Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Utuntu nutundi - 25/11/2015 11:38 AM
Share:

Umwanditsi:

Ubusobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Menshi mu mazina y'amanyamahanga benshi bitwa ntibazi aho akomoka cyangwa icyo asobanura. Inyarwanda.com irabafasha kumenya amwe muri yo ndetse nimwe mu miterere ikunze kuranga abantu bayitwa.

Aya ni amwe mu mazina twasabwe n’abakunzi ba inyarwanda.com

Diane

Ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “ukomoka ku Mana”. Ba Diane barangwa no kubahiriza inshingano zabo, bakunda imiryango yabo, baganza cyane abo bari kumwe mu matsinda atandukanye bazi gukemura ibibazo kandi birinda ikaduruvayo mu byo bakora byose.

Edmond

Ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Umurinzi w’umukire”. Ba Edmond bakunze kurangwa no gutegeka, bakunda impinduka, bahorana ingufu, bagira ubushake kandi bakunda kwiha intego.

Clémentine

Ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’ikilatini risobanura “umutuzo n’ubugwabeza”. Ba Clémentine barangwa no kwigenga, bagirirwa icyizere, bagira ibakwe, babasha kuyobora kandi mu byo bakora byose bagira umwete mwinshi ntibajya bapfa gucika intege.

Sandrine

Ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki risobanura “kurinda ikiremwamuntu”. Ba Sandrine barangwa no kumenya gufata ibyemezo, kubona ibintu byose mu ruhande rwiza ntibite cyane ku ngaruka, bazi guhanahana amakuru,bavugisha ukuri kandi bagira udushya twinshi.

Safi

Ni izina ry’abahungu rikomoka ku ndimi 2, Icyarabu n’Ikinyakameruni. Mu Cyarabu risobanura “Indahemuka” naho mu Kinyakameruni risoabura “Igitunganye”. Ba Safi bakunze kurangwa no  gusoza ibyo biyemeje, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, babasha kuyobora, imbaraga zabo zigaragarira mu bikorwa kandi ibyo bakora babishyiramo umutima wabo wose.

François

Ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ubohotse”. Ba François bakunze kurangwa no kugira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, bakunda umutekano, ntibapfa gucika intege, bagira ibitekerezo byagutse kandi bazi gufata ibyemezo.

 

Narcisse

ni izina ry’abahngu rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Urukundo wikunda”. Ba Narcisse bakunze krangwa no kugira ubumenyi bwinshi, baba abahanga n’abanyabwenge, barigenga kandi bazi gufata ibyemezo

 

 

Isaac

ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Guseka”. Ba Isaac bakunze kurangwa no kubahiriza inshingano, barategeka cyane, ntakavuyo bagira, baraganza cyane kandi bakunda umuryango wabo.

Eric

ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “ufite icyubahiro kidahangarwa” Ba Eric barangwa n’imbaraga, bakunda ibyo bakora cyane, bahorana inyota yo gutera intambwe nshya mu buzima kandi bazi gucunga umutungo.

Maximme

ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Uruta abandi”. Ba Maxime bakunze kurangwa no gufata umwanya abagatekereza kubyo babona, bakunze kumenya aho ukuri guherereye mu buryo bworoshye, bazi kubana neza n’abandi, bariyubaha kandi bazi gufata ibyemezo.

Nawe hari iryo wifuza kumenya waritwandikira mu gitejerezo cyawe tukazarikugezaho mu nkuru yacu itaha.

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...