Prophet Ruzindana Prince uyobora itorero Jesus is coming yimikishijwe amavuta n’Intumwa y’Imana Charles Rwandamura ukuriye itorero UCC ku isi, ahabwa ku mugaragaro inshingano n’amavuta byo kuba umuhanuzi w’ukuri”Prophet”,akaba ari umugisha u Rwanda rugize kuko ngo rubonye uzajya aruhanurira.
Umuhango wo kwimika Prophet Prince Ruzindana wabaye kuri uyu wa 30 Mata 2016 mu ihema rya Kigali Serena Hotel kuva isaa munani z’amanywa kugeza saa yine z’ijoro. Witabiriwe n’abakozi b’Imana batandukanye ndetse hari n’abantu benshi cyane bagera hafi ku bihumbi bitanu, kimwe mu byagaragaje ko Prophet Ruzindana akunzwe kandi yishimiwe na benshi ndetse akaba afite amavuta y’Imana nk’uko Apotre Rwandamura yabitangaje kuko ngo hari n’ushobora kwiyiriza imyaka 3 ashaka abantu ariko akababura.
Uyu muhango witabiriwe n'abantu benshi cyane kugeza aho ihema rya Serena ryuzura
Ubwo yamusukagaho amavuta, Apotre Rwandamura Charles yavuze ko u Rwanda rubonye umugisha kuko rwungutse umuhanuzi by’umwihariko Prophet Ruzindana Prince akaba ariwe wa mbere mu Rwanda wimikishijwe amavuta nk’umuhanuzi w’ukuri, gusa iyo mpano ikaba ari imwe mu zitangwa n’Imana aho Bibiliya ivuga ko Imana yahaye bamwe kuba Intumwa, abandi ikabaha kuba abahanuzi, abandi ikabaha kuba abigisha,… Apotre Rwandamura yavuze ko Prophet Ruzindana hari ikintu yabarushije, akaba aricyo kintu yamwubahiye ati:
Njye ikintu cyantangaje umukozi w’Imana Ruzindana uturushije, ni ukwiyemeza neza kujya ku mugaragaro ko uri umuhanuzi, icyo nicyo nakubahiye,uri muto ariko kuvuga ngo ndi umuhanuzi nta muntu n’umwe ndumva babyimikiye. Ariko muri Bibiliya impano y’ubuhanuzi irimo, mu ijambo ry’Imana tubona,abahanuzi barimo.
Rwandamura yubahiye Prophet Prince kwerura ko ari umuhanuzi
Intumwa y’Imana Charles Rwandamura yavuze ko Prophet Prince Ruzindana nyuma yo kwimikishwa amavuta yakuye muri Israel ari nayo yasutswe kuri Yesu Kristo, ngo agiye kujya ategeka, areme kandi bisohore. Yavuze ko ari umugisha ku itorero n’igihugu kuko Prophet Ruzindana nyuma yo gusukwaho amavuta, agahabwa inkoni y'ubuhanuzi, ahawe ububasha bwo kuvuga rikijyana ku Mana, icyo agetetse cyose kikabaho. Aha niho yahereye amusaba gukunda igihugu cye akajya agihanurira kandi akagisengera.
Yakomeje avuga ko nyuma yo kwimikwa, Prophet Prince azajya ahanurira igihugu n’abagituye, ahagarika intambara, amakuba, akarwanya ubukene,abatabyara bakabona urubyaro n’ibindi byose azajya ategeka nk’umuhanuzi wemewe n’Imana, bigasohora nk’uko Imana yajyaga ibishoboza abahanuzi tubona muri Bibiliya aho bahanuriraga Israel kandi ibyo bahanuye bigasohora ndetse ikaba ijya ibishoboza Intumwa Charles Rwandamura aho yagiye ku mipaka yose y’u Rwanda agahagarika intambara mu gihugu cy'u Rwanda nyuma yo gusenga amezi 9. Yamusabye kwirinda kurakara kuko arakaye yatwika isi. Nubwo Ruzindana yagizwe umuhanuzi mukuru, Rwandamura yamusabye na none kuzasengera abandi bahanuzi n'abakozi b'Imana bazafatanya nawe kugira ngo ibyo azahanura bitazakemangwa ahubwo bizemerwe nk'ukuri,Apotre Rwandamura ati:
Ntabwo ibintu turimo dukora biteye ubwoba, biteye ubwoba abapagani ntabwo biteye ubwoba abantu b’Umwuka, ntabwo ku bantu b’Umwuka ari ishyano kuvuga ngo umuntu ni umuhanuzi twebwe ni nk’umukino nta n’ubwo twabaho tutagira abahanuzi nta n’ubwo igihugu cyabaho kitagira abahanuzi,Bibiliya iravuga ngo nta gishobora kugwa ku murwa wa Kigali kereka Imana imaze kubwira abahanuzi bayo.
Rero ndagirango mbanze nkubwire Ruzindana kuba umuhanuzi ntabwo ari igitangaza kuba umuhanuzi ntabwo wakoze ikosa. Imana ikeneye abahanuzi bahanurira abantu bayo babwira abantu bayo, babwira abatware,babwira abayobozi, babwira igihugu,..babwira imiryango igiye gushwana, babwira abananiwe kubyara,babwira abananiwe guhindura imbyaro, babwire abishwe n’ubukene n’ubutindi,babwire abahetse imikoshi n’amadayimoni. Uzabimenya ute udafite ukubwira,kuva kera hose Imana yashyizeho ba bamenya, bamenya ukumenyera, umenya ibyawe, umenya uko ubaho, umenya business,umenya ibiguhombya, umenya ibigutera, umenya ibigiye kugutera. Hagarara ukomere, ushikame dore uracyari muto,ngira ngo uri mu biro narakubwiye ngo rero ubwo wemeye muri ubwo buryo bw’ubuhanuzi witegure n’imijugujugu ya shitani ariko noneho numara kwambikwa imbaraga z’amavuta witegure kurwana kandi ukajya uhora utsinda. (…)
Prophet Prince asukwaho amavuta na Apotre Rwandamura
Mu mpanuro Apotre Rwandamura yahaye Prophet Ruzindana, yamusabye kwirinda kurakara, amusaba kwihanganira imijugujugu ya shitani agiye guhura nayo ejo hatazagira umuntu umukomerekeraho abantu bakavuga ko ari umurozi. Yamusabye kandi kwirinda amagambo y’amanjwe y’abantu akirinda ba mumpanurire bazajya mu matwi kuko nakurikiza ibyo yabwiwe n'abantu azahanura ibyo yabumvanye aho guhanura ibyo yaregetswe n’Imana. Yamusabye kuzirinda kuvuga ko Imana yamubwiye kandi itigeze ivugana nawe. Yagize ati:
Ntabwo umuhanuzi arakara kuko iyo urakaye umuriro utwika isi, ntabwo umuhanuzi avuma kuko uvumye isi yarimbuka ahubwo abo uyobora baragowe bazakwirinda gute se? Ibyo bakuvuga byose ujye ubabarira ujye ugira imbabazi ujye uhoza umugisha ku rurimi kuko ibyo wategeka byose mu mavuta tugiye kugusiga,tugiye kugusukaho,tugiye kukwimikisha yavuye muri Israel ntabwo ari ibipapiro waraje ndayakwereka, ayo basutse ku Mwami Yesu niyo tugiye kukwimikisha, urakomeye rero, ugiye gukomera, ugomba kwitonda, ugomba kubabarira, ugomba gukomerera imijugujugu n’ibigutsikiza ejo hatagira uzagukomerekaho bakavuga ngo uri umurozi.
Nubwo yimikishijwe amavuta akinjira ku mugaragaro mu nshingano zo kuba Umuhanuzi,akarambikwaho ibiganza n’abakuru, ababyeyi be mu buryo bw’Umwuka, Prophet Prince Ruzindana we avuga ko impano yo guhanura yayivukanye. Benshi mu bakristo be batangarije Inyarwanda.com ko Ruzindana ari umukozi w’Imana w’ukuri Imana ihagurukije muri iki gihe, akaba afite impano idashidikanywaho yo guhanura, kwicisha bugufi no gusenga Imana.
Nyuma y’uyu muhango wo kumwimika no kumisiga amavuta, Prophet Ruzindana Prince yatangarije abanyamakuru ko yiteguye gukoreshwa n’Imana ndetse ibyo yahanuye uwo munsi nyuma yo kwimikwa bigiye kuba ku Rwanda, akaba yizeye ko bizasohora.
Reba andi mafoto y'umuhango wo kwimika Prophet Ruzindana Prince
Mbere yo kwimikwa ni uko bari bambaye
Apotre Rwandamura hamwe na Bishop Kazimiri Nyirimbirima wamubyaje ubutumwa bwiza
Prophet Prince yasabwe na Rwandamura gukunda umugore we no kutamufuhira ahubwo bakizerana
Prophet Prince n'umugore we bitegura kwimikwa
Apotre Rwandamura yerekana ihembe ririmo amavuta agiye kwimikisha abakozi b'Imana
Apotre Rwandamura yerekana amavuta atari ibipapirano yakuye muri Israel
Prophet Prince yanezerewe inshingano ahawe n'Imana binyuze mu mukozi wayo Apotre Rwandamura
Yahawe Bibiliya na Apotre Claude nk'intwaro azajya agendana akaba ari nayo buhanuzi bw'ukuri
Yashyikirijwe na Bishop Nyirimbirima inkoni y'ubuhanuzi abwirwa ko icyo azategeka cyose kizabaho
Apotre Rwandamura hamwe na Prophet Prince
Prophet Prince yasengeye umugore bagiye gufatanya mu murimo w'Imana
Mutoni Juliet yasutsweho amavuta y'ubushumba
Mutoni Juliet umugore wa Prophet Prince yimikiwe kuba Pasiteri
Prophet Prince na Pastor Mutoni Juliet nyuma yo kwimikwa
Habayeho umwanya wo gusirimbira Imana
Patient Bizimana yahesheje umugisha abitabiriye uyu muhango
Alarm Ministries yajyanye benshi mu mwuka wo guhimbaza Imana
Didace Munyaribanje umwe mu bayobozi muri Jesus Is Coming church yafashijwe cyane
Bamwe mu bakobwa bari bashinzwe umutekano muri uyu muhango
Umunyamakuru Anita Pendo wabatijwe na Prophet Prince, nawe yari muri uyu muhango
Habayeho umwanya wo gushyigikira umurimo w'Imana benshi baritanga
TANGA IGITECYEREZO