Umwe mu bahanzi bafiti izina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, ukunzwe ndetse ugaragaza umwihariko n’ubuhanga budashidikanywaho mu muziki we, ishavu ryaramurenze nyuma y’ibitaramo bitatu bikurikirana mpuzamahanga biheruka kubera mu Rwanda, harimo Kigali Up, Mutzig Beer Fest n’igitaramo cya Stromae, maze yifuza gusangiza akababaro ke bagenzi be ba bahanzi, ndetse agenera ubutumwa bukomeye kompanyi n’inzego za leta zitegura cyangwa zikifashisha mu bikorwa bitandukanye abahanzi nyarwanda, cyane cyane mu bikorwa baba bahuriyemo n’abahanzi mpuzamahanga.
Uyu muhanzi tugiye kugarukaho, yitabiriye byinshi mu bitaramo agenda agarukaho, muri ubu butumwa bwe tugiye kugarukaho cyane muri iyi nkuru ndetse n’ibyo ataririmbyemo yabyitabiriye nk’umukunzi w’umuziki. Gusa twubahirije ibyo yadusabye twirinda kugaragaza izina rye muri iyi nkuru kuko ikigenderewe ari ugutanga ubutumwa bukagera kubo yafuje ko babwumva bagafasha uruganda n’abahanzi nyarwanda bashoboye.
Uretse amakosa y’imyandikire twagiye dukosora, ubundi twifuje gusohora ubu butumwa uko nyirabwo yabutangaje. Yateruye agira ati:
Ugaya intwari z’iwanyu bugacya wicuza! Sauti Sol yahawe amahirwe yo kubonana na Stromae, umuhanzi nyarwanda arahezwa…
Stromae ukoze research(ubushakashatsi) kuri Tour ye yose aha muri Africa, usanga aho yagiye hose yaragiye abasha guhura n'abahanzi baho usibye mu Rwanda, n’umubona muri Congo urabona ko yahageze agahuzwa na Faly Ipupa, Senegal yahujwe na Didier Awadi, n'ahandi hose nubigenzura urabibona, gusa mu Rwanda abantu bategura ibitaramo bikomeye bakazana ibihangange muri muzika, basanganywe ikintu kitari cyiza cyo guheza no kutifuza ko hari umuhanzi w'aha wahura n'abo mpuzamahanga baba badusuye!
Ingero ni nyinshi rwose, amakuru adashidikanywaho ni uko itsinda Sauti Sol ry'abanya kenya ryatumiwe rikanakirwa na Positive Production mu gitaramo cya stromae ku ntego yo guhuzwa nawe ngo bazanakorane indirimbo byose binyujijwe muri Isano na Positive production.
Stromae ngo yarinzwe bikomeye abahanzi nyarwanda
Tekereza kuba nta n'umuhanzi n'umwe w'umunyarwanda watekerejwe ko yahuzwa n'uyu muhanzi w'icyamamare akaba n'umuvandimwe w'abanyarwanda. Si, ubu gusa bibaye, mu birori bya Beer fest ubwo Mafikizolo yazaga i kigali, ababitegura batumiyemo bamwe mu bahanzi nyarwanda ariko kugirango ube wanarebesha ijisho aho Mafikizolo yicaye byari ibidashoboka, nyamara kuri gahunda (time table) yari ifitwe n'ababiteguye hariho ibiteganijwe byose na diner yateguwe muri Chochola Restaurant igamije guhuza Liliane Mbabazi (wari uturutse i bugande) na Mafikizolo.
Byari biteganijwe byose ku murongo kandi ni nako byakozwe, ariko umuhanzi w'i Rwanda ntiyari no kuhakandagiza ikirenge, mu bitaramo bitandukanye biba i kigali nka za East African Party n’ibindi, iteka iyo bazanye uwo hanze ubwo umunyarwanda agaraguzwa agatiiii, no kubabonera urwambariro ( back stage) bikaba ingorane, yewe hakaba n'ubwo babashyira ahantu hadashonotse bashobora no kunyagirirwa n'imvura ngo bategereje kujya kuri stage.
Kigali up festival ibaye inshuro nyinshi ari nako izana abahanzi bakomeye b'imahanga, ingorane abahanzi bo mu Rwanda bahagirira zo zirarenze, aho bamwe batanahabwa umwanya wo gukora isuzuma ry'ibyuma bya muzika baza gukoresha ( sound check) ubundi bakagera ku rubyiniro ibyuma bigakorora amatara akaka nk'ayo muri nzu zitunganya imisatsi ( salon de coiffure) uw'imahanga yageraho ukagirango ntibyari bimwe bakoreshaga ku munyarwanda, ubwo ibijyanye no kuba umuhanzi wa hano yahura n'uwahandi watumiwe mo byo ntubibaze kiranazira, ni ukuvuga ngo abategura ibyo bitaramo bizana abahanzi mpuzamahanga bamaze kurema imvugo itwarwa na bariya bahanzi bo hanze igira iti:“ Mu Rwanda nta bahanzi bahari!”.
Ibyo byose bikorwa n'abanyarwanda babikorera abandi banyarwanda, muzika yacu ntiyatera imbere hagishyirwa imbaraga n'uwariwe wese mu gusuzugura no gutesha agaciro iby'iwacu n 'ab'iwacu. Mu kinyarwanda cyiza babyita kubona isha itamba ugata n'urwo wambaye!
Ubundi ngo ugaya intwari z'iwanyu bugacya wicuza, mu buryo bwo gusasa inzobe ngo tugire aho tugera ibi bintu bikwiriye gucika burundu, ubwo ntituvuze ukuntu hari na gahunda nyinshi n'aho zaba iza leta abahanzi b'abanyarwanda bahamagarwamo bagasabwa kwitaaanga, bagakorana umurava uhagije ngo gahunda itungane, nyamara ya gahunda yagera aho guserebura(kwishimira) hagatumirwa umunyamahanga agahabwa akayabo k'amadolali, umunyarwanda yasaba n'adahwanye na 1/10 cy'ayishyurwa uw'imahanga bakamugira umusazi bati aha ni iwanyu wakorera n'ubuntu, hakirengagizwa ko Rwanda revenue itazahagarika kukwaka umusoro, hakirengagizwa ko amanyarwanda ahawe umunyarwanda aguma mu gihugu agafasha abanyarwanda kurusha ya madolali umunyamahanga acyura iwabo.
Aha ntiturwanije ko abahanzi b'imahanga batumirwa mu Rwanda kuko banafasha byinshi birimo no kwigirwaho byinshi n'abahanzi bacu, nta n'uwakwifuza kwishyurwa n'umuhanzi mpuzamahanga kandi akiri aha i Rwanda, ariko byibura muri tumwe duke umunyarwanda asaba nibatwubahirize nawe bamwubahe ku rwego rwe!
Hakenewe ko umuntu wese ufite aho ahurira n'ubuhanzi muri iki gihugu cyacu yasubiza ubwenge inyuma akareba agaciro agomba abahanzi b'iwacu muri buri gikorwa, cyaba icyo ubakeneyemo n'icyo utabakeneyemo ariko gihura n'ibyo bakora! AGACIRO k'abanyarwanda gahora kavugwa gakwiriye gushyirwa mu bikorwa na buri munyarwanda wese n'umunyamahanga mugihe bibaye ngombwa ko akagomba abanyarwanda bo mu cyiciro runaka!
Muri Senegal, aha ni mu kiganiro n'abanyamakuru, Stromae yari kumwe bya hafi n'umuraperi w'imunya Senegal Didier Awadi
Stromae na Fally Ipupa muri Congo-Kinshasa
Sauti Sol ngo bateguriwe urugendo kugiranngo babonane na Stromae i Kigali
Ngayo ng'uko, ibi nibyo uyu muhanzi yagarutseho muri ubu butumwa bwe bwiganjemo cyane ishavu. Ibyo avuga birumvikana kandi ambwirwa benshi akumva bene yo. Nk'umukunzi w'iby'iwacu kandi ushishikajwe ni uko uruganda rw'umuziki nyarwanda rwatera imbere, Inyarwanda.com tuzahora dushakishiriza hamwe ibisubizo bituganisha ku iterambere rirambye ry'umuziki nyarwanda, twifashishije urubaga rwacu, abasomyi n'abakunzi bacu, abahanzi n'undi wese ugira uruhare mu muziki nyarwanda. Iki ni kimwe mu bibazo biba bigaragajwe, gusa abakurikiranira hafi basanga hari ibibazo byinshi byugarije uru ruganda, bihejeje umuziki n'abahanzi nyarwanda ku rwego rumwe.