Ku cyumweru tariki ya 3 Mata 2016, nibwo umunyamakuru wa Radio 10 uzwi nka Lam G Lambert yatunguwe n’umukunzi we amuhamiriza urukundo amukunda by’ukuri, ibi akaba yabikoze ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 24 Lam G Lambert amaze avutse.
N'ubwo mu byukuri uyu munyamakuru yavutse tariki 2 Mata, sibwo we n’umukunzi we bizihije ibyo birori, kuko Nicole Dadu umukunzi wa Lam G yifuzaga gutungura uyu munyamakuru mu gihe we yibwiraga ko iby'isabukuru byarangiye. Muri rusange, uko yabitekerezaga niko byaje kugenda kuko yaje gutungura umukunzi we nk'uko yabiteguye.
Lam G Lambert n'umukunzi we bafatanya guhuha bougie
Ku mugoroba wo ku cyumweru nibwo Nicole na Lam G Lambert bahuriye kuri Simba ishami rya Gishushu hamwe n’abandi bantu 2 bakunda ikiganiro cy’uyu munyamakuru cyitwa Top 10 kiba buri wa Gatandatu. Ubwo bamaraga kwicara no gutuma ibyo bashaka kunywa no kurya haje n’umutsima (Gateau) wanditseho amagambo yifuriza uyu munyamakuru umunsi mwiza w’amavuko.
Umutsima wateguriwe Lam G ku munsi we w'amavuko
Nyuma yo kuwukatana no kwishimira uyu munsi, Lam G Lambert yahamirije abari aho ko ari inshuti ze magara ariko nanone yongeraho ko akunda Nicole Dadu, yongera kumuhamiriza ko urukundo amweretse ntaho ruciye ngo rusohoke. Yagize ati :”uzahora uri inshuti yanjye.” Uyu munyamakuru yahamije ko yiteguye guhamiriza buri wese ko akunda Nicole Dadu nyuma y’igihe kinini gishize bakundana mu ibanga.
Andi mafoto yaanze ibi birori:
Lam G Lambert akimara kubona umutsima wamuteguriwe yaratunguwe
LAM G agerageza kuzimya bougie
Lam G Lambert n'umukunzi we bakatana umutsimaByari ibyishimo kubari bitabiriye ibyo birori
Hafashwe agafoto k'urwibutso kabari bitabiriye ibi birori
TANGA IGITECYEREZO