RFL
Kigali

Urugo rushya rw'umunyamakuru Jado Dukuze na Fidela rwatewe na benengango babasiga iheruheru

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:7/12/2015 9:45
36


Umunyamakuru wa Radio 10 na TV10; Dukuze Jean de Dieu uzwi nka Jado Dukuze, mu ijoro ryakeye yahuye n’akaga gakomeye aterwa n’abajura bacukuye inzu abanamo n’umugore we Fidela ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali, bamutwara ibikoresho byinshi byari biri mu ruganiriro.



Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuwa mbere, nibwo urugo rw’umunyamakuru wibanda mu makuru y’imikino kuri Radio 10 na TV10 ; Jado Dukuze, rwatewe n’abajura bageze mu nzu babanje kuyicukura, bamwiba ibikoresho bitandukanye byari biri mu ruganiriro birimo televiziyo nini ya « Flat screen », mudasobwa igendanwa, telefone, ibyuma ndangururamajwi bya muzika (speakers) n’ibindi byari biri mu ruganiriro kugeza no ku marido yari amanitse mu ruganiriro.

Bacukuye inzu babasiga iheruheru

Bacukuye inzu babasiga iheruheru

Mu kiganiro Jado Dukuze yagiranye na Inyarwanda.com, yadutangarije ko we n’umufasha we Fidela Barahira baherutse gukora ubukwe, babyutse bagasanga inzu bayicukuye babiba ibintu byari biri mu ruganiriro, icyakoze icyo bakoze byihutirwa kikaba ari ukumenyesha abashinzwe umutekano mu nzego z’ibanze ngo barebe ko hari icyakorwa.

dukuze

Uru rugo rushya rwa Jado Dukuze na Fidela rwatewe na benengango bakarusiga iheruheru, rwubatswe tariki 8 Kanama 2015 ubwo bambikanaga impeta imbere y’inshuti n’imiryango, bivuga ko bahuye n’ibi byago nyuma y’amezi ane bashakanye nk’umugore n’umugabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Imana ishimwe ko basigaye ari bazima. Naho ubndi ibintu, nibato bazashaka ibindi. Kuko amagara aruta amagana. Ibyabyo aribyo byose ngo ntabigwira bigenda ariko ntacyo. Nibihangane Imana izabaha ibindi kandi Imana ishinmwe ko bari bafite ibyo babiba, iyo babibura se ko barikubica kubera umujinya ngo babuze ibyo biba. Ntimushakire ahandi ababibye n'Inkeragutabara zijijisha ngo zifasha mumutekano kdi baba bacunga aho baziba cga n'ibindi bibi. Noneho abagiye kuzihakanira ngo sizo, ngaho ko aribo barinda abantu nibyabo, nibagaragaze abo bajura turebe. Ko aribo se ubundi bakwivuga? Nibo nibo ntabindi, ibirura barunze mumutekano bakabiha ububasha bwose. Ntawarubara.
  • Bosco edward8 years ago
    Kweli tumuhaye pore yihangane azoranka ibindi kuko abantu sibeza ntibashaka kukubona utera imbera kandi akomeze gusenga imana iramubona ivyo vyose nibigeragezo.
  • dada8 years ago
    Yoo di nibihangane ntakundi bafite amabiko n ubwenge ubwo batayaciye ntakibazo bashaka ibindi
  • 8 years ago
    Niyihangane, ariko abakoze ibyo nabo bakurikiranwe.
  • Mutuye8 years ago
    Pole sana,,, #jadodukuze,,#umuragenamateka
  • Niyitanga Fabrice8 years ago
    Pole Sana! ariko muhumure kuko babatway ibintu ariko ntibabatway amaboko n ubwenge bwabikoreye!nkuko bataz uko mwabony iby ntibaz uko muzabona n ibindi,ark nibafatwa bahanwe k urugero rushimishije! que Dieu vs garde eternellement!!
  • 8 years ago
    pore sana dukuze
  • tumwesigyesebu 8 years ago
    Nibyizza
  • 8 years ago
    Pole kbs ibintu nibishaka muzabona ibindi ubwo babasijyiye ubuzima? Mukomeze kwihangana
  • gasiga jean damour8 years ago
    pole sana duku
  • gasiga jean damour8 years ago
    pole sana duku
  • Nana8 years ago
    Jado na Fidela bihangane ubuobatabatwaye ubuzima ibindi nibishakwa bazoronka ibindi
  • Rukundo yves8 years ago
    Nukwihangana kabisa bro iyisi dutuye harabatishimira. Ibyiza bagashaka kurya ibyo batavunikiye
  • SOZZY HYACINE8 years ago
    Muhumure icyombijje nuko POLICE Y'urwanda irikwisonga mugucunga umutekano bidatinze biragaruzwa " hagataho tubaye tub I hang an is hike Imana niyonkuru.
  • technical8 years ago
    Is it better to have a security system in your house kuburyo uwinjiye munzu wese mugihe cya amasegonda 10 gusa adafite uburenganzira system imuvugiriza induru kandi kugiciro gito cyane gishoboka ababimenye kare barabikoze abatarabimenya ndahari on 0722116666 so jado dukuze wihangane gusa birababaje kandi haba hari abanyerondo twishyura buri kwezi
  • Kazungu8 years ago
    Jodo Niyihangane Ibyo bibaho Mubuzima.Jad Nafate Ikemeza ashake umuzamu Kuko Nibyasigaye bazaza babitware Kandi yizere Azabibona.
  • Philemon Murwanashyaka8 years ago
    Nibihangane kandi bagire Yesu nyambere
  • Alexandre8 years ago
    Ikiganiro numurage namateka njye ndi jado dukuze
  • ni fauste8 years ago
    pole sana kumunyamakuru wacu ibisambo byacucuye.haguma amagara
  • Jean claude ukwishaka8 years ago
    Yoo nibihangane kandi ntibibaheze ahubwo bibe inkubiri yimbaraga ituma bakora cyane kandi ndabizi neza ko muzagera kuri byinshi biruseho kuko ntakinanira umutima ushaka ncuti. Imana ibarinde





Inyarwanda BACKGROUND