Urubyiruko rwa AEBR Kacyiru rwateguye igitaramo cyo kwakira abanyeshuri baje mu biruhuko

Iyobokamana - 30/03/2016 7:24 PM
Share:
Urubyiruko rwa AEBR Kacyiru rwateguye igitaramo cyo kwakira abanyeshuri baje mu biruhuko

Urubyiruko rwo mu itorero rya AEBR Kacyiru, rwateguye igitaramo cyo kwakira abanyeshuri "Welcome Vacance " kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 3 Mata 2016 kuva isaa munani z’amanywa kikazabera Kacyiru aho iryo torero riherereye.

Samuel Niyigaba umuyobozi wa Narada Worship team yateguye icyo gitaramo ndetse akaba ari nayo izakiyobora, yatangarije Inyarwanda.com ko “Welcome Vacance”yateguwe mu rwego rwo guha ikaze abanyeshuri baje mu biruhuko.

Twateguye icyo gitaramo mu rwego rwo kubashyira mu mwuka wo kongera gusengera hanze y’ishuri kugira ngo bagire indangagaciro z’urubyiruko rwamenye Imana, no kubarinda gukururwa n’irari ry’iby’isi mu gihe batari mu masomo. Samuel Niyigaba uyobora Narada Worship team.

Umuhanzi Samuel Niyigaba umuyobozi wa Narada Worship team

Yakomeje adutangariza ko batumiye abahanzi n’amakorali atandukanye yiganjemo ayo kuri AEBR Kacyiru. Bamwe mu bazahabwa umwanya bakaririmbira abazitabira icyo gitaramo, hari itsinda United Singers, itsinda Gospel Mind rigizwe na El Max Kagoma na M-Olivier, hari itsinda ribyinira Imana mu muco nyarwanda ndetse hari na Redeemed drama team igizwe n’abaturuka mu matorero atandukanye yo muri Kigali.

AEBR Youth

Mu bahanzi ku giti cyabo hari Samuel Niyigaba, Jonathan na Diane. Hazaba hari kandi umuvugabutumwa Isaie Gakwerere,ufite amavuta mu guhugura urubyiruko abamutumiye bakaba biteze ko abazitabira icyo gitaramo bazahabwa umugisha.

Igitaramo Welcome vacance, akaba ari gahunda y’urubyiruko rwa AEBR Kacyiru iba buri gihembwe igakorwa mu rwego rwo guha impanuro abanyeshuri baba baje mu biruhuko bagahugurirwa kwera imbuto zikwiriye abihannye.

Ikindi ni uko mu gihe cyo gusubira ku mashuri, uru rubyiruko rwa AEBR Kacyiru rutegura igitaramo Bye Bye Vacance mu rwego rwo kubahanura no kubasaba kuzitwara neza Gikristo bageze ku ishuri bakagakomeza gukora ibihesha Imana icyubahiro.

Gospel Mind

Itsinda Gospel Mind rizitabira iki gitaramo


Korali Holebu ya AEBR Kacyiru nayo yiteguye kuzitabira iki gitaramo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...