Miss Sandra Teta na Miss Vanessa binjiye mu itangazamakuru ry’amashusho

Imyidagaduro - 23/03/2016 4:19 PM
Share:

Umwanditsi:

Miss Sandra Teta na Miss Vanessa binjiye mu itangazamakuru ry’amashusho

Nyuma y’imyaka 2 ari inshuti, ndetse bakaba basanzwe banafatanya mu gutegura ibitaramo bitandukanye, Miss Sandra Teta na Miss Vanessa batangije n’ikiganiro kizajya kivuga ku byiza by’u Rwanda.

Guhera ku cyumweru tariki 27 Werurwe 2016 nibwo hazatangira ikiganiro’ Rwandaful’ kizajya gikorwa na Sandra Teta ndetse na Uwase Vanessa Raissa. Ni ikiganiro kizajya gica kuri TV 10 buri cyumweru guhera ku isaha ya saa mbiri z’ijoro,  gitambuke mu rurimi rw’icyongereza.

Avuga aho bakomoye iki gitekerezo, Sandra Teta yatangarije inyarwanda.com ko bakigize nyuma yo kubona ko manda ya Raissa ku nshingano ze nk’igisonga cya  Miss  Rwanda 2015 irangiriye, batekereje  ikindi kintu bakora cyagirira igihugu akamaro.

Ati “ Urabona Vanessa umwaka we w’inshingano za Miss wari urangiye, twahisemo gushaka ikindi kintu twakora cyarushaho  gukomeza kumenyakanisha igihugu, dutekereza gufatanya ikiganiro kivuga ku byiza bw’u Rwanda.”

Sandra Teta yongeyeho ko iki kiganiro kizajya kivuga ku ngingo zose abantu bakeneye kumenyaho amakuru yerekeranye n’u Rwanda.

Ati “ Tuzajya tuvuga ku bukerarugendo, umuco, imyidagaduro, politiki n’ibindi. Muri rusange ni ibintu byose bigaruka ku byiza by’u Rwanda. Nguhaye urugero nka kuriya Knowless ari mu marushanwa ya Kora Awards, dushobora gukora ikiganiro kigaragaza uburyo na bagenzi be bagomba kubiharanira, dushobora gukora ikiganiro kivuga ku buryo u Rwanda rwakiriye irushanwa rya CHAN 2016 n’inyungu rwakuyemo, …. »

Abajijwe impamvu akunda kugaragara cyane akorana na Vanessa mu bikorwa bitandukanye, ndetse akaba ariwe yahisemo ko bakorana ikiganiro ’Rwandaful’,  Sandra Teta yatangaje ko impamvu ari uko asanzwe ari inshuti ye kandi bakanahuza muri byinshi.

Ati “ Tumaze imyaka 2 turi inshuti. Namuhisemo kubera ko dusa n’abahuza muri byinshi, cyane cyane mu myumvire kandi binaterwa n’umubano dufitanye. Nasanze ubushobozi  n’ibisabwa byose abyujuje, mpitamo ko ariwe twakorana. ”

Bagamije kumenyekanisha u Rwanda i mahanga no gukurura ba mukererugendo

Uwase Vanessa Raissa , we yatangarije inyarwanda.com ko yahisemo gufatanya na Sandra Teta kuko kubwe ngo abishyize hamwe bagera kuri byinshi. Ibi ngo ninabyo byatumye we na Sandra Teta  bashyira hamwe imbaraga ngo bakore ikiganiro cyihariye kizatuma abatazi ibyiza by’u Rwanda babisobanukirwa kurushaho ariko ahanini bakibanda ku banyamahanga.

Vanessa & Teta

Miss Uwase Raissa Vanessa(i bumoso) na Miss Sandra Teta bazajya bafatanya muri' Rwandaful show'

Ati “ Impamvu ikiganiro kiri mu rurimi rw’icyongereza ni uko ahanini audience yacu(abo cyane tugamije kwereka)  ibyiza by’u Rwanda ni abanyamahanga. Twanze ko bazajya bakireba bagakenera gusobanuza ibigikubiyemo, tugishyira mu cyongereza. Nk’umunyamahanga waba ari kurebera TV 10 kuri Canal +, akabasha kumva ibikubiye mu kiganiro, ashobora gukururwa n’ibyiza bitatse u Rwanda tuba twavuzeho, akaba yaza kubyirebera, igihugu kikabyungukiramo.”

Kuba kizajya kinashyirwa ku rubuga rwa youtube, kikanacishwa kuri TV 10 ibasha no kugera mu mahanga kuko iri kuri CANAL+, Vanessa avuga ko aribwo buryo basanze buzafasha ikiganiro cyabo kuba mpuzamahanga, kigafasha u Rwanda gukurura ba mukerarugendo ndetse n’abashoramari.

Kwitabira amarushanwa ya Miss Rwanda Vanessa ahamya ko byamufunguriye amarembo

Gutegura ibitaramo, gutangira gukora ikiganiro nk’icyo azajya afatanya na Sandra Teta, n’ibindi bikorwa azakomeza gukora ,  Vanessa ahamya ko byose yabigezeho bitewe no kuba yaritabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda 2015.

Ati “Kumenyekana kubera amarushanwa ya Miss Rwanda byatumye menyana n’abamfasha kugaragaza no gukoresha ubumenyi mfite, ndetse n’iki gitekerezo cyo gukora ikiganiro niho cyavuye. Iyo ntitabira Miss Rwanda  , abategura  iki kiganiro ntabwo bari nkumpitamo mu gihe batari kuba bambonye ko nzi kuvuga, kwitwara neza imbere ya camera ,…

Vanessa anahamya ko nubwo manda ye nk’igisonga cya Miss Rwanda 2015 yarangiye, ikiganiro ‘Rwandaful’ ngo nacyo ni undi musanzu we nk’umunyarwandakazi mu guteza imbere u Rwanda no kurumenyekanisha.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...