Intambara, ubucakara, indwara, inzara, ibiza, n’ibindi... isi yanyuze muri byinshi byagiye bishegesha ikiremwa muntu mu mateka yacyo kuva cyaremwa.
Hari byinshi byagiye byumvikana ndetse bikanavugwa, ariko bikibagirana ariko ifoto yo ihoraho ikibutsa abantu bazaza ibyabaye batarabaho.
Muri aya mafoto, uribonera byinshi byabaye ku isi mu myaka inyuranye kuva umwuga wo gufotora watera imbere kugeza ubu, amafoto ateye agahinda.
Iyi foto yasakaye henshi, igaragaza umwana w'umukobwa w'umunyafurika washyizwe mu ruzitiro rusanzwe rushyirwamo inyamaswa (zoo) mu mujyi wa Brussels mu Bubiligi mu mwaka w'1958. Abantu bazaga kumureba nk'abareba inyamaswa.
Imbwa iryamye iruhande rw'imva ya shebuja, nyuma y'uko aguye mu biza by'imvura byahitanye benshi mu gihugu cya Brazil mu mwaka wa 2011
Ukuboko k'umumisiyoneri (missionary) n'uk'umwana wo muri Somalia wishwe n'inzara. Ni mu gihe cy'inzara yayogoje igihugu cya Somalia mu myaka mike ishize
Umwana na se mu 1949, 2009 na 2011
Umwana wa John F. Kennedy (wahoze ari perezida wa Amerika) aterera isanduku ya se isari ubwo yari agiye gushyingurwwa. Uyu muperezida yishwe mu tariki 22 Ugushyingo 1963
Nyuma y'imyaka 63 atamubona... yakiriye isanduku y'umugabo we wari waraguye mu ntambara ya Koreya mu mwaka w'1951
Mu gihe cy'inkongi y'umuriro yibasiye igihugu cya Australia mu 2009, uyu ni umwe mu baje kuzimya umuriro, ari kwihera amazi agasimba kabashije kurokoka iyi nkongi
Ubwo World Trade Center yaterwaga n'ibitero by'abiyahuzi mu 2001, uyu we yahisemo kwitabara atya. Ese yageze hasi ari muzima? Reka da!
Aha ni mu 2009. Uyu mwana yitwa Diego, ni uwo mu gihugu cya Brazil. Yarize ubwo bacurangaga ku kiriyo cya mwarimu wabo kubera uburyo uyu mwarimu yari yaramufashije kurokoka ubuzima bubi n'ubwigunge abinyujije mu muziki.
Uyu mwarimu wari witabye Imana, yari yarakusanyije abana b'abakene yiyemeza kubahindurira ubuzima binyuze mu kubigisha umuziki, ari nako nabo bakora ibitaramo byo gukusanya amafaranga yo gufasha abandi bana babayeho nabi muri Brazil. Uyu mwana yari arwaye cancer yo mu musokoro w'amagufa, yitabye Imana nyuma y'umwaka (mu 2010)
Mu gihe cy'inzara yayogoje Somalia, uyu mwana yari yarishwe n'inzara, aha yari mu nkambi y'impunzi z'abanya-Somalia muri Kenya. Uyu mwana bivugwa ko yaje kurokoka, akaba ariho kugeza ubu
Sudan mu 1993; iyi ni imwe mu mafoto agaragaza inzara yayogoje igihugu cya Sudan mu 1993. Uyu mwana aragerageza kujya ahari ikigo gitanga ibiribwa, yafotowe n'umufotozi Kevin Carter w'umunya-Afurika y'epfo. Iyi foto yatsindiye igihembo gikomeye cya Pulitzer Award, ariko nyuma yo kugitsindira, iyi foto yamuteye agahinda gakomeye maze Carter yiyahura mu 1994.
Uyu musirikare yabashije kurokora uruhinja rw'amezi 4 mu mutingito wo mu Buyapani waguyemo benshi mu 2011 nyuma y'iminsi 4 yari amaze yaraguweho n'inzu yahitanye ababyeyi be
Ubuzima! Kugira so w'umusinzi! Uyu mwana aragerageza guhagurutsa se wiyicariye mu muhanda kubera agatama
Umugore n'umugabo basezeranyeho bwa nyuma mbere y'uko bose bapfa mu mutingito washegeshe Bangladesh muri uyu mwaka ushize
Iyi nawe wakwibwira. Ni ubuzima!
1915: imwe mu mafoto akuze akiriho agaragaza uburyo abana b'abanya-Armenia yashinyagurirwaga berekwa umugati n'umusirikare wa Turukiya mu gihe cya Jenoside yakorewe abanya-Armenia. Kandi ntawo ari bubahe!
Umuganga wa Croix Rouge ari kwandikira umusirikare wenda gushiramo umwuka irya nyuma abwira umuryango we mbere yo gupfa
1912: igitambo cya Misa yo gusabira abaguye mu mpanuka y'ubwato bwa Titanic
Ubuzima aho bushakiye buragenda! Uyu yaguye kuri station ya Gari ya moshi, ari gusabirwa iruhuko ridashira n'umu-Monk mu Bushinwa
Uyu mugore araririra ku mva y'umugabo we waguye mu ntambara. Umugabo we yitabye Imana habura iminsi mike ngo bizihize isabukuru y'igihe bamaranye, mu 2013
Mu bitero bya Israel muri Gaza mu 2014 byaguyemo benshi. Aba bararokora akana kagwiriwe n'inzu yashenywe n'ibisasu bya Israel. Ese kabashije kubaho?
Uru ruhinja rwavutse ku mubyeyi wari umaze guhitanwa n'igisasu abantu bashima Imana, ariko n'ubwo rwavutse rufite ubuzima, ntirwahiriwe no gukomeza kubugira kuko mu gihe kitarenze amasaha 48 (iminsi 2) narwo rwahise rwicwa. Rwari rwahawe izina rya nyina Shaima.
Mu myigaragambyo yo mu gihugu cya Tunisia yahiritse perezida Ben Ali mu 2011, Mohammed Bouazizi wacururizaga ku muhanda yaritwitse ku manywa y'ihangu. Ukwitwika kwe niko kwatangije iyi myigaragambyo
Abana baragurishwa? Ikimwaro ku kiremwa muntu
TANGA IGITECYEREZO