RFL
Kigali

Nyabarongo yuzuye,umuhanda Kigali-Muhanga urafungwa ingendo zirahagarara.AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/05/2016 9:46
1


Kubera imvura nyinshi yaguye mu Ntara y’Amajyaruguru igateza ibiza kugeza ubu igishanga cya Nyabarongo cyarengewe n’amazi, umuhanda Kigali-Muhanga urafungwa mu gihe inzego za Leta ziri gukora ibishoboka ngo inzira iboneke.



Kurengerwa kwa Nyabarongo byatewe n’imvura ikabije yaguye mu ijoro rishyira uyu wa mbere tariki 9 Gicurasi 2016 ikagwa ikurikira iyahitanye benshi mu Ntara y'Amajyaruguru yaguye mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru tariki ya 8 Gicurasi 2016 igateza ibiza muri iyo ntara byahitanye abantu bagera kuri 49,imiryango hafi 500 igasigara iheruheru ndetse benshi bakajyanwa mu bitaro.

Kubera iyi mvura ikabije yateje umwuzure,benshi biganjemo abajya mu ntara zitandukanye bahagaritse ingendo bari bafite kubera umuhanda Kigali-Muhanga warengewe n’amazi, uwa Kigali-Musanze ugafungwa n'inkangu zawufungiye ahitwa "Ku Cyome" . Bamwe mu baturiye hafi ya Nyabarongo bari bafite gahunda y'ingendo mu zindi ntara batangarije Inyarwanda.com ko babuze uko bambuka Nyabarongo kuko umuhanda wafunzwe. Abari Nyabugogo nabo bashaka kujya mu Amajyepfo nta matike arimo kugurishwa kuko nta modoka zirimo kujyayo.

Ese ko ingendo zahagaze imihanda igafungwa, Leta irabivugaho iki?

Mu gitondo cy’uyu wa mbere tariki 9 Gicurasi 2016, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyize hanze itangazo rivuga ko Leta iri gukora ibishoboka byose kugira ngo inzira iboneke kandi vuba. Kugeza ubu umuhanda Kigali-Muhanga n’uwa Muhanga-Ngororero irafunze nkuko byemejwe n'inzego za Leta.Polisi y'igihugu nayo yakoresheje iri tangazo rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu mu gutangariza abanyarwanda ko nubwo imihanda imwe yafunzwe,inzira irimo gushwakwa vuba bishoboka.

Nyabarongo

Umuhanda Kigali-Muhanga wafunzwe n'inzego zishinzwe umutekano

Nyabugogo

Ingendo nyinshi zahagaze

Iryo tangazo ryashyizwe hanze na Leta rigira riti;Kubera imvura nyinshi yaguye mu Ntara y’Amajyaruguru igateza ibiza, ubu igishanga cya Nyabarongo cyarengewe. Umuhanda Kigali-Muhanga urafunze. Kubera inkangu yabereye ahitwa "Ku Cyome", umuhanda Muhanga-Ngororero urafunze.Inzego za Leta zirakora ibishoboka ngo inzira iboneke vuba.

Nyabugogo

Nyabarongo

Nyabugogo

Nyabarongo

Igishanga cya Nyabarongo cyarengewe umuhanda urafungwa


Umuhanda Muhang-Ngororero wafunzwe kubera inkangu zafunze umuhanda

Nyuma y'iyo mvura ikabije imaze kugwa mu minsi ibiri gusa,kugeza ubu habarurwa abantu 49 bapfuye bahitanwe n’ingaruka z’imvura idasanzwe; barimo 34 bo muri Gakenke, Muhanga 8, Ngororero 3, Rubavu 4. Hakomeretse abantu 24 naho amazu asaga 500 arasenyuka, ndetse benshi mu bapfuye bakaba baragwiriwe n'amazu.

Minisitiri ushinzwe ibiza n’impunzi Mukantabana Seraphine yatangarije RBA ko Leta y’u Rwanda yifatanyije n’Abanyarwanda babuze ababo ndetse n’abafite imitungo yatikijwe n’imvura idasanzwe by'umwihariko Minisitiri w'Intebe Anastase Murekerezi akaba ari bujye kwifatanya n'abanya Gakenye mu gushyingura abahitanywe n'iyo mvura.

JPEG - 55.3 kb

Gakenye ku isonga mu hangijwe cyane n'ibiza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    ni muvara nyamasheke turihanganisha imiryango yabuze ababo muri byo biza dusaba leta gukoresha ukwishoboye ngo ifungure uwo muhanda murakoze





Inyarwanda BACKGROUND