RFL
Kigali

Amateka ya Jimmy Mulisa umutoza wungirije w'Amavubi wabaye ntasimburwa muri APR FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/06/2016 15:43
2


Jimmy Mulisa wahoze ari umukinnyi ndasimburwa mu ikipe ya APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi mu myaka yashize ni umwe mu bantu bazwi mu mupira w’amaguru w’u Rwanda kandi banawufitiye akamaro kuko kugeza ubu ari umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu kuva mu 2015.



Jimmy Mulisa w’imyaka 32 y’amavuko usanzwe ashinzwe ibijyanye na tekinike mu ikipe y’igihugu, yakinnye umupira mu Rwanda igihe kinini ndetse no hanze y’u Rwanda aho yaciye mu makipe atandukanye ku mugabane w’i Burayi.Yavutse tariki 3 Mata 1984 avukira i Kigali mu Rwanda

Yakinnye mu ikipe ya APR FC 

Uyu mugabo ufite umwana umwe ariko atarubaka urugo, yamenyekanye cyane mu ikipe ya APR FC yavuyemo ajya gukomereza umupira we Ku mugabane w’Uburayi aho yavuye agaruka mu Rwanda gukomeza ubundi buzima bushamikiye ku mupira w’amaguru.

Jimmy Mulisa yakiniye ikipe y’igihugu Amavubi nk’umukinnyi ukina hagati ku ruhande rw’iburyo asatira izamu, uyu mugabo yari mu ikipe yabonye itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu muri 2004 ndetse anakina iki gikombe u Rwanda rwakinnye ku nshuro ya mbere.

Mulisa yageze mu ikipe y’igihugu nk’umutoza ubwo hategurwaga imikino ya mbere yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2017 kizabera muri Gabon. Yaje aje gufatanya na  McKinstry umutoza mukuru, Ruremesha Emmanuel umutoza wari wagizwe umutoza wa  mbere wungirije mugufasha iyi kipe mu myiteguro.

Yaje mu kazi k’ubutoza ubwo yari amaze igihe aba mu ikipe ya Sunrise FC aho yakoraga nk’umuyobozi mu bya tekinike (Directeur Technique).Icyo gihe ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) batangaje ko aje kuba umuyobozi mu bya tekinike ariko biza guhinduka nyuma biturutse ku busabe bw’umutoza mukuru Jonathan Bryan McKinstry wasabye ko Mulisa yamubera umutoza wungirije.

Jimmy Mulisa yakoze mu ikipe ya Sunrise FC

Gusa kugeza magingo aya uyu mugabo azaba ari umwungiriza w’umuyobozi mu byatekinike Hendrick Pieter De Jongh wamaze guhabwa aka akazi azakora mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ku kibazo cyo kuba Jonathan McKinstry yaratumye Mulisa Jimmy agira imirimo ibiri isa naho itoroshye, yasubije ko we ubwe afata Jimmy Mulisa nk’umwungiriza we mwiza ibindi bitamureba.

“Jimmy (Mulisa) ni umutoza mwiza.Njye mufata nk’umutoza wungirije kuko turakorana neza.Afite ubunararibonye kuko yaciye mu makipe yo ku mugabane w’i Burayi bityo rero yakuyeyo ubumenyi bwamfasha ndetse bukanafasha mu guteza imbere umupira w’u Rwanda muri rusange”.Jonathan McKinstry aganira na Inyarwanda.com

Mulisa Jimmy yabaye ambasaderi wa Airtel mu marushanwa ya Airtel Rising Star

Jimmy Mulisa ni muntu ki mu mupira w’amaguru?

Mulisa yabonye izuba tariki 24 Mata, 1984 i Kigali mu Rwanda,

Afite uburebure bwa metero 1.87

Amakipe yaciyemo nk’umukinnyi wabigize umwuga?

2002-2005: APR FC

2005-2006: RAEC Mons

2006-2007: KRC Mechelen

2007-2008: RFC Tournai

2008-2009: KFC Hamme

2009-2010: SV Roeselare

2010-2011: KSK Beveren (ku ntizanyo)

2011: Ceahlaul Piatra Neamt

2011-2012: Shakter Karagandy

2012-2013: FC Vostok

2013-2014: AFC Tubize

2014-2015: Sunrise Technical Director

2015:Umutoza wungirije w’Amavubi

Yaciye mu makipe atandukanye i Burayi asinyamo amasezerano

 

Jimmy Mulisa ategura ikibuga abakinnyi bari bukoreremo imyitozo

Jimmy Mulisa

Mu mikino 37 yakinnye mu ikipe y'igihugu Amavubi yatsinze ibitego 21.Yasoreje umupira mu ikipe ya T-Team FC yo muri Malaysia aho yakinnye imikino 15 agatsindamo ibitego umunani (8) mu mwaka w'2014.

Jimmy Mulisa yari mu bakinnyi 22 umutoza Ratomir Dujkovic yari yahamagaye bakinnye imikino ya nyuma y'igikombe cya afurika 2004 muri Tunisia aho u Rwanda rwari rwitabiriye ku nshuro ya mbere mu mateka.

Abo bakinnyi ni; Mbeu,Ndagijimana,Bitana Jeremie,Jimmy Mulisa,Kamanzi, Ndikumana Amad Katauti, Habyarimana, Nkunzingoma,Lomami, Eic Nshimiyimana, Mbonabucya Desire,Saidi Abed Makasi,Ntaganda Elias, Munyaneza,Karekezi Olivier, Jimmy Gatete, Rusanganwa, Bizagwira Leandre,Didier Bizimana, Sibomana Abdul, Kamanzi na Elias

 

Jonathan McKinstry, Jimmy Mulisa (hagati) na Ibrahim Mugisha umutoza w'abanyezamu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ruta7 years ago
    Imyaka mwamuhaye mwayibeshye cg yarayibeshye, kuko njyewe twiganye muri Inde mu mwaka wa 1998 tugiye kwiga university , ubwo kuri iyo myaka mwa muhaye nukuvuga ko yize University afite imyaka 14(1998-1984=14), mu rumva namwe ko ibyo bidashoboka
  • mugisha7 years ago
    mulisa ari honesty urabonako afite ishaka ryoguteza imbere umupira wacu gusa uyumutoza mckinstry ntaho azatugeza ntazi gupanga list nta experience afite maze kumubona ntaho amavubi azagera akimufite kd ejo muzabireba Mozambique izadukoza isoni





Inyarwanda BACKGROUND