Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Werurwe 2016, Miss Rwanda 2016; Mutesi Jolly yasuye Intara y’Uburengerazuba yari ahagarariye mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, yakiranwa urugwiro n’abayobozi batandukanye, abanyeshuri n’abandi banyuranye bo muri iyi ntara.
Ku isaha ya saa munani z’amanywa, nibwo Miss Mutesi Jolly yabonanye na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba; Madamu Cartas Mukandasira, amwakira mu biro bye biherereye mu karere ka Karongi, baraganira ndetse anamugenera impano eshatu zitandukanye zishimangira ko yishimiwe n’uyu muyobozi.
Miss Mutesi Jolly yahawe impano zitandukanye na Guverineri Cartas Mukandasira
Miss Mutesi Jolly yahawe na Guverineri impano zirimo ikarita y’Intara y’Uburengerazuba, icyansi nk’ikimenyetso cyo kumwifuriza gutunganirwa agahoza amata ku ruhimbi ndetse n’agaseke kazwi ibirimo n’aba bombi. Bagize umwanya wo kuganira ku bufatanye bakwiye kugirana nk’ubuyobozi bw’Intara ndetse na Mutesi Jolly wayihagarariye muri Miss Rwanda 2016.
Ibirori byo kumwakira byari birimo abantu benshi biganjemo abayobozi mu nzengo zinyuranye
Miss Mutesi Jolly yanasangiye amafunguro n'abayobozi batandukanye muri iyi Ntara
Miss Jolly wari wishimiwe cyane i Burengerazuba, yanafashe amafoto y'urwibutso n'abayobozi batandukanye
Nyuma yo kuganira na Guverineri Cartas Mukandasira, Miss Mutesi Jolly yasuye ikigo cy’amashuri cya Sainte Marie giherereye muri aka karere ka Karongi, aha akaba yarakiranywe urugwiro n’abayobozi kimwe n’abanyeshuri bo muri iki kigo, ndetse bakaba bari bateguye imbyino, umutambagiro n’imideli ndetse n’ibindi bitandukanye byari bigamije gususurutsa uyu mukobwa n’abayobozi batandukanye b’Intara y’Uburengerazuba barimo abahagarariye Ingabo na Polisi y’igihugu, abayobozi mu nzego z’itandukanye b’Intara n’akarere ka Karongi ndetse n’abayobozi b’iki kigo cy’amashuri.
Miss Jolly yakirijwe imbyino mu kigo cya Sainte Marie
Hari n'abakobwa bamweretse ko ari abahanga mu by'umutambagiro no kumurika imideli
Miss Mutesi Jolly yahawe umwanya wo gutanga ikiganiro, aganiriza abanyeshuri abagaragariza uburyo bakwiye kwihesha agaciro kandi bagashikama ku ntego biyemeje, anaberurira ko n’ubwo ubu ari Miss Rwanda, mu mezi ane ashize nawe yari ku ntebe y’ishuri nkabo, bityo nabo bakaba bakwiye kugira intego kandi bagaharanira kuzigeraho. Yakanguriye abakobwa by’umwihariko, kwirinda kuba batwara inda zitateganyijwe kandi bagakomera ku muco n’ubupfura biranga abanyarwandakazi. Abanyeshuri bagize umwanya wo kuganiriza uyu mukobwa wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka, bamubaza ibibazo bitandukanye nawe abamara amatsiko.
Aha abana bari bateze amatwi ubutumwa bahabwaga na Miss Mutesi Jolly
Abantu batandukanye bo muri iyi Ntara bishimiye cyane kuba uyu mukobwa ari bo ba mbere agendereye kuva yakwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2016, nawe abizeza ko azakomeza gukora ibikorwa bitandukanye muri iyi Ntara ndetse ko igihe cyose bazamukenera atazigera azuyaza kwitabira, abayobozi batandukanye nabo bamwizeza ubufatanye mu bikorwa byose azagenda akora.
Miss Jolly yabijeje ko bazakomeza kugirana ubufatanye mu bikorwa binyuranye
Miss Mutesi Jolly wavukiye muri Uganda tariki 15 Ugushyingo 1996, ari naho yize amashuri ye y’incuke n’abanza, ubusanzwe we n’umuryango we ubu batuye mu mujyi wa Kigali, akaba abaye uwa mbere mu bakobwa bose bambitswe ikamba rya Miss Rwanda wibutse kuzirikana Intara yahagarariye mu marushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda, cyane ko abakobwa bagiye bambikwa iri kamba bose wasangaga ari ab’i Kigali ariko baragiye kwiyamamaza bahagarariye Intara, bikazarangira baherutse bajya kwiyamamazayo gusa.
AMAFOTO: SIMBA OLIVIER
TANGA IGITECYEREZO