Umuhanzikazi Oda Paccy yashimiye bagenzi be bamutsinze muri PGGSS6

Imyidagaduro - 25/03/2016 9:48 AM
Share:

Umwanditsi:

Umuhanzikazi Oda Paccy yashimiye bagenzi be bamutsinze muri PGGSS6

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Werurwe 2016, nibwo hatangajwe abahanzi 10 batorewe guhatana mu irushanwa rya PGGSS6, nyuma yo kutibona ku rutonde rw'abatsinze umuhanzikazi Oda Paccy akaba yicishije bugufi ashimira abahanzi bagenzi be bamutsinze muri iri rushanwa.

Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, Paccy yagize ati:”Congz ku bahanzi bakomeje muri Guma Guma!!!” . Mu kiganiro twagiranye akimara gushyira hanze aya magambo, twamubajije impamvu yo kuyandika maze agira ati:" Mu byukuri njye byaba byiza cyangwa bibi ndashima. Nkimara kumenya ibivuye mu matora nk'umuhanzi washakaga kujya muri iri rushanwa byambabaje gusa nagombaga kwiyakira ndetse ngashimira bagenzi banjye bakoze cyane kugira ngo bagemo."

Akidutangariza aya magambo twamubajije niba we atarakoze cyane, aha niho yahereye avuga ko mu by'ukuri yakoze uko ashoboye ariko we yemera ko bariya batowe bashobora kuba baramurushije niba abatora ariko babibonye. Abajijwe niba nta manyanga yigeze abibonamo cyangwa kwibwa, umuhanzikazi Oda Paccy yagize ati:" Amanyanga simbizi kuko urabizi ko tuba tudahari ariko ndakeka ntayo kandi ntakubeshye n'ubwo ntazi neza icyo abatowe bandushije gusa kirahari kuko ninacyo cyatumye batorwa, aha ninaho nahereye mbifuriza amahirwe muri iri rushanwa kuko nzi ko ari irushanwa ryiza."

Paccy

Amagambo Oda Paccy yatangaje ashimira bagenzi be bamutsinze mu irushanwa

Oda Paccy abajijwe niba kuba atagiye muri PGGSS6 bitamuciye intege, yahamirije umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko nta ntege acitse ndetse ko ari igihe cye cyo gukora cyane kugirango ubutaha usibye na PGGSS6 n'irindi rushanwa cyangwa ibindi bihembo byaza azatekerezwe mu bambere. Aha yagize ati: Ndakomeza nkore kandi cyane ndatekereza ko hamwe n'Imana nzabikora, ndashaka gukora cyane kugirango nyuma y'iri rushanwa nzabe mpagaze neza."

Iki gikorwa Oda Paccy yakoze ni igikorwa cyiza cyo kwemera ko abagutsinze hari icyo bakurushije ndetse ukabasha kwemera gutsindwa bityo ugafata umwanya wo kureba ibyo abagutsinze bakurushije mu rwego rwo kongera kwiyubaka ndetse no kugaruka mu mwanya wari urimo. Oda Paccy ari ku rutonde rw’abahanzi bashobora gusimbura bagenzi babo mu gihe haba havutse ikibazo hakagira uwikura mu irushanwa cyangwa yirukanywemo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...