Diana Teta; ni umuhanzikazi utamaze imyaka myinshi mu ruhando rwa muzika, nyamara ibikorwa bye, iterambere ryihuse agenda ageraho, umugisha n’amahirwe bigaragara ko afite muri muzika akora, bishimangira ko ari umukobwa ufite impano idashobora gupfukiranwa cyangwa ngo ikumirwe.
Teta Diana yavutse tariki 5 Gicurasi 1992, bivuga ko muri Gicurasi uyu mwaka azuzuza imyaka 24 y’amavuko. Yavukiye mu gihugu cya Kenya, avuka mu muryango w’abana 2 ariko ntiyagize amahirwe yo kuba agifite ababyeyi be, nyina akaba yarapfuye akiri muto naho se we yapfuye mu mwaka wa 2006. Muri iyi nkuru turarebera hamwe inzira ya muzika ya Diana Teta, byinshi amaze kugeraho muri muzika ye n’ibitari bicye amaze kurusha abandi bahanzi nyarwanda.
Iyo uganiriye na Teta Diana, akubwira ko impano yo kuririmba afite atari iy’ubu, dore ko gusubiramo indirimbo z’abahanzi nka Kamaliza yabitangiye akiri muto cyane, bikaba biri no mu byatumye kugeza ubu aziririmba abatari bacye bagasesa urumeza. Uku kwimenyaho impano, nibyo byatumye mu mwaka wa 2009 yitabira amarushanwa yo gushakisha impano mu bakiri bato (Tatent Detection) yabereye i Nyamirambo, aho yegukanye umwanya wa kabiri agahembwa kuzakorerwa indirimbo na Producer J.P wari ugezweho muri icyo gihe.
Ushobora kuba warumvise ijwi ritagira uko risa rya Teta Diana mu mwaka wa 2011, ariko kuko utari umuzi ndetse bitigeze binavugwa cyane, ukaba utarigeze utahura ko ari we. Aha hari mu ndirimbo “Ndagukunda nzapfa ejo” ya Uncle Austin, aho Teta aba aririmba yikiriza Uncle Austin, ariko mu mashusho y’iyi ndirimbo hakagaragaramo undi mukobwa utari Diana Teta.
REBA HANO INDIRIMBO “NDAGUKUNDA NZAPFA EJO”:
Muri 2012, Diana Teta yagiye mu gihugu cya Kenya aho yari agiye kwitabira irushanwa rya Tusker Project Fame, ariko ntiyabashije kugera kure kuko icyo gihe atabashije kwinjira mu nzu y’ihatana nyirizina. Gusa no kuba yari yabashije kuhagera, byari ikimenyetso ko afite impano, adacika intege kandi akaba afite intego mu muziki we.
Fata fata yatumye impano ya Teta ifata
Indirimbo ya Dj Zizou yitwa “Fata fata” yahuriyemo abahanzi benshi nka Urban Boys, Uncle Austin na Jay Polly, yasohotse mu mwaka wa 2013, iza inyikirizo yayo iririmbwe neza mu ijwi ritari risanzwe rimenyerewe muri muzika nyarwanda; iryo ryari irya Teta Diana. Muri iyi ndirimbo noneho Teta akaba yaranagaragaye mu mashusho yayo, kuva ubwo abantu batangira kwibaza byinshi ku mpano y’uyu mukobwa yahise ishimwa bihambaye.
REBA HANO INDIRIMBO “FATA FATA”:
Teta yari asanzwe afite izindi ndirimbo nkeya, ariko ntabwo zari zizwi kuburyo imbaga nyamwinshi yamumenyeye bwa mbere muri Fata Fata. Mu mwaka wa 2014, Teta Diana yagaragaye mu bagombaga guhatanira ibihembo bya Primus Guma Guma Super Star, abantu benshi ntibabivugaho rumwe, bashimangira ko batumva ukuntu yaba agiye muri aya marushanwa kandi azwi gusa muri Fata Fata, ibi nawe akaba yarabyumvise ntiyaterera agati mu ryinyo, akora mu nganzo ahita akora indirimbo yo kubasubiza yise “Kata”.
Ibyo yavuze mu ndirimbo “Kata” byasaga nko guhanura ko azagera kure
Abantu benshi bakimara kumva ko Teta yagiye mu bahanzi 10 bahataniraga ibihembo bya Primus Guma Guma Super Star mu mwaka wa 2014 kandi batari bamuzi mu ndirimbo nyinshi, bahise bakoresha inyito “Kata” bashaka kuvuga ko afite inzira yabinyujijemo ngo abashe gutorwa, maze nawe ahita ahimba indirimbo yise “Kata” avugamo ko impano Imana yamuhaye yanagennye inzira azanyuramo.
Muri iyi ndirimbo Teta agira ati: “Urugamba ndwana ndwanirwa n’Isumba byose, yampaye impano ingenera n’inzira nzanyuramo. Nzagera ku ntego ab’isi banshinja ‘Kata’,... Kata, Kata, ngo Teta akina Kata... Ntibyoroshye nk’umunyarwandakazi, umuziki ari ko kazi, ndashaka gukundwa na bose, gusabana no gusangira, gutera imbere ntawe nteye ishyari... Rata wowe unyikundira, zamura ibiganza uririmbane nanjye... Bucye bucye intambwe nzazitera, sinemerewe kwitetesha n’ubwo nitwa Teta... Ku mbuga nkoranyambaga bati Teta uwo aturutse he? Imana itanga impano niyo ibizi”.
REBA HANO INDIRIMBO “KATA”:
Kuva ubwo kugeza ubu, hashize umwaka umwe urengaho gato nyamara uyu mukobwa amaze kwitabira ibitaramo byinshi hirya no hino ku isi, akenshi akajya gutaramira abanyarwanda baba mu mahanga kandi bikagaragara ko bamukunda cyane, kuburyo amaze gutera imbere no kumenyekana hanze y’u Rwanda kurusha benshi mu bahanzi nyarwanda yasanze bamaze igihe kirekire mu ruhando rwa muzika.
Teta Diana niwe muhanzi nyarwanda rukumbi Stromae yaje mu Rwanda azi
Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru kuwa Gatandatu tariki 17 Ukwakira 2017 mbere y’uko ataramira i Kigali, icyamamare Stromae yahishuye ko mu bahanzi bose bo mu Rwanda, uwo azi ari Teta Diana gusa ndetse akaba akunda cyane indirimbo ze n’ubwo atabasha kuzumva kuko ziri mu Kinyarwanda. Icyo gihe uyu mugabo wamamaye mu ndirimbo nka Formidable, Papaoutai n’izindi, yanamugiriye inama y’uko yazaririmba mu Cyongereza cyangwa mu Gifaransa bikamufasha kugera kure kurushaho.
Niwe muhanzi wenyine uri mu rubyiruko rw’indashyikirwa za 2015 zahembwe na Jeannette Kagame
Kuwa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2015, nibwo muri Hoteli Serena ya Kigali habereye igikorwa cyo gushimira no guhemba urubyiruko rw'u Rwanda rwakoze ibikorwa by'indashyikirwa kandi by'intangarugero mu gikorwa cyateguwe na Imbuto Foundation ifatanyije na Minisiteri y'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga, abahembwe bakaba ari urubyiruko rwagaragaje ibikorwa by'indashyikirwa bifitiye rubanda akamaro.
Umuhanzikazi Teta Diana ari muri uru rubyiruko rwashyikirijwe ibihembo na Madamu Jeannette Kagame, akaba ari kumwe n'abandi bantu b'urubyiruko bakoze ibikorwa byagize impinduka ku iterambere no guhindura imibereho y'abaturage b'u Rwanda. Muri aba bose, Diana Teta niwe muhanzi wenyine uri mu bahembwe, haba mu bakora muzika cyangwa abandi bakora ubundi buhanzi butandukanye.
Umunyamerikakazi yasabye Perezida Kagame ko yamwemerera akazatumira Teta mu gikorwa ategura
Diana Teta amaze kwitabira ibikorwa byinshi hanze y’u Rwanda aho aba yagiye gususurutsa abanyarwanda baba mu mahanga kimwe n’inshuti z’u Rwanda. Yagize amahirwe kenshi yo gutaramira muri Rwanda Day nko muri Amerika, mu Buholandi n’ahandi, aha hose akaba yarahagiriye ibihe byiza, bigaragara ko abantu bamukunda kandi bamwishimira.
Kuwa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2016, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ; Paul Kagame yari i Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yahuye n’abanyarwanda baba mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, umunyamerikakazi umwe akaba ari ho yamusabiye ko yamufasha kubona umuhanzikazi Diana Teta.
Perezida Paul Kagame yasabwe n'umunyamerikakazi ko yazamufasha akabona umuhanzikazi Teta
Mu gihe Perezida Paul Kagame yaganiraga n’abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baturutse mu bice bitandukanye byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umunyamerikakazi witwa Erica yasabye ijambo, avuga ko adasa n’abanyarwanda ariko akaba yiyumva nk’umunyarwandakazi ku mutima, aboneraho gusaba Perezida Kagame ko yamushyigikira mu gitekerezo yagize cyo gutumira Diana Teta akazamwifashisha mu guteza imbere no kumenyekanisha muzika nyarwanda n’u Rwanda ubwarwo.
Nitwa Erica, sinsa cyane n’abanyarwanda ariko ndi umunyarwandakazi ku mutima. Nzi ko mujya mugira ibirori byiza nka Rwanda Day na Youth Forum (Ihuriro ry’uburyiruko), ibirori mu by’ukuri mbona nk’igitangaza. Mbona ari ibirori by’abanyarwanda bose aho bava bakagera, si iby’ababa mu mahanga gusa. Nifuza ko isi yose yamenya agaciro n’ubwiza by’u Rwanda ndetse n’ubuntu rwagiriwe, ntibimenywe gusa n’abanyarwanda baba mu mahanga (diaspora). Hari ibirori rero nshaka gutumiramo abanyamuziki b’abanyarwanda nka Teta Diana, bakaza bahagarariye u Rwanda... – Erica
Diana Teta yatumiwe ahakorera Radio Ijwi rya Amerika
Nyuma yo kuva i Dakar muri Senegal aho we n’abandi bahanzi batandukanye muri Afrika bari bagiye gususurutsa imbaga y’abitabiriye ihuriro ryiswe “Next Einstein Forum”, yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahari habereye igikorwa cyari kiswe “US Diaspora Women Convention”, aho yataramiye abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda; umushyitsi mukuru akaba yari Madamu Jeannette Kagame; umufasha wa Perezida Paul Kagame.
REBA HANO TETA ARIRIMBA I DAKAR:
I Washington, Teta yataramiye abanyacyubahiro barimo na Madamu Jeannette Kagame
Nyuma yo gususurutsa abari bitabiriye iki gikorwa, Teta ukuri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanagize amahirwe yo gutumirwa ahakorera Radio mpuzamahanga iba muri iki gihugu yitwa “Voice of Amerika”, akaba yaragiranye ibiganiro bitandukanye n’abanyamakuru bayo, birimo ikiganiro cyabaye mu Kinyarwanda, icyabaye mu Cyongereza, icyakozwe mu Giswahili n’icyabaye mu Gifaransa, aha hose uyu muhanzikazi akaba yarishimiwe cyane, by’umwihariko mu kiganiro cy’Ikinyarwanda hakaba harahamagaraga abantu bari mu Rwanda no mu Burundi bagashimangira ko bakunda cyane uyu mukobwa.
Teta aha yari kuri Radio Ijwi rya Amerika
REBA HANO IKIGANIRO YAGIRANYE NA VOICE OF AMERIKA:
TANGA IGITECYEREZO