Naima Rahamatali, ni umwe mu bakobwa 25 bahataniraga kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2016, ndetse akaba ari umwe mu bagarutsweho cyane guhera igihe yatsindiraga kuba umwe mu bahagarariye umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2016, gusa ubu yamaze gusezera muri aya marushanwa.
Naima Rahamatali ni umunyarwandakazi wavukiye mu mujyi wa Kigali ariko utazi ururimi rw’ikinyarwanda kuko atuye mu mujyi wa Montreal ari naho yakuriye, ariko amaze igihe ari i Kigali aho yaje agahita anahatanira kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2016. Kuba atazi kuvuga neza Ikinyarwanda, ni bimwe mu byatumye agarukwaho cyane mu bitangazamakuru, kuko abategura irushanwa bari baratangaje mbere ko kumenya ikinyarwanda neza ari kimwe mu bisabwa ushaka kwambikwa iri kamba.
Uyu mukobwa (uri mu kaziga) yahataniye amarushanwa ya Miss Afrique Montreal aba igisonga cya kabiri
Uyu mukobwa ariko ubu ntakibarizwa mu bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2016, kuko yafashe icyemezo cyo gusezera, avuga ko se umubyara arembye cyane bityo akaba agomba kujya kumuba hafi, bivuga ko amarushanwa azakomeza we yarasubiye mu gihugu cya Canada aho basanzwe batuye. Yashimiye buri wese wamubaye hafi muri aya marushanwa, anagaragaza ko ababajwe no kuba atabashije gukomeza amarushanwa.
Naima ntakiri mu bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2016
Mu kiganiro na Kagame Ishimwe Dieudonne bakunda kwita Prince Kid; umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura amarushanwa ya Miss Rwanda 2016, yahamirije Inyarwanda.com ko bakiriye ubusabe bwa Naima Rahamatali wababwiye ko arwaje umubyeyi we, anaboneraho gutangaza ko ntawundi uzamusimbura ahubwo abahatana bagomba kuguma ari 24.
TANGA IGITECYEREZO