Mu butumwa abagize iyi korali batambukije babunyujije mu ndirimbo bise “He can heal”, bavuga ko Yesu Kristo ariho kandi akaba ariwe womora ibikomere byose kuko nta na kimwe kijya kimunanira bityo abagifite ibikomere basigiwe na Jenoside yakorewe abatutsi, bakaba badakwiye gutinya ejo hazaza kuko Yesu yiteguye kubomora ibikomere. Muri iyo ndirimbo yumvikana mu Kinyarwanda no mu cyongereza bagize bati:
Byari ibihe bikomeye,imbere hari inyanja ngari, inyuma yacu hari ingabo z’umwanzi dukikijwe n’imisozi miremire byari biteye ubwoba. Iyo ataba Uwiteka tuba twararengewe cyangwa tugashirira mu nkota y’umubisha ntitwari kuzibukwa ukundi,ariko muri ibyo byose twarushijeho kubabonesha imitima yacu yuzuzwa ihumure tubona agakiza k’isumbabyose. Yesu ariho ntidutinye ejo hazaza yagendanye natwe mu bihe by’umwijima,umuseke uratambika tubona ibyiringiro by’ejo heza niwe ukomeza imitima ikomeretse, niwe ukomeza abababaye, He can heal.
Maranatha Family choir mu gitaramo yakoze muri 2014 yizihiza imyaka 30
Fiston Kitema Gatera umuyobozi wa Maranatha Family choir yatangarije Inyarwanda.com ko iyo ndirimbo “He can heal” bayikoze mu rwego rwo kwifatanya n'abanyarwanda kwibuka no gukomeza ababuriye ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 babahumuriza bababwira ko badakwiye gutinya ejo hazaza kuko Yesu ahari.
Iyo ndirimbo “He can heal” itangira ivuga ku rugendo Abisirayeli banyuzemo bava mu Misiri aho bahigwaga cyane ariko Imana ikabana nabo muri ibyo bihe bikomeye bakagera i Kanani. Iyi ndirimbo yabo”He can heal” ije ikurikira indi nayo ijyanye n’ibi bihe byo kwibuka bakoze mu bihe byatambutse yitwa “Tera intambwe”.