Amani Twagirayezu ni nyiri kompanyi yitwa Triumvirate itunganya isambaza izikoramo ifu. Yabitangiye acuruza isambaza mbisi ariko agacibwa intege n’uko bamubwiraga ko zinuka kandi zitaramba ari naho yakomoye gitekerezo cyo gukoramo ifu iramba.
Ubwo inyarwanda.com yamusangaga mu imurikagurisha ry’ibintu bikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda Products), riri kubera i Gikondo kuri ‘Expo Ground’, kuva kuri uyu wa 24 Gashyantare kugeza kuwa 2 Werurwe 2016, yaduciriye mu ku mayange y’uburyo yatangiye mu buryo buvunanye, aho yakuye igishoro , inzozi afite n’inama agira abanyeshuri biga gusa bagamije kuzajya gushaka akazi mu biro(bureau/Office).
‘Isambaza zawe ziranuka’ niko yahoraga abwirwa
Ubwo yarangizaga amashuri yisumbuye muri 2011, Amani Twagirayezu wari ufite inyota yo gutunga amafaranga ye akoreye ku giti cye, yatangiye kujya akura isambaza mbisi i Gisenyi(Rubavu )aho yakundaga kujya mu biruhuko agiye gusura umuryango we, akazizana kuzicuruza i Kigali. Gusa ngo ahenshi yazijyanaga kuziranguza, bamubwiraga ko zinuka.
Ati “ Nari ndangije mu ishami ry’Imibare, ubutabire n’ibinyabuzima (MCB). Nafataga isambaza mbisi nkazishyira muri Take away nkaza nkirirwa nzenguruka muri Supermarkets za hano i Kigali mbabaza niba ntawagura isambaza. Uretse ahitwa Carrefour, abandi bambwiraga ko ibyo bintu binuka , na we urabizi iyo ari mbisi ukuntu ziba zihumura , ndangije ndavuga nti ni gute nakoramo ikintu kiramba , ntizikunde kujya zihumura nabi , ntizimborane nabuze n’abakiriya , ariko numvaga bidashoboka mpita mbireka mpita njya muri Kaminuza nari ngize amahirwe yo kubona bourse yo kwiga muri cyahoze ari ISAE Busogo ubu ni College of Agriculture.”
Ageze mu mwaka wa 2, nibwo Amani yitabiye amarushanwa y’ Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere( RDB) yo ku rwego rw’igihugu yo gutegura imishinga myiza yiswe ‘EDUCAT’, aba uwa mbere ndetse ahabwa amafaranga yatumye ashyira mu bikorwa igitekerezo cye kirambye.
Ati “ Mu marushanwa najyanyemo umushinga wanjye nk’uko nawutekereje , mvuga nti reka nkore isambaza mu buryo bw’ifu kugira ngo birambe, mbitanze, bampitamo ndatsinda . Icyo gihe bampa igihembo cya mbere(1.000.000 FRW), mu bantu 15 mu gihugu hose ariko hari habanje kubaho n’ijonjora mu turere twose tw’igihugu .”
Akimara kubona amafaranga , Amani nibwo yatangiye kujya mu Karere ka Karongi , atangira kurangura isambaza na Cooperative y’abarobyi ,akazumisha nyuma agakoresha imashini akodesheje, agakuramo ifu.

Miliyoni yatsindiye mu irushanwa niyo yatumye agira inzozi ze impamo

Ifu y'isambaza ikorwa na kompanyi Triumvirate ya Amani Twagirayezu
Ati “ Urumva nibwo nari ngitangira, nta soko nari mfite . Natangiye gusubira hahandi najyanaga izikiri mbisi , nkababwira nti noneho nazanye ifu yumye , ngasiga sample , bakambwira ngo nzagaruke ndebe ko bagurishije . Ngenda nkora gutyo kugeza naho na Carrefour bari basigaye bacuruza cyane bakantuma nk’udukombe nka 40 ku cyumweru , ndavuga nti noneho byabintu birashoboka kuburyo umwaka wa 2014 wagiye gushira mfite amafaranga angana na 1.800.000 , mpita ngura imashini yanjye kugiti cyanjye isya za sambaza , ntiriwe njya kuyikodesha. »
« Muri uwo mwaka nanone maze kubona ko ibintu bishoboka , nagiye kujya nshaka amasoko atandukanye , nshaka ahantu hose kugeza aho nabonye na za Simba n’izindi Supermarkets kugeza ubu mfite 14 nshyira muri Kigali. Kandi ayo yose mbasha kubonamo inyungu ya 380.000 byibura ku kwezi.”
Mu kwezi k’Ugushyingo 2014 nibwo Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS ) cyamuhaye icyemezo cy’uko ibintu bye bifite ubuziranenge ndetse akaba yizeye ko bazamuha n’ icya burundu (Standard mark).
Ati « Nkimara gutangira nahise mbona ko ari ibintu by’ibiryo .Umukozi wa RBS twagiranye ikiganiro yadusobanuriye uburyo kubona ubuziranenge bikorwa , mbabwira ibyo nkora ,barambwira bati tuzagusura turebe uko ubikora. Nyuma yo gusanga nta kindi nongeramo bambwira ko ntakibazo kirimo gusa bambwira ko badahita bampa Standard Mark kuko aribwo nari nkitangira ariko bambwira ko ninkomeza gukura bazayimpa kuko ifasha cyane mu kwizerwa n’abakiriya . Bambwiye ko ntakibazo product yanjye ifite, kuko ikorwa mu isambaza ntakindi nongeyemo .”
Kubasha gushyira igitekerezo cye mu bikorwa, kubanza kutizerwa ku isoko, imbogamizi yabanje guhura anzo
Nubwo kugeza ubu amaze kugira icyo ageraho, Twagirayezu Amani ahamya ko yagiye agorwa na byinshi haba mbere y’uko atangiye na nyuma yaho.
Ati “ Imbogamizi ya mbere, nagowe no kuba nari mfite igitekerezo ariko ngorwa no kubasha kubishyira mu bikorwa nk’ubumenyi bwo gukora ikintu. Yego nize Agri Business ariko ibi ni ibintu by’abantu bize food science. Icyamfashije ni uko ku ishuri hari ishami ribyigisha , naragiye baramfasha kunkorera laboratory analysis(isuzuma ryo muri laboratwari). Icyo nicyo ya mbere cyampenze, nkibaza uburyo ibyo ntekereza byaba impamo . Ikindi kintu cyanduhije ni ukwizerwa ku isoko. Kuba nari mfite produit (igicuruzwa) nshyashya y’ifu y’isambaza abantu batayimenyereye, kugenda nca kuri buri muryango ngenda mbaza, ntibizeraga ibyo nkora, bakambwira ngo ibi bintu ntabwo tubizi, ni imbogamizi nagize ariko ubu yatangiye kuvaho kuko babonye ko ari ibintu bishoboka.”
Bamubonye kuri televiziyo batangira kumwizera
Ati “Ikintu cyatumye abantu bamenya kandi batangira kwizera ibyo nkora, bambonye kuri televiziyo maze gutsindira igihembo cya RDB . Nyuma aho nageraga , barambwiraga ngo eeh ni wowe twabonye kuri telkeviziyo? Noneho nkaberaka Produit , nkabasaba kuyisigarana , nkabasaba ko umukiriya uzayigiraho ikibazo bazambwira . Bitewe n’uko nakomeje kugenda nshakisha isoko, abakiriya bagiye bayimenyera , babona umukiriya agarutse bakabona ko ntakibazo. Nyuma maze no kubona icyemezo cya RBS nkagenda nkerekana aho bakinsabye.”
Akamaro k’ifu y’isambaza
Abajijwe umwihariko iyi fu y’isambaza ifite, Amani yagize ati “ Nkuko tubizi ibintu byo mu mafi bikungahaye mu ntungamubiri ,proteyine(Proteine/Protein) ndetse n’indi myunyu ngugu. Isambaza zo zifite umwihariko wo kugira ibyo byose hiyongereyeho Calcium. Laboratwari yo ku ishuri i Busogo basanze ko harimo n’icyo bita Mega 3. Ni intungamubiri nziza cyane ku bagore batwite. Iyi fu ifite intungamubiri zikenerwa n’umubiri ku kigero cyo hejuru gishoboka ariko cyane cyane ku bana kuko aribo bakenera Proteyine ngo bakure neza, guhera kuri wawundi baha inyunganira bere kugeza ku bantu bakuru.”

Ifu ye ayita Shisha ngo kuko ifasha abana bakiri bato gukura neza
Amani yakomeje avuga ko iyi fu itegurwa mu buryo 3:Uyivanga mu mboga wakaranze, zamaze gufata irangi, ugashyiramo ibiyiko,3,4 ,..bitewe n’urugero rw’isupu ushaka guteka. Ubundi buryo ni ukuyiteka mu biryo by’ibinyabijumba nk’ibirayi, ibitoki,… ukabitekana ukaza gukaranga nyuma. Ubundi buryo ni ubwa potage cyane cyane ababyeyi bayitekera abana. Inategurwa kandi mu isombe. Imara amezi 4 nicyo cyemezo RBS yamuhaye.
Icyo bimaze kumugezaho
Amani Twagirayezu kugeza ubu aravuga imyato kwihangira umurimo ndetse yemeza kumugeza kuri byinshi nubwo agifite byinshi ahamya ko ashaka kugeraho.
Ati “ Bajyaga bavuga ngo abantu bikorera ku giti cyabo baba abakire, nkagira ngo ni ibihuha , kuko njye numvaga njye nzakorera abandi, ariko kuva muri 2014 kugeza ubu , nshobora kukubwira ko maze kugira imari shingiro ya miliyoni zirindwi(7.000.000 FRW) . Nubwo bampaye miliyoni imwe ariko amafaranga nashoye angana na 480.000 FRW . Nkoresha abakozi 2, hari unkorera ku mashini i Karongi n’undi mugenzi wanjye umfasha mu kumenyakanisha iyi fu, ni umunyeshuri mugenzi wanjye , twirirwa tuzengurukana.”
“Kugeza ubu niga muri Kaminuza ariko mbasha kwiyushyirira inzu kuko amasomo yo ni Bourse nabonye. Nkoresheje ubu bucuruzi nzita kuri mama wanjye wambyaye(niwe asigaranye), ndetse ubu nsigaye nkaho ari njye ureberera umuryango wanjye(responsable). Ikindi byangejejeho ubu mfite ahantu naguze ikibanza mu Mujyi wa Kigali , mvuga nti iki ni ikibanza nakuye mu mfaranga yanjye kandi mbona nzagera kuri byinshi nindangiza kwiga ndanteganya kwiga n’icyiciro cya 3 cya kaminuza nkiyushyuriye.”
Afite inzozi zo kuzajya abyaza amadovize ifu y’isambaza nkuko ikawa y’u Rwanda yamamaye
Kugeza ubu ifu y’isambaza ikorwa na Triumvirate iboneka mu Mujyi wa Kigali muri Simba Simba Supermarket ,amashami yose, Carrefour iba ku Kisimenti , Viva Super Market iba i Remera mu Giporoso, Green Food, Marine yo ku Kimironko,…

Ni umwe mubari kumurika ibicuruzwa bye mu imurikagurisha ry’ibintu bikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda Products)

Isambaza nazo yanze kuzireka burundu, ziri mubyo acuruza
Abajijwe aho yumva ashaka kugeza ubucuruzi bwe, Amani yagize ati “ Kugeza ubu ni muri Kigali iri gusa ariko ndateganya no gutangira i Musanze. Inzozi zanjye ni ukugira uruganda rukomeye rutunganya umusaruro uva ku mafi. Nifuza kandi ko niriya fu y’isambaza izarenga urwego rwo kuba igurishirizwa mu Rwanda gusa ikaba yatangira no kujya ijyanwa hanze ari nayo mpamvu nteganya guhindura uko ipfunyitse , nk’uko ducuruza hanze ikawa tukayikuramo amadevize, n’ifu y’isambaza yaba exported, nizo nzozi zanjye. Ziriya sambaza twirirwa tubona zitumaho isazi zirimo amafarnga menshi kandi zirimo ubukungu.”
Inama agira urubyiruko rwiga rugamije kujya gushaka akazi
Uyu mushinga wa Amani kugeza ubu ufite imyaka 24, ninawo yanditsemo igitabo gisoza icyiciro cya 2 cya kaminuza ndetse ngo wishimiwe n’abarezi be.
Ati “ Cost benefits analysis of Isambaza niyo nanditseho. Abarezi banjye barayemeye ndetse barabyishimira kuko ni ikintu cy’umwimerere bitandukanye n’uko abanyeshuri twari dutangiye kugira umuco mubi wo kudodesha ibitabo (kwigana ibitabo by’abandi barangije mbere).”
Kuba ibyo yize aribyo byamuviriyemo umushinga umaze kumugeza kuyindi ntera mbere y’uko asoza amasomo ye muri Kamena 2016 ndetse akaba agifite inzozi ashaka kugeraho, hari inama agira bagenzi be b’urubyiruko cyane cyane abakiri abanyeshuri.
Ati “ Ikintu cya mbere ni ukubabwira ko bakwicara bakareba ibibazo biri muri icyo cyiciro ,hanyuma akaba ariho bibanda gushakira ibisubizo no kwihangira udushya. Hari ibintu byinshi tutarageraho kandi birimo amafaranga.Uwiga ubuhinzi akibaza ati ni ikihe kibazo mbona kiri mu Rwanda mu buhinzi, yamara kukibona agashaka igisubizo, akenshi iyo wamaze kubona ikibazo, igisubizo kiba kiri hafi kuboneka. Byabintu biga ntibabyige ngo bazajye kubisabisha akazi ahubwo babyige bashaka uko bahanga udushya cyangwa gukemura ibibazo bihari kandi bibaha amafaranga. Bumve ko umwanya wose wo mu ishuri atari ukwirirwa bafata mu mutwe ibyo biga, ahubwo barebe icyo bazakoresha amasomo bari kwiga.”
“Indi nama ya 2 nababwira kutitinya . Nanjye ntangira nagize icyo kibazo , numvaga ntawuzizera ibyo nkora. Ntibitinye kandi bumve ko nubwo baba badafite igishoro, hari ubundi buryo bwo kukibona. Nubwo na BDF harimo amafranga ariko nko muri izi Business Plan competition , Leta y’u Rwanda ishyira muri RDB , mu bigo byigenga nka Dot Rwanda,…hari n’andi marushanwa ku rwego rwa Afrika tuba tutazi. Iyo ufashe igitekerezo cyawe ukagishyira mu irushanwa, hari igihe ubona amafaranga y’ibanze yo gutangiza umushinga wawe. “
