Indirimbo bise ‘ Umunsi w’amateka’ ni indirimbo y’urukundo yumvikanamo umukobwa uririmba mu rurimi rw’icyesipanyolo, ituje bitandukanye n’indirimbo aba basore bari basanzwe bakora, aho bemeza ko ari indirimbo ishobora kwifashishwa mu bukwe.
Kanda hano wumve indirimbo 'Umunsi w'amateka' ya TNP
Mu kiganiro na Passy, umwe mu basore babiri bagize TNP, ubwo batugezagaho iyi ndirimbo yagize ati “ Dutangiye umwaka tubaha indirimbo yacu nshya yitwa Umunsi w’amateka. Ni indirimbo ifite umwihariko kuko yanditse neza kandi banayifashisha mu bukwe. Iyi izaba iri kuri album ya kabiri, ikaba itandukanye n’izindi ndirimbo twakoze mbere.”