Mu gushaka kumenya byinshi kuri uyu mukobwa, Inyarwanda.com twamusuye tuganira nawe byinshi byerekeye ubuzima bwe bwite, ibijyanye n’imigambi afite nka Miss Rwanda ndetse n’ibindi byinshi bitandukanye tugiye kubagezaho muri iyi nkuru.
Miss Mutesi Jolly yavutse tariki 15 Ugushyingo 1996, avukira mu gihugu cya Uganda ari naho yize amashuri ye y’incuke n’abanza. Amashuri y’incuke yayize mu kigo kitwa Baby Angel Nursery School, amashuri yisumbuye ayiga mu kigo cya Hima Primary School kugera mu mwaka wa gatanu, hanyuma umwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza awiga mu Rwanda, mu kigo cya Remera Academy ya mbere.
Icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye yacyize ku kigo cyitwa Kagarama Secondary School giherereye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, hanyuma icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye acyiga muri King David Academy, aho yize mu ishami ry’Amateka, ubukungu, n’indimi (History, Economy and Litterature). Yarangije amashuri yisumbuye muri 2015, amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye akaba yaragaragaje ko yatsinze n’amanota yo hejuru, agira 67 kuri 73, ubu akaba ategereje kumenya Kaminuza azigamo guhera mu mpera z’uyu mwaka.
Mutesi Jolly yari ashyigikiwe n'umubyeyi we ubwo habaga amarushanwa ya nyuma yambikiwemo ikamba
Mutesi Jolly avuka kuri Serwiri Sylver na Ingabire Immaculee, ni umwana w’umuhererezi mu muryango w’abana batandatu, abakobwa batatu ndetse n’abahungu batatu. Mutesi Jolly, avuga ko abantu benshi batamuzi neza, bibeshya ko yaba ari imfura mu muryango w’iwabo, kuko akunda guhabwa inshingano, ntabiharire bakuru be nk’uko ajya yumva bivugwa ku bandi bana b’abahererezi barangwa gusa no kwitetesha.
Mutesi Jolly, avuga ko yagiye mu marushanwa ya Miss Rwanda yabyiyemeje kandi yamaramaje kuzegukana ikamba, gusa agitangira avuga ko yahuye n’imbogamizi y’abantu bitiranyije ibyo yatangaje, bagatangaza mu bitangazamakuru igisekuru cye mu buryo butandukanye n’ubwo yavuze, bakavuga ko akomoka ku mwami Kigeli IV Rwabugiri nyamara we uwo yavuze ari Kigeli III Ndabarasa.
Nk’uko yabisobanuriye umunyamakuru wa Inyarwanda.com, ubusanzwe ni Mutesi Jolly wa Serwiri, Serwiri wa Budeyi, Budeyi wa Mushi, Mushi wa Rwamarage, Rwamarage rwa Ndirima, Ndirima ya Mushikazi, Mushikazi wa Semugaza, Semugaza wa Kigeli III Ndabarasa. Gusa uyu Kigeli III Ndabarasa, nawe afitanye isano na Kigeli IV Rwabugiri, kuko Rwabugiri ari ubuvivi bwa Ndabarasa.
Mutesi Jolly iwabo aganira n'umunyamakuru wa Inyarwanda.com
Amarushanwa si ikintu gishya kuri Miss Jolly Mutesi, kuko ubwo yigaga mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye, yatangiye kujya yitabira amarushanwa y’ibiganiro-mpaka (debates), ndetse akaba we n’umuhungu umwe biganaga baragiye mu gihugu cya Uganda, bahagarariye u Rwanda mu marushanwa ku biganiro mpaka (I debate Rwanda competition), ndetse babasha kwitwara neza muri aya marushanwa mpuzamahanga batahukanyemo umwanya wa gatatu.
Ubwo yigaga mu mwaka wa nyuma w’amashuro yisumbuye, yitabiriye amarushanwa ya Young Enterpreuneurs Debate Championship yahuje ibigo by’amashuri yisumbuye na za Kaminuza, Mutesi Jolly abasha kwegukana umwanya wa kabiri mu bigo by’amashuri yisumbuye, ibi bikaba byaramufashije cyane mu kwigirira icyizere, kumenya kuvuga imbere y’abantu benshi adategwa no kudacika intege, imwe mu ntwaro ikomeye yitwaje mu marushanwa ya Miss Rwanda 2016.
Bimwe mu bibazo twabajije Miss Mutesi Jolly n’ibisubizo yatanze:
Inyarwanda.com: Wiyumvise ute ukimara kumva ko ari wowe wambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2016?
Miss Mutesi Jolly: Narishimye cyane, numvise ko ari inzira imwe ishobora kuba igiye kumpesha amahirwe yo kuba nagera ku ndoto zanjye.
Inyarwanda.com: Indoto zawe kugeza ubu ni izihe?
Miss Mutesi Jolly: Ni ukuba umukobwa w’icyitegererezo, nkagirira akamaro urungano rwanjye n’abazadukomokaho, n’umuryango nyarwanda muri rusange.
Inyarwanda.com: Kugeza ubu ni iyihe mishinga ya vuba uteganya gukora nka Miss Rwanda 2016?
Miss Mutesi Jolly: Icya mbere ni ukubanza gushishikariza abana b’abakobwa kwigirira icyizere, bakanihesha agaciro, bimakaza umuco nyarwanda n’indangagaciro z’umunyarwandakazi. Ikindi ari nawo mushinga wanjye nyamukuru, ni uguteza imbere ubukerarugendo, cyane cyane mu rubyiruko.
Inyarwanda.com: Hari abanyarwanda bumva ko gutora Miss Rwanda nta gaciro bifite. Witeguye gukora iki ngo ubereke ko bifite agaciro?
Miss Mutesi Jolly: Icya mbere ni ukubanza kurinda icyasha ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ari nako nubahisha igihugu cyanjye. Ikindi ni ukugerageza kugira uruhare mu mihebereho myiza y’abanyarwanda batandukanye nka Nyampinga w’u Rwanda, ngafasha abatishoboye uko nzabishobozwa.
Inyarwanda.com: Ni uwuhe mwuga ukunda cyane ariko ukaba wumva utawukora?
Miss Mutesi Jolly: Nkunda igisirikare cyane kuko abasirikare ni abantu bakunda igihugu kandi gukunda igihugu ni indangagaciro z’ubutwari, gusa mbona ntagikora kuko mbaye umusirikare byansaba kujya kure y’umuryango wanjye kandi nkunda cyane kuba ndi kumwe nabo kenshi. Gusa nshyigikira abasirikare kandi ubutwari bwabo mbwigiraho byinshi byiza.
Inyarwanda.com: Waba ufite inshuti cyangwa umuntu wo mu muryango wawe w’umusirikare ?
Miss Mutesi Jolly: Yego, barahari. Lt General Fred Ibingira ni umwe mu basirikare bo mu muryango wanjye. Papa wanjye na Papa wa Ibingira baravukana, ubwo urumva duhuje sogokuru. Hanyuma uwitwa Lt Colonel Safari Edgar we ni mukuru wanjye wo kwa data wacu, ba papa bacu baravukana.
Inyarwanda.com: Ni uwuhe mugore w’umunyarwandakazi ufata nk’icyitegererezo kuri wowe? Kubera iki?
Miss Mutesi Jolly: Ni Minisitiri Louise Mushikiwabo. Ni umugore uharanira inyungu rusange z’Abanyarwanda atitaye gusa ku nyungu ze bwite, kandi ni umunyarwandakazi utewe ishema n’igihugu cye. Mufata nk’icyitegererezo kubera ibikorwa by’ubunyangamugayo n’ubutwari yihariye, bitamenyerewe cyane ku bagore.
Inyarwanda.com: Warangije amashuri yisumbuye, utegereje kujya muri Kaminuza. Wumva wifuza kuziga ibijyanye n’iki?
Miss Mutesi Jolly: Nifuza kuziga ibijyanye n’amategeko, kuko nkunda gufata ibyemezo bikwiye (Right decisions).
Bimwe mu bihembo byahawe Miss Rwanda 2016, Miss Mutesi Jolly:
-Imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Swift
-Kujya uhembwa amafanga y'u Rwanda 800.000 buri kwezi mu gihe cy'umwaka
-Itike z'indege zizatangwa na RwandAir aho azashaka kujya hose hagera indege za RwandAir
-Ibikoresho by'ubwiza bya SEBAMED bizatangwa mu gihe cy'umwaka wose
-Gukoresha inzara n'imisatsi mu gihe cy'umwaka muri Mirror Saloon
-Ishakoshi n'inkweto azajya ahabwa buri kwezi mu gihe cy'umwaka wose
-Kumwishyurira ikinamba kizamwogereza imodoka mu gihe cy'umwaka wose n'ibindi
Mutesi Jolly yicaye mu busitani bwo mu rugo
Aha Miss Mutesi Jolly yari mu rugo, iruhande rw'ahaparitse imodoka yatsindiye nka Miss Rwanda 2016
REBA HANO VIDEO Y'IBYARANZE ITORWA RYA MISS RWANDA 2016: