Ku itariki 13 Gicurasi 1986 nibwo Robert yavukiye i Londres mu Bwongereza, uyu munsi yujuje imyaka 30, yamenyekanye bwa mbere muri filime Harry Potter muri 2005, aza kugaragara mu yakunzwe cyane yitwa Twilight aho akina yitwa Edward Cullen.
Uretse gukina filime, Robert ni umunyamideli, ni umuririmbyi akaba n’umu producer. Muri Harry Potter and The Goblet of Fire akina yitwa Cedric Diggory. Aririmba indirimbo ikoreshwa nka background muri Twilight.
Kugeza ubu Robert Pattinson abarwa mu banut bakijijwe na cinema bakiri bato ndetse aza ku rutonde rw’abakinnyi ba filime bakunzwe cyane ku isi.