Kigali
16.1°C
4:29:21
April 9, 2025

Restaurant Chez Benny yashyize igorora abadakunda n’abatarya ibiryo birimo amavuta

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:7/12/2015 11:23
0


Kuri serivisi nziza isanzwe itanga , kuri ubu resitora (Restaurant) Chez Benny yatangiye no guteka ibiryo bidatekeshejwe amavuta.



Bitewe n’impamvu zinyuranye, hari abantu badakunda kurya ibiryo birimo amavuta. Nanone bitewe n’uburwayi bumwe na bumwe, hari abantu abaganga baba barabujije kurya ibiryo bitekeshejwe amavuta. Restaurant Chez Benny yahisemo kuzirikana abakiriya babo bashaka mwene ibi biryo. Kuri ubu ushobora kubihasanga ndetse n’izindi serivisi isanzwe itanga ntacyahindutse.

Chez Benny

Chez Benny

chinedu

Chez Benny

Chez Benny

Chez Benny,Uhasanga amafunguro ateguranywe isuku n'ubuhanga

Resitora Chez Benny itegura amafunguro yo ku rwego rwo hejuru afungurirwa aho ikorera, itekera ubukwe n’inama byakorewe ahandi, iminsi mikuru n’ibindi ikabisangisha abakiriya aho bari (outside catering).

Ibiciro byayo ntibikanganye na gato. Ikindi ni uko ku ifunguro umukiriya yongererwaho umutobe (Juice), ibibanziriza ifunguro ndetse n’imbuto (dessert) byose kiguzi. Iyi resitora ifite abakozi bihariye ku kinyabupfura n’isuku, abenshi bahitamo kuyikoresha nk’umwanya wo gusohokanamo ababo kuko bahamya ko umutuzo wayo ubazanamo ibitekerezo bishya.

Igikoni cya kijyambere cya Resitora Chez Benny kiba gikora kuva mu gitondo 7h30 aho baba batunganya amafunguro ya mu gitondo (breakfast) iteguye neza.

Tubibutse ko resitora Chez Benny ibarizwa mu Mujyi wa Kigali mu  nyubako ya Centenary House ahagana muri rond point ya ruguru mu mujyi rwagati, ikaba ikomeje kuvugwa imyato na benshi mu bamaze kuyiyoboka mbere. Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri 0788684762.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND