Amerika-Israel Houghton nyuma ya Divorce yahagaritswe mu itorero,ubu ari mu bihe byiza n’umukunzi mushya

Iyobokamana - 24/03/2016 3:38 PM
Share:
Amerika-Israel Houghton nyuma ya Divorce yahagaritswe mu itorero,ubu ari mu bihe byiza n’umukunzi mushya

Nyuma y’iminsi micye umuhanzi w’icyamamare ku isi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Houghton atangaje ko yatandukanye burundu n’umugore we Meleasa Houghton bari bamaranye imyaka 20, kuri ubu yamaze kubona umukunzi mushya ariwe Adrienne Bailon w’imyaka 32.

Mu mpera z'ukwezi kwa Gashyantare uyu mwaka wa 2016 nibwo Israel Houghton yatangaje ko yatandukanye n’umugore we Meleasa Houghton nyuma y’imyaka 5 agerageza kubana nawe neza ariko bikarangira ngo bimunaniye. Ibyo byashavuje abakunzi be n’abakunzi b’umuziki wa Gospel muri rusange. Icyo gihe Israel yagize ati:

Mbivuganye umutima uremereye ko nyuma y’imyaka 20 y’urushako no gutandukana, Meleasa nanjye twatandukanye burundu byemewe n’amategeko (Divorce)”Meleasa and I are officially divorced”. Imyaka myinshi ishize, naratsinzwe, ncumurira mu rushako. Ibi ni bishya kuri benshi ariko si bishya kuri twe, kuko tumaze imyaka 5 dukorera muri ubwo buzima.

Umuhanzi w'icyamamare ku isi Israel Houghton

N’ubwo Israel yashinjaga umugore we kutamubanira neza, bivugwa ko Israel nawe atari shyashya kuko ngo yacaga inyuma umugore we Meleasa ndetse itorero yabarizwagamo ryabisuzuma bikamuviramo guhagarikwa mu itorero ku mirimo yakoraga muri Lakewood Church nk’umuyobozi wo kuramya no guhimbaza Imana bari barahaye izo nshingano mu gihe cy’imyaka itanu.

Nk’uko byatangajwe na Radaronline,Israel Houghton ngo yahagaritswe ku buyobozi bwa “Worship leader” yakoraga mu itorero Lakewood rikuriwe na Joel Osteen rikorera i Houston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Amakuru atangazwa n'icyo kinyamakuru,Israel ngo yahagaritswe azira ibyo yatangaje kuri Facebook by'uko yatandukanye n'umugore we Meleasa akamubeshyera ko yamunaniye kandi ariwe ngo wamucaga inyuma dore ko yari yibereye mu rukundo n’umuhanzi akaba n’umukinnyi w’amafilime Adrienne Bailon.Umwe mu bayobozi b’iri torero rya Lakewood ryo Israel yakoreragamo umurimo w'Imana yatangaje ko Israel atakibarizwa muri iryo torero kubera ibinyoma yatangaje.

Meleasa

Israel Houghton hamwe n'uwahoze ari umugore we Meleasa batandukanye nyuma y'imyaka 20 babana

Mu nkuru dukesha Dailymail,umuhanzi Israel Houghton yatangaje ko ari mu rukundo na Adrienne Bailon, bakaba bamaze imyaka ibiri baziranye,umubano wabo ukaba warakomeje gufata indi ntera kugeza bakundanye bishyira ku kubana.

New couple alert: Adrienne Bailon has gone public with her new boyfriend Israel Houghton, who she is pictured with in 2013

Israel Houghton hamwe n'umukunzi we mushya Adrienne hano bafotowe mu 2013

Uyu mukunzi mushya wa Israel Houghton, Adrienne Bailon muri 2013 yagaragaye muri Filime ya Israel yitwa I'm In Love With A Church Girl yakunzwe n’abantu batari bacye. Bombi bagiye bagaragara mu birori bitandukanye bari kumwe ndetse ubona barebana akana mu jisho.

Israel avuga ko gutandukana na Meleasa bitatewe no kumuca inyuma agakundana na Adrienne kuko ngo bamenyanye vuba kandi hakaba hari hashize imyaka myinshi umubano we na Meleasa utameze neza ndetse ngo bakaba bari baratandukanye mbere y’uko babitangaza kumugaragaro.

AB

12884533_1190348880984107_302139700_n

Israel Houghton mu bihe byiza n'umukunzi we mushya Adrienne

Adrienne Bailon umukunzi mushya wa Israel Houghton amaze gukundana n’abasore batari bacye nyuma bagatandukana. Kuva mu mwaka wa 2007 kugeza muri 2009 yakundanye na Rob Kardashian baza gutandukana. Yaje gukundana na Lenny Santiago bamarana imyaka igera muri itanu ndetse umwaka ushize  Israel Houghton yaboherereje ubutumwa kuri Instagram bubifuriza kuzagira ibihe byiza mu rukundo rwabo.

Friends first: The 44-year-old singer and the former Cheetah Girl, 32, worked together on the movie I'm In Love With A Church Girl. They are seen here promoting the film in 2013 with Galley Molina (far right)

Hano ni mu mwaka wa 2013 Israel na Adrienne muri Filime I'am in love with achurch girl

Famous former flame: Adrienne dated Rob Kardashian from 2007 until 2009, and he has since admitted that he cheated on her while they were together. They are pictured in September 2008

Rob Kardashian wakundanyeho na Adrienne Bailon

Flashback: A year ago, Israel congratulated Adrienne on her engagement to Lenny Santiago. The couple, who were together for six years, called off the wedding in September

Lenny Santiago hamwe na Adrienne bakiri mu rukundo, Israel yabifuje umugisha w'Imana mu rukundo rwabo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...