Umuhanzi nyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ireney Mercy, ahamya ko amaze igihe ahinduwe mushya n’Imana, akaba yaramaze iminsi 7 n’amajoro 7 atagira akantu na gato ko kurya no kunywa afata ahubwo atunzwe gusa n’amasengesho, kandi bikaba nta kibazo na gito byamuteye.
Mu kiganiro kirambuye Ireney Mercy yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, yagarutse ku kuntu ajya aganira cyane n’Imana ikanagira ubutumwa imuha, anaboneraho gusobanura uburyo yamaze iminsi 7 mu kiganiro n’Imana, nta mazi yo kunywa cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose arya. Avuga ko uburyo yakoreraga Imana mbere bitandukanye cyane n’ubu kuko mbere yari atarasobanukirwa neza umugambi w'Imana ku buzima bwe.
Mu byatumaga ntagaragara cyane, harimo kuba maze iminsi mu ishuri ry'Imana, nkaba maze iminsi ku musozi nsenga mbaza Imana ibikwiye kujya imbere ku buzima bwanjye. Mbere n’ubwo nakoraga Gospel ariko nari ntarasobanukirwa neza impamvu nyamukuru ituma mbikora, ariko ubu mfite ibyishimo n'umunezero kuko nabashije kubisobanukirwa no kumenya umugambi w'Imana kubuzima bwanjye... Bimwe abantu bavuga ngo umuntu apfa mu minsi irindwi baratubeshya cyane kuko narayimaze kandi Imana ibana nanjye ndetse inyishimira kurushaho cyane bitewe n’icyo gikorwa nari nkoze. Kandi narangije iminsi 7 y’amasengesho nta kantu na gato nkoza mu kanwa, ninjira no mu masengesho y’iminsi 40 ariko yo nayakoze mfata akantu koroheje nimugoroba. Amasengesho ni igikorwa Imana ishyigikira cyane bitewe n’icyo wari ugamije uyakora, iyo niyo nzira nahisemo kandi sinteze kuzatandukira kuko hari icyo navuganye n'Imana. Ireney Mercy
Asobanura neza ibijyanye n’uburyo aganira n’Imana, atanga urugero ku ndirimbo yitwa “Dufatanye” yakoranye n’abahanzi benshi bo mu Rwanda bamenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, iyi ndirimbo akemeza ko yayanditse ariko amagambo yayo akaba narayahawe n'Imana bitewe n’ubutumwa yashakaga gutambutsa mu banyarwanda muri rusange.
Uyu musore avuga ko yamaze iminsi irindwi nta kintu na kimwe akoza mu kanwa ahubwo atunzwe n'amasengesho gusa
Iyi ndirimbo yayifatanyije n’abahanzi nka Aime Uwimana, Gaby Kamanzi, Aline gahongayire, Alpha Rwirangira, Jules Sentore, Producer Pastor P, Alex Dusabe, Producer Nicolas, Queen Gaga,Tonzi ,Phanny Wibabara, Dorcus, Barnabas, Liliane Kabaganza, Brian Blessed, Ezra Kwizera, Patrick Nyamitari, Shukuru, Producer Mugisha, Theo Bosebabireba, Fils Jean Luc n’abandi, ndetse ubu amaze igihe ategura uko yakorerwa n’amashusho.
UMVA HANO INDIRIMBO "DUFATANYE":
Avuga ko afite indi mishinga ya vuba ijyanye n’ubutumwa Imana iba yamuhaye ngo abugeze ku bantu, muri ibyo hakaba harimo indirimbo shya yitwa Warakoze yakoranye na Dave & Kevin yamaze no gushyira hanze, ndetse ubu akaba arimo kwandika igitabo cyitwa “Kutimenya no kutisobanukirwa bituma umuntu atagera kucyo yifuza vuba”. Ashiomangira ko yahinduriwe amateka kuko uko abantu bari bamuzi atari ko ari ubu.
Mbere nabwirwaga Imana, nkabwirwa ibyayo ariko mu byukuri ntabihagazemo neza, ariko ubu ndahamya neza ko Imana iriho kandi ikora, n’abatajyaga babyemera nabasaba kwigererayo kuko icyo bisaba ari umutima utunganye gusa uzira icyaha maze ugasobanukirwa buri kimwe cyose nk’uko Ijambo ry'Imana rivuga ngo :Nimunshakana umwete muzambona. Nanjye ndi mubabihamya koko. Ubu Imana yampinduriye buri kimwe cyose kandi mbasha gusabana nayo neza kuruta mbere. Ndi mu byishimo biruta ibyo nigeze kugira kuva na mbere hose kuko nasanze Imana idukunda cyane muburyo buhebuje. Ireney Mercy
Uyu muhanzi yasoje ikiganiro twagiranye ashishikariza abantu gukunda Imana no gukora iby’ubushake bwayo barangwa n’urukundo nkuko nayo ari urukundo. Ashishikariza urubyiruko kuba maso bagasenga kandi bagakora ibyo Imana ishaka bityo ikazabafasha gutera imbere bitagoranye.
Ireney Mercy avuga ko Imana yamuhaye izindi mpano nyinshi zitari ukuyiririmbira
Ubutumwa aha abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana, ni uko babikomeramo kandi bakerekeza abantu mu nzira y'ukuri batitaye ku nyungu zabo ahubwo bashishikajwe no kubona abantu bamenya Imana birushijeho.
UMVA HANO INDIRIMBO "WARAKOZE":
TANGA IGITECYEREZO