RFL
Kigali

Dominic Dom yiyemeje guhindura imibereho n'ubuzima bw'abantu abinyujije mu buhanzi

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:28/10/2015 14:25
5


Umuhanzi Habimana Dominique ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Dominic Dom, yiyemeje gukora muzika ihindura ubuzima n’imibereho y’abantu, akaba aririmba indirimbo zihimbaza zikanafasha abantu kwegera Imana, ndetse n’indirimbo zikangurira abantu kwimakaza umuco w’amahoro.



Dominic Dom, yakunze kuririmba muri Korali zitandukanye guhera kera, dore ko yari umuyobozi wa Korali ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye i Shyogwe mu karere ka Muhanga, ubu akaba akibikomeje kuko ayobora Korali yitwa « Seraphim Melodies » yo mu itorero rya AEBR Kacyiru.

dominic

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com ubwo yatugezaho indirimbo ye nshya yitwa « Turashaka amahoro », Dominic Dom yadutangarije ko akunda umuziki kandi akaba yariyemeje gukora ubuziki uhindura abatuye isi, akaba afite indirimbo nyinshi zihimbaza Imana ndetse n’izihamagarira abantu kwimakaza umuco w’amahoro. Iyi ndirimbo ye nshya itangira iri mu ririmi rw'icyongereza, ariko nyuma ikumvikanamo n'ikinyarwanda, aho aba ahamagarira ibihugu byinshi kwimakaza amahoro mu babituye, iyi ikaba ari n'imwe mu mpamvu zatumye akora iyi ndirimbo.

Iyi ndirimbo nayanditse igihe nibazaga cyane ku bihugu birimo imivurungano ya politiki ndetse n'ibirimo intambara mu isi uyu munsi, aho usanga abaturage birirwa bikoreye uturago bahunga. Nk'umuhanzi, sinashobora guceceka. Iyi ndirimbo ni ijwi ryiyongera kuyandi rivuga ko abaturage bashaka amahoro. Nta nyungu y'intambara. By'umwihariko ni ubutumwa nageneye Uburundi, Somalia, Central Africa, Ukrein, Syria, n'ahandi ku isi hari umutekano mucye. Dominic Dom

UMVA HANO INDIRIMBO TURASHAKA AMAHORO:

Dominic Dom avuga ko kuririmba ku mahoro ari ibintu atakwibuza kuko ari ugutanga umusanzu mu kwigisha abantu kubana mu mahoro. Mu mishinga afite imbere hazaza, harimo imyiteguro yo kuranhiza no kuzashyira hanze album ebyeri icyarimwe, imwe ikazaba iriho indirimbo zihimbaza Imana naho indi ikazaba iriho indirimbo zivuga ku mahoro.

dominic

Kugeza ubu ariko, Dominic Dom akomeje gukora umurimo w'Imana bisanzwe muri gahunda zitandukanye z'ivugabutumwa, tariki 24 Ukuboza Korali ayobora ya Seraphim Melodies ikazakora igikorwa gikomeye ngaruka mwaka aho bategura ibikorwa byo gusura abarwayi babashyiriye ubufasha, gutanga amaraso, ndetse n'igitaramo cya Noheri kibera kuri AEBR Kacyiru, aha akaba azacyitabira nk'umuyobozi wa korali ariko kandi nk'umuhanzi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • JNT8 years ago
    Turagushyigikiye komerezaho kandi uri umuhanzi wumuhanga wujuje byose mubuhanzi dutegereje vuba izo ndirinbo
  • kalisa8 years ago
    Ino Reagge Ikoze neza cyane ndayikunze
  • Nkundibiza 8 years ago
    Komerezaho kandi Imana ikomeze ikubake mu buhanzi bw'izo indirimbo nziza, dukunda cyane. Turagushyigikiye.
  • Hosianna 4 years ago
    Nibyiza indirimbo ze jye ziramfasha cyane ndazumva simpagarare kuri sound cloud.
  • Sebuhereri Jean Baptiste3 months ago
    Umuyobozi utuje wumva ibitekerezo bu'abandi ikenera impinduka mubyo akora,utega amatwi Bose yarakenewe Imana ikwambike imbaraga





Inyarwanda BACKGROUND