RFL
Kigali

Pastor Kabanda na Julienne barashima Imana ko bibarutse umuhungu nyuma y’imyaka 10

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:6/11/2015 12:40
5


Umuryango wa Pastor Kabanda Stanley na Pastor Julienne Kabanda Kabirigi urashima Imana nyuma y’aho aba bakozi b’Imana bibarutse umwana w’umuhungu nyuma y’imyaka 10 bari bamaze badaheruka uruhinja.



Pastor Julienne Kabanda yibarutse umuhungu kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Ugushyingo 2015 mu bitaro bya Nyirinkwaya. Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye na Se w’umwana, Pastor Stanley Kabanda yadutangarije ko umwana bamwise Rhema kuko ari ijambo ry’Imana rihishuwe.

Pastor Stanley Kabanda

Pastor Kabanda na Julienne barashima Imana yabahaye umwana wa gatatu

Rhema Kabanda umwana wa gatatu wa Pastor Kabanda Stanley na Pastor Julienne Kabanda, akurikira abakobwa babiri aribo Blessing Teta Kabanda ari nawe mukuru ndetse na Favour Tona Kabanda umwana wabo wa kabiri. Uyu muryango ukaba ufite ibyishimo bidasanzwe kuko umwana wa gatatu bahawe ari isezerano ry’Imana risohoye kandi mu buzima busanzwe umwana akaba ari umugisha. Pastor Stanley Kabanda yagize ati:

Ni ibyishimo ku muryango kuko twari tumaze imyaka 10 tudaheruka uruhinja, kandi umwana ni umugisha, turashima Imana yamuduhaye kuko iduhaye umuhungu uza asanga abakobwa babiri.Twamwise Rhema Kabanda kuko ari ijambo ry’Imana rihishuwe, ni isezerano risohoye.  

Pastor Julienne Kabanda

Pastor Julienne Kabanda akikiye umuhungu we Rhema Kabanda

Pastor Stanley Kabanda

Pastor Stanley Kabanda, umugabo wa Julienne Kabanda

Pastor Stanley Kabanda n’umugore we Pastor Julienne Kabanda ni abashumba bakuru b’itorero Jubilee Revival Assemble Church rikorera i Remera. Pastor Julienne Kabanda unafite impano y’ubuhanzi, ni umwe mu bakunze kuyobora ibitaramo by’abahanzi n’iby’urubyiruko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alice8 years ago
    Yooo Imana ishimwe cyane nyihereje icyubahiro kubwo kubaha umwana w'umuhungu ukurikira bashyiki be 2 nukuri!!! Pastor Julienne ndamukunda cyane uburyo abwiriza n'ubuhamya bw'inzira yo gukizwa kwe bwatumye mukunda cyane. Imana ikomeze imurinde cyane isohoze nandi masezerano yose imufiteho. Amen
  • Rekeraho James8 years ago
    Impundu nyinshi ku muryango w'aba bakozi b'Imana ka Imana yo mu ijuru dukorera twese ibyumve iri mu ijuru nyihaye icyubahiro kubw'iki gitangaza yabakoreye!
  • ingabire8 years ago
    Uwiteka ahabwe icyubahiro ku bw imirimo myiza ye. Ababyeyi tubahaye impundu.
  • 8 years ago
    jyewe ibyishimo,nagize byambujije kugiricyombivugaho,gusa nzamuyicyubahiro Imana iragikwiye,nifurije Rhema kabanda ubutwari nkubwa Dawid,azabumugaragu unezeza uwiteka amen
  • Jovia8 years ago
    Ooooohhh my God,IMANA Ihabwe Icyubahiro Pastor NDAGUKUNDA Bitagira uko bingana niwonkwe.





Inyarwanda BACKGROUND