon

Gideon ni umuntu udakunze gusabana cyane, agira imico idasanzwe ku buryo kumumenyera bitoroshye. Akunda kwigenga ariko yanga kuba wenyine, aba akeneye umuntu umuba hafi cyane cyane iyo ari umukunzi we. Umuryango we n’urugo rwe abishyira imbere muri byose ndetse aba yumva nta kintu kibaho atakora ku bw’umuryango we.

Akunda ibintu biri ku murongo ndetse aba ashaka kubana n’abantu bagira gahunda, urugero, aba yumva adashaka umuntu ushobora nko kwibagirwa ibintu by’ingenzi urugero nko kugenda adateye ipasi n’ibindi nk’ibyo.

Nta gasigane agira ndetse n’iyo abandi bari aho mu rugo ntacyo bakora cyangwa ku kazi aho akora, aratuza agakora ibigomba gukorwa. Ikintu cya mbere kizana umunezero mu buzima bwa Gideon ni umukunzi bameranye neza, iyo arakaye avuga nabi ndetse akagaragaza uburakari bwinshi.

Gideon akunda akazi kamwemerera gukora ibyo ashatse, igihe abishakiye, apfa kuba kuri we ari bwuzuze inshingano. Gideon akunze kugira impano mu bijyanye no kwigisha abandi ubuzima bwo mu mutwe, ibijyanye n’imitekerereze ndetse n’iby’amadini.

Akunda gutanga ubufasha kandi abikora bimuvuye ku mutima ariko akunda cyane kubikora iyo ari ibintu bya rusange. Iyo akiri umwana, Gideon akunda kwigunga ndetse akishyiramo ko abantu batamwitayeho cyangwa batamwumva gusa kuko aba nanone yiyumvamo ko ari umuhanga kandi ari n’umugwaneza, abantu babana nawe ntibabasha kubona ubwo bwigunge akunda kugira.

Agira ibitekerezo biremereye cyane kandi akunda kubigarukaho cyane iyo aryamye adasinziriye akaba ari gutekereza ibintu byinshi bitandukanye ku buryo iyo hagize uwo abiganiriza aba abona ari nk’iby’abantu bakuru.

Ibyo Gideon akunda

Akunda abantu bamushima cyane cyane iyo hari ikintu yakoze kigaragarira amaso, uko abantu bamushima, niko arushaho gushyira imbaraga mubyo akora kandi ibi niko abigenza yaba mu kazi cyangwa mu buzima busanzwe. Ntakunda amakimbirane n’ubwumvikane buke  ndetse mu rukundo ntacyo wamugaya kuko akora iyo bwabaga kugirango ibintu bihore bimeze neza gusa agira udutegeko twinshi aba ashaka ko uwo bakundana agenderaho. Gusa akunda kwibagirwa kubwira umukunzi we ko amukunda, ariko ntibiba bivuze ko yabivuyemo.

Imirimo aba yifuza gukora ni ijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe n’imitekerereze ya muntu, ibijyanye n’idini gusa muri ibyo byose ashyira imbere akazi kazamwemerera kwisanzura.

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...