Umuraperikazi Fearless yabyukiye mubitaro nyuma yo kurwara bikomeye

Imyidagaduro - 22/05/2016 2:22 PM
Share:

Umwanditsi:

Umuraperikazi Fearless yabyukiye mubitaro nyuma yo kurwara bikomeye

Umuraperi Niyonsenga Keza Amina uzwi nka Fearless yabyukiye kwa muganga mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 22 Gicurasi 2016, aho yisanze arwariye bikomeye gusa nyuma yo kumusuzuma bakabona indwara afite bakamuha imiti bamusabye kujya kuyinywera mu rugo.

Ubwo yari ajyanywe kwa muganga saa tatu za mugitondo nibwo  inkuru yageze ku Inyarwanda.com ko uyu muhanzikazi arwaye ndetse arembye bikomeye, nyuma y’amasaha nk’atatu Fearless utabashaga kuvugira kuri telefone yaje guha ubutumwa bugufi umunyamakuru wacu amumenyesha ko kwa muganga bamusezereye ndetse ko agiye kunywera imiti mu rugo.

Ubwo twashakaga kumenya indwara yafashe uyu mukobwa yadutangarije ko ari Typhoid gusa ko agiye kunywa imiti kuburyo ari bube yakize. Mu butumwa bugufi Fearless yagize ati:”Ndashima Imana kuba ntarembye ngo bampe ibitaro ndumva ntambaraga mfite ariko ndahamya ko biri bukemuke ninywa imiti, ndasaba abakunzi ba muzika kumba hafi muri ubu burwayi bwanjye.”

FEARLESS

Fearless nawe yitangarije ko yumva arembye

Feraless ni umuraperikazi w’umunyarwanda wamenyekanye mu minsi yashize ubwo uyu muhanzikazi yashyiraga hanze indirimbo zinyuranye nka Ndahari yakoranye na Bull Dogg, Ntakuri mbona netse nizindi nyinshi. Gusa muri iyi minsi uyu muhanzikazi akaba atari kugaragara mu ruhando rwa muzika nyuma yo kumara igihe adakora indirimbo iyo ariyo  yose cyangwa ngo yitabire igitaramo icyo ari icyo cyose.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NTAKURI MBONA" YA FEARLESS


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...